Special Olympics Rwanda yatanze ibikoresho bya siporo mu mashuri bifite agaciro ka miliyoni zisaga 40

Nyuma yo gutanga ibyo bikoresho mu mashuri bafashe ifoto y’urwibutso

Umuryango Special Olympics Rwanda uharanira uburenganzira bw’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe binyuze muri siporo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kamena 2021 watanze ibikoresho bigenewe ibigo 40 by’amashuri byo mu Mujyi wa Kigali mu mushinga wiswe “Unified Champion Schools”, uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC).

Ingengo y’imari y’ibyo bikoresho byatanzwe ihwanye n’amadorari y’Amerika 42,072 angana na miliyoni 41,016,100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pastor Sangwa Deus, Umuyobozi Mukuru wa Special Olympics Rwanda yatangarije abanyamakuru ko igihe cyari kigeze kugira ngo iyo nkunga yatanzwe n’igikomangoma cya Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari we Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan igere ku bo yari igenewe ari byo bigo by’amashuri.

Deus yavuze ko iyo nkunga ije ari inyunganizi, yagize ati “mbere y’uko bahabwa ibi bikoresho babanje guhabwa amahugurwa yabyo no kugaragaza umumaro bizagirira abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite mu bigo byabo by’amashuri, mu by’ukuri iyi mpano ije ari inyunganizi kuko n’ubundi bakinaga cyangwa se ubundi ntibanagire ibikoresho byo gukina noneho kandi bakabura n’imbarutso ibereka ko n’abafite ubumuga bwo mu mutwe bafatanya n’abandi”.

Pastor Deus avuga ko afite icyizere ko ibyo bumvikanye n’ibyo bigo by’amashuri bizashyirwa mu bikorwa kuko bari babinyotewe none ibikoresho bya siporo bikaba byabonetse.

Ibikoresho byatanzwe

Rose Baguma, Umuyobozi ushinzwe Politiki y’Uburezi no kuyisesengura muri Minisiteri y’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko Special Olympics Rwanda yakoze igikorwa cy’ingenzi, ati “kuri twe ni inkunga ikomeye cyane cyane mu guteza imbere siporo mu mashuri, si no guteza imbere gusa ahubwo ni ugufasha ba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe nk’uko byagaragajwe, twebwe nka Minisiteri y’Uburezi murabizi ko ni inshingano zacu gukurikirana amashuri yose harimo gukurikirana ibijyanye n’imikino mu mashuri,muribuka umwaka ushize Inama y’Abaministre yemeje politiki ya siporo mu mashuri, mu ngingo nini zirimo ariyo ijyanye n’igikorwa tuvuyemo, ni ijyanye no gufasha abantu bafite ubumuga, abana bafite ubumuga bari mu mashuri ko nabo baba bakeneye gukora siporo nk’undi muntu uwo ari we wese kuko birabaruhura, rero ikintu kiba gikomeye rero ni ukubona ibyo bikoresho, ni ukubona abantu b’abarimu babizobereyemo babigisha kandi urumva Special Olympics Rwanda na byo irabikora, bagiye badufasha guhugura abarimu, itanga ibikoresho, kuri twebwe nka Minisiteri y’Uburezi ni igikorwa gikomeye cyane turanabashimira cyane”.

Yasabye abahawe inkunga kutayipfusha ubusa kuko ibyo bikoresho bagomba kubikoresha mu kuzamura impano z’abana kugira ngo haboneke umusaruro.

Buri kigo cy’amashuri cyagenewe imyambaro 15 y’abakina umupira w’amaguru, imipira 2 yo gukina, ifirimbi 2, ibikoresho by’imikino ngororamubiri birimo imyambaro 9 n’isaha yifashishwa mu gupima ibihe, ibikoresho 10 (Corners) bizifashishwa mu myitozo n’ibikoresho by’umukino wa Bocce ukinwa n’abafite ubumuga bwo mu mutwe. Ibyo bikoresho ni imyambaro 9 n’imipira bakinisha 9 (Bocce Ball).

Naho igiteranyo cy’amafaranga y’ibikoresho kuri buri kigo ni amadorari y’Amerika 1052.8 angana na 1,026,380 FRW.

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibigo 10 ni byo byahagarariye ibindi muri uwo muhango wabereye kuri MINEDUC, ariko ibigo byasigaye biratangia gutwa ibikoresho byabyo guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Kamena 2021 ku cyicaro gikuru cya Special Olympics Rwanda kiri mu Mujyi wa Kigali.

Ibigo 10 byabimburiye ibindi mu guhabwa ibikoresho bya siporo byatanzwe na Special Olympics Rwanda

Hatanzwe ibikoresho bya siporo bitandukanye
Pastor Sangwa Deus wari uhagarariye Special Olympics Rwanda na Rose Baguma wari uhagarariye MINEDUC muri uyu muhango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up