Hari ingingo y’itegeko yabangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo- Me Ibambe

Me Ibambe Jean Paul umukozi umukozi wa Legal Aid Forum

Me Ibambe Jean Paul umukozi w’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (The Legal Aid Forum) ushinzwe porogaramu (program manager) avuga ko hari icyifuzo cyatanzwe cy’uko amategeko yose abangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo agomba kuvaho ndetse byubahirijwe, ariko hakiri n’ingingo ikibangamye.

Ibi, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gicurasi 2021, ubwo muri imwe mu mahoteli yo muri Kigali  habaga inama yo kwiga ku burenganzira bwa muntu, aho abayitabiriye batanze ibyifuzo bitandukanye.

Ubwo abanyamakuru bamubazaga ikibura ku kijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kuko biri mu byaganiriweho, Me Ibambe yasubije ati “mu by’ukuri dufite amategeko mu gihugu kuva ku Itegeko Nshinga rivuga ko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ubw’itangazamakuru ndetse n’ubwo kubona amakuru biremewe kandi byubahirizwa na Leta, dufite Itegeko Nshinga, dufite itegeko ry’itangazamakuru ryerekeye kubona amakuru, ariko tukagira n’andi mategeko navuga ko nk’itegeko riteganya ibyaha muri rusange, harimo ingingo abantu bavuga na zimwe muri “recommendation” zivuga ko bibangamira cyangwa zifite uko bitorohera ijana ku ijana ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo cyangwa ubwisanzure bw’itangazamakuru”.

Yakomeje agira ati “harimo rero “recommendation” zivuga ko ayo mategeko yose yagombye kuvaho afite uko abangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, ibyaha byose by’itangazamakuru ni urugero bitakagombye gufatwa nk’ibyaha ahubwo byagombye gufatwa nk’amakosa bikaba byakurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubona aho kugira ngo umuntu niba yasebeje ajye guhanwa nk’icyaha ajye gucibwa Ihazabu ndetse n’indishyi ku wo yasebeje, harimo rero ubwisanzure burahari, ariko haracyari amategeko amwe n’amwe bigaragara ko ashobora kuba afite uko abangamira cyangwa se yabangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo”.

Me Ibambe nyuma y’iyo nama, yatanze urugero ku rubanza rwabaye hagati ya 2018 na 2019 rwafashe ingingo zimwe na zimwe Urukiko rw’Ikirenga ruvuga ko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga kuko zibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, yagize ati “harimo ingingo ibuza gusebya cyangwa gukoza isoni umuyobozi, iyo ngingo Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga, ariko uyu munsi turacyafitemo ingingo ya 218 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga noneho gukoza isoni abayobozi n’imiryango mpuzamahanga cyangwa se abayobozi b’ibihugu bari mu Rwanda”.

Mwitende Jean Claude, umwe mu bagize Ihuriro Nyarwanda Rikora ku Burenganzira bwa muntu

Mwitende Jean Claude, umwe mu bagize Ihuriro Nyarwanda Rikora ku Burenganzira bwa muntu, iri huriro rikaba rikora ku byifuzonama (recommendation)  Leta y’u Rwanda iba yaremeye ubwo ibihugu biba bigenzurana i Geneve, ko barebye kuri “Recommendation” Leta y’u Rwanda iba yaremeye ndetse ikazishyira mu bikorwa.

Muri izo ngingo baganiriyeho harimo iyirebana n’ubwisanzure bwa muntu harimo n’ubwisanzuro bw’itangazamakuru, ubwo gutanga ibitekerezo ari na cyo gice yari ahagarariye.

Mwitendende yavuze ko ibyifuzonama Leta y’u Rwanda yemeye bigera muri 16, harimo igice cyo gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza.

Ubwo yabazwaga uko abona ubwisanzure mu Rwanda yasubije ko hakiri kare guhita agira icyo abivugaho kubera ko raporo yasohotse , “recommendation” zasohotse zisobanutse, yagize ati “hari ibyo Leta y’u Rwanda yemeye kuzashyiramo imbaraga, kuzakomeza guteza imbere, ariko twebwe nkatwe icyo tugomba kureba ni ukuvuga ko ngo ese izi “recommendation” Leta y’u Rwanda yemeye uko yabyemeye izabishyira mu bikorwa, tukajya kugenzura tukareba ko bizajya mu bikorwa koko”.

Mwitende yavuze ko nyuma y’iyo nama bemeranyije ko bazamanuka mu Turere bagasobanurira abaturage ko yaba umuyobozi yemerewe gutanga amakuru ndetse n’umuturage akaba afite ubwo burenganzira.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango Itari iya Leta  yita ku buzima no kurwanya icyorezo cya SIDA (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up