Umujyi wa Kigali uravugwaho guha Isoko Kampani ziyobowe na Mvuyekure François (Kaburimbo) mu manyanga hagaruzwa Miliyoni 20 Rwf

Royal Cleaning Company ikuriwe na Mvuyekure François bamwe mu bakozi bayo banenga imikorere yayo

Miliyoni 20 Rwf zikomeje kuba igisasu hagati y’abakozi b’Umujyi wa Kigali na Kampani New Life NT & MV na Royal cleaning Ltd, ziyobowe na Mvuyekure François wamenyekanye cyane ku izina rya Kaburimbo ubwo yari Umuyobozi wa Local Defense mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwo buvuga ko byatewe no kwibeshya (Error) yabayeho, aya yagarujwe siko bimeze ahubwo yari yanyerejwe mukuyagabana bazamo ibibazo.

Ayandi yaburiwe irengero bigirwa ibanga

Ibi rero nibyo  ikinyamakuru HANGA dukesha iyi nkuru cyatangiye gukurikirana ikibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga miliyoni 20, ay’amakuru atangira kuvugwa yatangiriye mu kanama gashinzwe amasoko mu mujyi wa Kigali, ko kahaye isoko Kampani New Life NT & MV na Royal cleaning Ltd ziyobowe na Mvuyekure François mu buryo bwo mu bwiru.

Aya makosa yakozwe ku isoko ryo gusarura ibiti biri ku mihanda yo mu mujyi wa Kigali, aho izi Kampani za Mvuyekure François zikimara guhabwa isoko ryo gusarura ibiti ,ngo bamwe mu bakozi bo mu mujyi babigizemo uruhare bityo amafaranga asohoka kuri konti yishyurwa bitanyuze mu buryo bwemewe.

HANGA ikibona aya makuru yavuganye n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Meya Rubingisa Pudence ntibyakunda kuko iminsi ibiri irashize ntacyo asubije kuri aya makuru twamubajije ,twongeye kubaza ushinzwe imirimo rusange mu mujyi wa Kigali, Joseph Niyomugabo we atwemerera ko ayo mafaranga yasohotse,ariko rikaba ari ikosa ,kandi ko ayo mafaranga yagarujwe.

Yahise aduhuza n’ushinzwe guhuza ibikorwa by’Umujyi wa Kigali tumubajije atubwira ko aza kubiduha kugeza ubu dutangaje iyi nkuru ntacyo aradutangariza.

Twahamagaye Mvuyekure François wahawe isoko mu buryo butaziguye agahabwa miliyoni 20 Rwf ,byaza kugaragara ko yishyuwe bitemewe n’amategeko akaza kuyagarura nawe yemera ko yayasubije ariko yirinda kugaragaza ko yari yanyerejwe bikagirwa ibinga.

Abo mu nzego zitandukanye bakorera mu mujyi wa Kigali tuganira banze ko amazina yabo atangazwa kubera umutekano wabo ,bagize bati”Mvuyekure François afite Kampani ye ku giti cye yitwa New Life NT &MV ikaba ivugwamo amakosa menshi cyane ko ayo makosa yose akorwa n’umugore we Mukamfizi Annonciata”.

Uyu Twahimbye X wo mu mujyi wa Kigali waduhaye amakuru utifuza ko dushyira amazina ye mu nkuru kubera impamvu z’umutekano we, yakomeje atubwira ko amasoko yose ahabwa Mvuyekure François aba atujuje ibisabwa cyane ko ayahabwa atapiganwe ari naho afatanya na bamwe mu bayobozi b’umujyi kunyereza umutungo wa leta bikagirwa ibanga.

Uyu waduhaye amakuru aravuga ko bishoboka inzego zibishinzwe zakora igenzura kuko uyu Mvuyekure Francois hari andi mafaranga yaba yarishyuwe mu buryo nk’ubu nkuko yahawe ariya yo gusarura ibiti.

Si ubwa mbere Kampani za Mvuyekure François zivugwamo ibibazo bishingiye ku isarurwa ry’ibiti,kuko hari ibyo Agronome Pascal yabigiranyemo ikibazo n’ikinyamakuru Impamba. Icyo gihe banyereje amafaranga ataramenyekanye.

Umujyi wa Kigali ukomeje kuvugwamo inyerezwa ry’umutungo wa leta bikagirwa ibanga ,ababishinzwe nibatabare.

Source: Hanga.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *