Imiryango ya sosiyete sivili yita ku rubyiruko yateguriwe amahugurwa ku buzima bw’imyororokere

Baganiriye ku ngingo zitandukanye zireba ingimbi n’abangavu

Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta yita ku buzima no kurwanya SIDA (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) yateguye amahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’imiryango ya sosite siviri ikorana  n’urubyiruko mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo serivisi zo kuboneza urubyaro zigera ku ngimbi n’abangavu ndetse n’imbogamizi zirimo.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NGos Forum

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NGos Forum yatangarije abanyamakuru ko ayo mahugurwa yateguriwe sosiyete siviri cyane cyane imiryango ikorana n’urubyiruko mu rwego rwo kugira ngo bungurane ubumenyi mu bijyane no kureba ndetse no gusuzuma (monitoring and evaluation) no mu bikubiye mu cyegeranyo cya raporo kugira ngo bashobore gukomeza kumenya niba ibikorwa bakora umunsi ku wundi bigamije gufasha urubyiruko no kuruteza imbere, uko bikorwa, imbogamizi zihari ni izihe, ibyiza bimaze kugerwaho ni ibihe, yagize ati “ibyo rero iyo tubifitiye imibare, bidufasha mu gukora iteganyamigambi ry’igihe kizaza, cyangwa se niba hari ahantu hari ibibazo dufite imibare, iyo mibare idufasha gukora ubuvugizi ahantu higanje ibibazo ku ruhande rw’urubyiruko cyane cyane tuvuge nk’urugero abangavu bariho batwara inda muri iki gihe, icyo gihe iyo tuzi imibare dushobora gukora ubuvugizi”.

Kabanyana yakomeje avuga ko urubyiruko muri iyi minsi rufite ibibazo byinshi, ati “ibibazo birahari ni byinshi nkuko byagaragaye mu maraporo atandukanye, kuva twamenya COVID-19 byagaragaye ko urubyiruko rukomeje gutwita baterwa inda batifuza, iyo umwana w’umukobwa atwite hari byinshi abura nta gira amahirwe yo gusubira ku ishuri, umwana w’umukobwa yabyaye umwana ndetse mu gihe ababyeyi batabyifuza ugasanga hatangiye kuvuka amakimbirane mu muryango”.

Avuga ko nyuma y’uko umwana w’umukobwa abyaye atoroherwa n’ubuzima kuko atangira kugira inshingano mu gihe nawe aba agikeneye kugira abamwitaho.

Kabanyana ashimangira ko kimwe mu bikenewe  ari uko urubyiruko rugomba gukomeza kwigishwa no kuganirizwa ku buzima bwabo bw’ejo hazaza, uko bagomba kubaka, hakabaho no kuruganiriza ku buryo bwimbitse  ababyeyi babo, yagize ati “kuko umwana w’umukobwa w’imyaka 17 iyo agiye gukora imibonano mpuzabitsina ntabwo asezera ku mubyeyi we ngo Mama ngiye gukora imibonano mpuzabitsina, noneho rero ikiba gikenewe ni iki? Ese yarinze ageza imyaka yaragize umwanya wo kuganira n’ababyeyi kugira ngo umubyeyi amwereke ihindagurika ry’umubiri we? Mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina abyitwaramo ate?”

Yakomeje avuga ko mu kuboneza urubyaro mu rubyiruko hakirimo imbogamizi kuko abana  bari munsi y’imyaka 18 batemerewe gufata imiti  badaherekejwe n’ababyeyi kandi bizwi ko abana bari munsi y’imyaka 16 na 17 bakora imibonano mpuzabitsina.

Elyse Ntuvunwa (uturutse iburyo) waje muri ayo mahugurwa aturutse mu muryango witwa “Save generation organization”

Elyse Ntuvunwa waje muri ayo mahugurwa aturutse mu muryango witwa “Save generation organization” uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko ndetse n’umugore, yavuze ko yungutse ibintu byinshi harimo gutinyura ingimbi n’abangavu kugira ngo nibajya gusaba serivisi batinyuke bumve ko ari uburenganzira bwabo kuko badashobora kumenya uburenganzira bwabo batabibwiwe , yagize ati “bakamenya uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere hanyuma bakamenya n’aho bakura serivisi zayo”.

Elyse yakomeje avuga ko hari  ikibazo cy’imyumvire n’umuco bigatuma hari abatumva ko servisi z’imyororokere zikenewe n’abantu batandukanye.

Niyongira uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda yavuze icyo yungukiye muri ayo mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta yita ku buzima no kurwanya SIDA, ati “aya mahugurwa yari ingenzi kuko twigishijwe uko tugomba gukurikirana ibikorwa byacu kugira ngo bibashe kugirira umumaro abagenerwabikorwa ari bo urubyiruko muri rusange, ibikorwa dukora bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uburyo twabigeza ku bagenerwabikorwa bacu kandi bakabibona  mu buryo biboroheye kugira ngo bibagirire akamaro bityo tubashe kwirinda ingaruka zigiye zitandukanye”.

Niyongira yavuze ko mu gihe cya COVID-19, inda ziterwa abangavu ziyongereye kuko urubyiruko rutashoboraga kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ku buryo buhagije.

Yakomeje avuga ko nyuma y’ayo mahugurwa babonye ko bashobora kumanuka bakegera urwo rubyiruko bakarukorera ubuvugizi ndetse aho bishoboka rugafashwa kubona izo service zirufasha kugira ubuzima bwiza.

Iyi nama yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko
Niyongira uhagarariye umuryango w’abanyeshuri biga ubuganga mu Rwanda
Elyse Ntuvunwa waje muri ayo mahugurwa aturutse mu muryango witwa “Save generation organization”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up