Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside azakomeza kuburanishwa

Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside (Ifoto/Internet)

Urwego mpuzamahanga rwasigariyeho urukiko mpanabyaha ruzakomeza kuburanisha urubanza rwa Kabuga Felesiyani ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994  wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, rutangaza ko yitaba urukiko tariki ya 1 Kamena 2021.

Kabuga aheruka kugaragara mu rukiko tariki ya 11 Ugushyingo mu mwaka ushize, aho yumvise ibirego bye byose  ashinjwa yasomewe mu rukiko rwaciwe. Kabuga agomba kwitabira inama y’imitegurire y’urubanza rwe, aho abafite inyungu muri uru rubanza bazahurira bagasuzuma imigendekere y’urwo rubanza.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya  1 Kamena 2021, saa munani n’igice z’umugoroba nibwo biteganyijwe ko yitaba uru rukiko ruri I la Haye mu Buholande nkuko bitangazwa na Lain Bonomy, umucamanza muri uru rubanza nkuko Newtimes yabitangaje.

Mu iburanisha riheruka, Kabuga yahakanye ibyaha  byose ashinjwa nyuma yo guceceka ubwo yitabaga urukiko bwa mbere.

Icyakora, ukurikije uko ubuzima bwe bumeze ndetse n’ibijyanye no kumwitaho, Kabuga “Ashobora guhitamo kugaragara akoresheje umurongo wa videwo-telefone.”

Kabuga ari mu maboko y’uru rukiko I  La Haye kuva ku ya 26 Ukwakira ubwo yimurwaga avanywe mu Bufaransa.

Kabuga akurikiranweho ibyaha birindwi: Ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora jenoside, umugambi wo gukora jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up