“Rwanda Handball Challenge Trophy”: Mu bagabo Police yegukanye igikombe mu bagore gitwarwa na UR Huye

Utabarutse Théogène Perezida wa FERWAHAND ashyikiriza Norbert Duteteriwacu Kapiteni wa Police HC igikombe

Imikino ya Handball yabimburiye iyindi nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) kigereye mu Rwanda muri Werurwe 2020, yiswe “Rwanda Handball Challenge Trophy” yabaye mu mpera z’icyumweru yasorejwe mu kigo cya Kimisagara  kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, aho mu bagabo igikombe cyegekanywe na Police Handball Club nyuma yo gutsinda APR Handball Club ku bitego 33 kuri 24 naho mu bagore gitwarwa na UR Huye n’amanota 12.

Uko imikino yagenze 

Mu bagabo

  1. Uko batsindanye muri 1/2

 Police Handball Club 33-15 UR Huye

APR HBC 36-16 Gorillas HB

Mu guhatanira umwanya wa gatatu (3rd Place)

Gorillas 21 – 12 UR Huye

Umukino wa nyuma (Final) 

Police 33-24 APR

Uko amakipe akurikirana (Final Ranking) 

1.Police Handball Club

2.APR Handball Club

3.Gorillas

4.UR Huye

5.Nyakabanda

6.UR Remera

7.UR Rukara

8.UR Rwamagana

Abagore

  1. UR Huye n’amanota (Pts ) 12
  2. Falcons 10 Pts
  3. Three Stars 8 Pts
  4. UR Remera 6 Pts
  5. UR Nyagatare 4 pts
Ikipe ya UR Huye yegukanye igikombe mu bakobwa

Police Handball Club icyo yatangaje nyuma yo kwegukana igikombe

Ntabanganyimana Antoine umutoza wa Police Handball Club ari nawe ushinzwe ishami rya siporo muri Polisi y’Igihugu yatangarije abanyamakuru ko intsinzi bayikesha gukora imyitozo kuko bari bamaze iminsi bakora imyitozo bategereje shampiyona mbere y’uko Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo itanga uburenganzira bwo gutangiza imikino ya Handball.

Ntabanganyimana avuga ko kugira ngo Handball yongere gutera imbere bisaba ko ishyirwamo imbaraga ku mpande zose kugira ngo haboneke umusaruro mu gihugu ndetse no ku rwego rwa Afurika.

Duteteriwacu Norbert kapiteni wa Police Handball Club yavuze ko yishimiye kuba begukanye igikombe ndetse ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu budahwema kubaba hafi kugira ngo bakomeze kwegukana ibikombe.

Police Handball Club ihatana na APR HC ku mukino wa nyuma

Umutoza wa APR Handball nubwo ategukanye igikombe ariko yagize icyo atangaza

Bagirishya Anaclet umutoza wa APR Handball Club yagize ati “Polisi ni ikipe duhora duhanganye navuga ko “communication” hagati y’abakinnyi itashoboye kugenda neza mu gice cya kabiri twabikosoye, ariko bigenda byanga, ikipe yaturushije imeze neza cyane”.

Yakomeje avuga ko abakinnyi batarajya ku murongo bitewe n’igihe kinini bamaze badakina kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Utabarutse Théogene Perezida wa FERWAHAND yavuze uko bakiriye gutangiza imikino nyuma y’igihe kinini nta marushanwa ya Handball aba kubera icyorezo cya COVID-19

Utabarutse Théogène, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yabanje gushimira abitariye aya marushanwa barimo abakinnyi, abatoza, abasifuzi, abayobozi n’abandi.

Perezida wa FERWAHAND yavuze ko yishimiye kubona hongeye kuba amarushanwa ya Handball, yagize ati “ni ibintu byadushimishije, ikindi cyari gishimishije kurushaho ni uko twasanze urwego rw’abakinnyi bacu ntabwo rwagiye hasi, ahantu dufite ikibazo cyane ni ku makipe y’abagore, ariko ku bahungu iyi “final” itweretse ko ibyinshi byo gukora abatoza barabikoze igisigaye ni ukubakurikirana noneho tukabashakira n’amarushanwa menshi, kugira ngo nibura bagume muri “mood” y’umukino nk’uko babishakaga ubu rero turateganya ko mu minsi ya vuba ntabwo turi buhagarike, iyi yari nka “test” twarimo dukora kugira ngo turebe ese abakinnyi bashobora kubahiriza amategeko ya COVID-19, nk’uko mwabibonye kuva ejo, abakinnyi bose baragendera muri “condition” yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, abakinnyi bose barapimwe, abayobozi barapimwa, aho bakoreye “competition” hari harinzwe ku buryo hinjiramo umuntu wa ngombwa kandi n’uwinjiye bakabanza bakareba niba hari ibimenyetso by’ibanze afite, ni ikintu gishimishije”.

Nyuma y’imikino ya “Rwanda Handball Challenge Trophy” andi marushanwa FERWAHAND itegura ni ayo kwibuka abakinnyi ba Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Andi mafoto

Uko Police HC yatsinze APR HC

 

Umutoza wa Police HC Antoine Ntanganyimana igikombe yagishyikirije abayobozi ba Police baje kureba umukino wa nyuma
Mu rwego rwo kwirinda COVID-19 mbere yo gushyikirizwa igikombe babanje kwitera umuti
Bagirishya Anaclet umutoza wa APR HC
Duteteriwacu Norbert Kapiteni wa Police HC
Utabarutse Théogène Perezida wa FERWAHAND
Police HC mbere yo guhura na APR HC
Abayobozi batangije umukino wa nyuma mu bagabo wahuje Police HC na APR HC
Gorillas yatsinze 21 kuri 12 UR Huye mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up