Abamotari barasaba Perezida wa Repubulika gusesa Komite ya Ngarambe Daniel, ntibumva ukuntu mu matora kwirinda COVID-19 bitubahirijwe

Ngabo abatorewe kuyobora Federasiyo y’abamotari (imbere ni Ngarambe Daniel Perezida)

Bamwe mu bamotari barasaba Perezida wa Repubulika kubakiza Ngarambe Daniel, bashinja gukora nabi ariko agakomeza kugundira Ishyirahamwe ryabo (FERWACOTAMO), ntibumva ukuntu Ngarambe mbere y’uko atorwa tariki ya 28 Gicurasi 2021 yakoresheje inama igamije kwiyamamaza ikitabirwa n’abantu basaga igihumbi batabanje gupimwa COVID-19.

Ibyo abamotari banenga Ngarambe Daniel umaze imyaka myinshi mu buyobozi

Uburyo Ngarambe yanditse amazina ye n’ikaramu ku rwandiko RIB yamutumije byatumye hashidikanwa ku bumenyi bwe

-Aranengwa kuba yaratumiye bamwe mu banyamuryango mu mahugurwa, bagatungurwa no kubwirwa ko baje mu matora

-Aranengwa  gukoresha amatora anyuranyije n’amategeko

-Aranengwa gutegura inama y’abantu barenze 20 batabanje gupimwa COVID-19

-Aranengwa gushaka kugirira nabi abamotari banenga imiyoborere ye

-Aranengwa kugundira ubuyobozi

-Abamotari baravuga ko Ngarambe Daniel nta bushobozi afite bwo kubayobora, kuba aburambyemo abikesha kuba hari abantu akorera mu nyungu zabo aho kuba iz’abanyamuryango ari na yo mpamvu iyo bitabaje inzego zimwe na zimwe akingirwa ikibaba.

Abamotari baravuga ko amatora yabaye adakurikije amategeko

Umwe mu bamotari wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA ariko wanze ko amazina ye atangazwa yasobanuye uburyo amatora yashyizeho Ngarambe Daniel atakurikije amategeko, agira ati “ubundi hari itangazo ryasohotse ry’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA) rivuga ko kubera ibihe Igihugu kirimo abantu bose barangije manda bongewe inshingano kugeza igihe Inteko Rusange zizabera zikagena igikwiriye kuba gikorwa, ibyo rero barabyirengagije, ikindi bagize gutya bakabikora bameze nkabihisha kuko n’ubundi amatora ahera muri za Koperative z’ibanze agashyiraho abayobozi ba za Koperative z’ibanze noneho nyuma ba bayobozi nibo baza kujya ku rwego rwa “Union” ku rwego rw’Akarere bakitoramo abantu batanu baba bahagarariye Koperative y’Ibanze mu rwego rw’Akarere, abo bitoramo abajya guhagararira “union” ku rwego rwa “Federation” abo nibo bitoramo umuyobozi wa Federasiyo, ariko ibyo byose nta na kimwe cyakozwe, bo babikoze mu buryo bw’uburiganya n’ubujura, yatowe n’abantu tutohereje niwe wabitoranyirije”.

Abamotari baratabaza Umukuru w’Igihugu

Undi mumotari wavuganye n’umunyamakuru yavuze ko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego nyinshi ntibyagira icyo bitanga, akaba yifuza ko Perezida wa Repubulika yabafasha hakajyaho urwego rucukumbura ikibazo kiri mu buyobozi bwabo.

Yavuze icyo asaba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu, ati “badufashe tugire ubuyobozi twihitiyemo kuko twebwe twemera kuyoborwa no kwemera amategeko no kuyubahiriza, kuko abo baduhitiramo ntabwo twe badukorera ibyo twifuza, badukorera ibyo uwabashyizeho ashaka”.

Ngarambe Daniel yatumije inama yahuje abantu benshi batapimwe COVID-19

Abamotari baravuga ko mbere y’uko Ngarambe atorwa yabanje gutumiza inama yitabiriwe n’abamotari benshi ariko batabanje gupimwa COVID-19. Umwe mu bamotari ubinenga yagize ati “yakoresheje inama muri za Stade wajya kureba ugasanga abantu ntibipimishije COVID-19 inama ze ntizubahirije amabwiriza, nyuma nibwo bamwe mu banyamuryango bohererejwe ubutumwa ko batumiwe mu mahugurwa bahageze babwirwa ko baje mu matora”.

 Ngarambe Daniel amashyirahamwe yayoboye yaranzwe n’imiyoborere mibi

Umumotari wanze ko amazina ye atangazwa avuga ko Ngarambe Daniel yayoboye amashyirahamwe menshi ariko yose byarangiye asenyutse harimo iryitwa ATAMIMORWA ryabanje ari iry’abatwara za Velo Moteri.

Uwavuganye n’umunyamakuru yagize ati “amateka yaranze uriya muyobozi ni imikorere mibi n’imiyoborere mibi kuva akiri mu kitwa ATAMIMORWA, arazamuka ajya muri ASTRAMORWA, avuyemo ayobora Koperative GECOM, ayobora n’icyitwa Forum, ayobora n’indi Kampani yitwa DERAIVU, uburyo agirirwa icyizere biraducanga”.

Ubuyobozi buravuga iki kuri iki kibazo

Guhera tariki ya 29 Gicurasi 2021, ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kuvugisha Ngarambe Daniel, Umuyobozi wa Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) ntiyaboneka ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntiyigeze abusubiza.

Jean Damascene Ndacyayisenga, wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA) muri ayo matora yavuze ko yabaye mu buryo bukurikije amategeko ndetse n’inyandiko mvugo yayo ihari.

Mu nkuru y’ubutaha ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizagaruka ku mikoreshereze mibi y’umutungo muri Koperative y’abamotari, ndetse kigaruke no ku buhamya bwa bamwe mu bamotari bahohotewe bazira kunenga imiyoborere mibi ya Ngarambe Daniel.

 

Nyuma yo gutorwa bararahiye
Ngarambe Daniel Perezida wa FERWACOTAMO ubimazemo igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up