COVID-19 yatumye bamwe mu bakinnyi b’abagore bafite ubumuga bacikiriza ibikorwa byo kwiteza imbere bari batangiye

Bamwe mu bakinnyi b’amakipe y’abagore bafite ubumuga baravuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka zikomeye

Bamwe mu bakinnyi bakina mu makipe y’abagore bafite ubumuga mu mikino nka Sitting Volleyball, Sitball no guterura ibiremereye, imishinga yabo yo kwiteza imbere yaradindiye kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19). Ibi byatewe nuko binjizaga amafaranga ari uko bakinnye.

Faina Niyoyita ukinira ikipe ya Sitting Volleyball na Sitball ya Musanze y’abafite ubumuga yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko COVID-19 yishe byinshi kuko uko bajyaga gukina hari amafaranga bahabwaga y’agahimbazamusyi nk’uko byari bikubiye mu masezerano bagiranye n’Akarere ka Musanze.

Uyu mukinnyi yavuze ko COVID-19 yatumye ibikorwa yakoraga by’ubudozi ndetse n’ubucuruzi bw’imyambaro y’abagore bihagarara kuko kwishyura inzu yakoreragamo byamunaniye mu gihe yari afite umushinga wo kugira inzu ye bwite adoderamo ndetse agaha akazi n’abandi.

Uwitije Claudine ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije utuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ukina imikino ngororamubiri (Athletics), nko gutera intosho n’ingasire, akongeraho no guterura ibiremereye (powerlifting) yavuze ko Coronavirus yamugizeho ingaruka, kuko hari imashini iboha imipira yaguze mu mafaranga yakuye mu gukina, ariko COVID-19 igeze mu Rwanda bimugiraho ingaruka zo kudakomeza uwo mwuga w’ubudozi kuko yangiritse abura amafaranga yo kugura indi.

Uyu mukobwa avuga ko kuba COVID-19 yaratumye imikino ihagarara byatumye abura akazi kuko n’imashini yakoreshaga mu kuboha imipira yangiritse, byose isomo byamusigiye ari ukwiga imyuga myinshi no kumenya kwizigamira.

Irumva Dynah ukinira ikipe ya Bugesera ya Sitball na Sitting Volleyball y’abafite ubumuga  avuga ko yari afite umushinga wo gucuruza kugira ngo bijye byunganira amafaranga akura muri siporo, ariko ubangamirwa n’icyorezo cya COVID-19.

Uyu mukinnyi yavuze ko yateganyaga ko amafaranga azakura mu gukina azamufasha gukomeza kwiga muri kaminuza, ariko ubu bikaba byaramunaniye.

Mukangoboka ukinira ikipe y’abagore ya Bugesera y’abafite ubumuga mbere ya COVID-19

Mukangoboka Clarisse umukinnyi w’ikipe ya Bugesera y’abafite ya Sitting Volleyball yagize ati “umunsi bafunga umuntu wa mbere wanduye COVID-19 yabonetse mu Rwanda muri 2020, twari turi ku Kimisagara turi gukina shampiyona duhita dutaha bituma twibaza ngo bizagenda gute, iyi ndwara yambujije kujya ku murongo kuko na siporo tumaze kuyibagirwaho gake kuko tudakorera imyitozo hamwe,nari mfite gahunda yo kwizigamira (saving) ariko icyo kigero ntacyo ndiho kuko siporo yanyunganiraga, narimfite umushinga wo kugura moto n’ikibanza ntibyagezweho ”.

Chantal Mutuyimana ukinira ikipe ya Sitting Volleyball ya Musanze y’abafite ubumuga avuga ko mu mafaranga yakuye mu gukina yubatsemo inzu ndetse arayisakara, ariko bigeze mu kwezi Kane 2020 irasenyuka kubera imvura, yagize ati “napanze kubaka nzi ko amafaranga nzajya nyakura mu mikino iyo nzu yararidutse maze gusakara kubera ko imikino yari yahagaze nyuma y’aho COVID-19 igaragariye mu Rwanda, biba ngombwa ko uwo mushinga wanjye uhagarara”.

Undi mushinga Chantal avuga ko wadindijwe na COVIV-19, ni uw’ubudozi aho yari afite imashini eshatu yadodaga imyenda isanzwe n’iboha imipira y’abanyeshuri ariko byaje kurangira izo mashini azigurishije kugira ngo abone ikimutunga.

Chantal yavuze ko isomo COVID-19 yamusigiye ari uko nubwo yajya yitabira imikino, ariko amafaranga azinjiza azajya ayateganyamo indi mishinga myinshi ishobora kumwunganira mu gihe hadutse indwara z’ibyorezo.

Umwe mu bakinnyi b’abagore ukinira ikipe ya Gasabo muri Kigali no mu Ikipe y’Igihugu ya Sitball na Sitting Volleyball wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko yari afite umushinga wo kugira iduka rikomeye ricuruza imyenda ya siporo ariko atabigezeho kubera COVID-19.

Imikino yarahagaze imishahara irahagarara

Ikinyamakuru impamba.com cyabajije Uwitonze Isron ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Musanze niba bafite gahunda yo kuremera abakinnyi babo b’abakobwa bafite ubumuga, asubiza ko nta cyo yabivugaho mu gihe ataraganira n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ariko yemera ko ntawe COVID-19 itagizeho ingaruka kuko gukina byafashaga abakinnyi babo kandi hari umukinnyi wafataga agahimbazamusyi k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana.

Uwitonze yavuze ko umukinnyi ukina mu ikipe y’Igihugu mu mikino nka Sitting Volleyball, Sitball n’indi aba ari umunyamwuga mu gihe yitabiriye shampiyona Akarere ka Musanze kamugenera ibihumbi ijana, abari hasi yabo bakabona ibihumbi 80, abandi bagahabwa ibihumbi 70 naho abatangizi bagacyura ibihumbi 35, ibi bikiyongeraho kubacumbikira, kubagaburira no kubageza aho Shampiyona y’Igihugu yabereye nk’uko biba bikubiye mu masezerano bagirana n’Akarere ka Musanze.

Ndamyumugabe Emmanuel, ushinzwe Siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera ubwo yabazwaga icyo bazafasha abakinnyi bagizweho ingaruka na COVID-19, yasubije ko guhera mu Kwakira 2021 bazabahugura mu bijyanye no kumenya kwizigamira kugira ngo bamenye kwiteganyiriza mu gihe babonye amafaranga y’agahimbazamusyi no kubakangurira gukomeza kugurizanya binyuze mu matsinda.

Uyu muyobozi yavuze ko abakinnyi babo bagirana amasezerano y’uko bazajya bahabwa agahimbazamusyi (prime) uko bitabiriye amarushanwa ya Sitting Volleyball, Sitball, Wheelchair Basketball na Goalball ikinwa n’abatabona

Emmanuel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu Bafite Ubumuga (NCPD) yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko nta mushinga wihariye bageneye abokobwa b’abakinnyi bagizweho ingaruka na COVID-19, ahubwo ko babafashije muri rusange binyuze mu makoperative bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD avuga ko gahunda yo gufasha abafite ubumuga bagizweho ingaruka na COVID-19 izakomeza bihereye mu matsinda yabo no mu makoperative kuko hari ingengo y’imari bohereza muri buri Karere bakaba bakomeje kuvugana n’abafatanyabikorwa kugira ngo iyo nkunga irusheho kwiyongera.

Ndayisaba yavuze ko hari ubushakashatsi bari gukora bwo kureba ingaruka COVID-19 yagize ku bafite ubumuga buzarangira mu mezi ari imbere kugira ngo ubushobozi bwose bazabona bazamenye ibikorwa bazakorera abafite ubumuga.

Andi mafoto

Abakinnyi ba Sitball b’ikipe y’abagore ya Bugesera ikina n’iya Gicumbi y’abafite ubumuga mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda
Uwitije Claudine wo mu Karere ka Musanze ukina imikino itandukanye y’abafite ubumuga avuga ko COVID-19 yatumye ibikorwa bye byo kuboha imipira bihagarara
Ndamyumugabe Emmanuel ushinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera
Abakinnyi ba Sitball
Ikipe y’abagore ya  Nyarugenge na Gasabo  muri shampiyona ya Sitting Volleyball mbere ya COVID-19
Uwitonze Isron ushinzwe abafite ubumuga mu Karere ka Musanze
Ingaruka za COVID-19 zageze no ku makipe y’abagore akina Wheelchair Basket

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up