Intumwa ya Minisiteri y’Ubutabera yijeje ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’imiryango itari iya Leta

Abitabiriye iyi nama baganiriye ku butabera bwegereye umuturage, Intuma ya Minisiteri y’Ubutabera yizeza ubufatanye na sosiyete Siviri

Ibi, Anastase Nabahire ukuriye ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, yabitangarije abanyamakuru nyuma y’inama nyunguranabitekerezo yahuje imiryango itari iya Leta ikora mu butabera n’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Kigali.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 iyi nama yitabiriwe n’imiryango itari iya Leta mike harimo:Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion, IMRO, HDI na GLIHD yitabirwa na none n’abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera, intego ari ukuganira ku butabera bukorera mu Turere kugira ngo ubutabera bwegere abaturage.

Abitabiriye iyi nama basuzumye ubushakashatsi bwagiye bukorwa, harebwa ingamba zafashwe ndetse no kureba uko urwo rwego rubishinzwe rwarushaho gukora neza, urwo rwego rwa JRLOS rukaba rufatanya na Minisiteri y’Ubutabera.

Antony Busingye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango AJPRODHO- JIJUKIRWA umwe mu bitabiriye iyi nama yabwiye abanyamakuru ko urwego rwa JRLOS (Justice, Reconciliation, Law and Order Sector) rushinzwe gufasha abaturage mu bijyanye n’ubutabera rumaze igihe rugiyeho kandi muri Komite yayo hakabamo imyanya ibiri ijyamo imiryango itari iya Leta, yagize ati “uru rwego rukora kugira ngo koko ubutabera bukore bwegereye umuturage dufatanya gukemura ibibazo twirinda ko abaturage bajya mu nkiko kenshi kubera ko badasobanukiwe ibibazo byabo, badasobanukiwe agaciro gatuma bajya mu nkiko, ibigomba kujya mu nkiko bikajyayo ariko ibitagomba kujya mu nkiko bigakemurwa ku rwego rwo hasi”.

Mu byo abitabiriye iyi nama yahuje abafatanyabikorwa mu by’ubutabera  basabye,  ni uko itegeko rishyiraho urwo rwego rwa JRLOS riri kuvugururwa ariko sosiyete siviri yarigiramo uruhare igatanga ibitekerezo.

Anastase Nabahire ukuriye ibikorwa by’inzego z’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, yavuze ko imiryango itari iya Leta igira uruhare rukomeye mu kunganira ibikorwa Leta ikora ati “Leta igendeye ku bushobozi buhari ntabwo ishobora kurangiza ibikorwa byose yonyine”.

Anastase Nabahire wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera muri iyo nama

Anastase Nabahire wari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera muri iyo nama yabwiye itangazamakuru ko bazakomeza gukorana n’iyi miryango itari iya Leta, yagize ati “turashaka ko ubungubu guhera mu ntangiriro y’ingengo y’imari y’umwaka utaha guhera mu kwezi kwa karindwi tuba twafatanyije n’iyi miryango n’inzego mu guhana amakuru ku bikorwa buri wese azakora mu Karere runaka tukamenya abari muri Rusizi, tukamenya abari muri Kayonza, abari muri Nyarugenge, tukareba niba nta Mirenge Abanyarwanda batibonamo iyi miryango, byaranatangiye uburyo duhana amakuru y’ibyagezweho raporo z’ikorwa zigaragaza ibyakozwe neza, ibitaranoga, ibikibura, ahabura ubushobozi kandi ahandi bushobora kuba buhari abantu bafatanye bazamukire rimwe”.

Uwari uhagararire IMRO Rwanda
Abitabiriye iyi nama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up