Koga: Agahozo Alphonsine azaserukira u Rwanda mu mikino Olempike

Agahozo Alphonsine ubu aritoreza i Nyamata

Agahozo Alphonsine yamaze kwemererwa kwitabira imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa aherutse kwitabira muri Afurika y’Epfo, ubu akaba akorera imyitozo muri hoteli La Palisse Nyamata kugeza igihe imikino Olempike izabera muri Nyakanga 2021.

Agahozo

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda (Rwanda Swimming Federation-RSF) avuga ko Agahozo Alphonsine yatoranyijwe kuko yitwaye neza mu marushanwa yabereye muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2021 yiswe “2021 Cana Grand Prix ” aho u Rwanda rwari rwaserukiwe n’abakobwa babiri ari bo: Agahozo Alphonsine w’imyaka 23 na Umuhoza Uwase Lidwine w’imyaka 21.

Muri ayo marushanwa mu koga metero 50 mu buryo bwitwa “Free style” Agahozo Alphonsine yakoresheje amasegonda 33 n’ibice 13 aba uwa 21, naho Umuhoza Uwase Lidwine yabaye uwa 22 akoresheje amasegonda  35 n’ibice 61.

Mu bahungu abakinnyi bahabwa amahirwe yo kubona ibihe (minima) bibemerera kwitabira imikino Olempike ni: Maniraguha Eloi na Irankunda Isiaka bitoreza mu Burusiya mu kigo cy’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Koga cyitwa “FINA DEVELOPMENT CENTER KAZAN” kuva muri Mutarama 2021.

Aba bakinnyi bakaba bagomba kwitabira amaruhanwa abera muri Croatia kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 3 kugeza 5 Kamena 2021 mu rwego rwo guhitamo abakinnyi bazitabira imikino Olempike igiye kubera i Tokyo mu Buyapani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up