“Rwanda Handball Challenge Trophy” izaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

APR Handball Club mu myitozo ku Kimisagara

Irushanwa rya Handball ryiswe “Rwanda Handball Challenge Trophy” rizaba tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2021, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Tariki ya 19 Gicurasi 2021 nibwo ku biro by’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) biri muri Sitade Amahoro, habereye inama ya tekinike yahuje amakipe azitabira “Rwanda Handball Challenge Trophy” yemeza ko iri rushanwa ryagombaga kuba tariki ya 22 kugeza 23 Gicurasi 2021 ryimurirwa tariki ya 29-30 Gicurasi 2021.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda avuga ko mu byatumye iryo rushanwa itariki ryagombaga kuberaho ihinduka ari ukugira ngo amakipe azaryitabira yitegure neza.

Irushanwa rya “Rwanda Handball Challenge Trophy” rifunguye ku makipe yose abyifuza ndetse rikazitabirwa n’abakinnyi batarenze 20 nk’uko abatekinisiye ba FERWAHAND babyemeje.

Amakipe yamaze kwemera ko azitabira “Rwanda Handball Challenge Trophy”

Abagabo

1. APR Handball Club

2. POLICE Handball Club

3. NYAKABANDA Handball Club

4. UR REMERA

5. UR NYARUGENGE

Abagore

1. FALCONS

2. THREE STARS

3. UR REMERA

4. UR RUKARA

5. UR NYAGATARE

Muri aya makipe y’abagabo, APR na Police zamaze gutangira imyitozo.

Police yitoreza ku Kimisagara mugitondo naho APR igakora imyitozo nimugoroba nyuma y’uko aya makipe yari afite itike yo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga ahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Umukino wa Police na APR Handball Club aba ari uw’ishiraniro

Iri rushanwa ni ryo rya mbere Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) riteguye kuva COVID-19 yagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, aho ibikorwa bya siporo byahise bihagarikwa mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Nyuma y’irushanwa rya “Rwanda Handball Challenge Trophy” irindi rizakurikiraho muri Kamena 2021, ni iryo kwibuka abakinnyi ba Handball bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Utabarutse Theogene uyobora FERWAHAND mu mikino yo kwibuka Intwari z’u Rwanda yabereye i Gicumbi muri 2019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *