Nizeyimana Isabelle yakuye kandidatire ye mu matora ya Komite Olempike

Isabelle Perezida w’Ishyirahamwe rya Siporo y’abagore yamaze kuvana kandidatire ye mu matora ya Komite Olempike

Nizeyimana Isabelle uyobora Ishyirahamwe rya Siporo y’abagore mu Rwanda yakuye kandidatire ye yo ku mwanya w’Umujyanama mu matora ya Komite Olempike agomba kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu myanya 14 izatorerwa, uw’umujyanama ni wo warimo guhatana gusa kuko abakandida bari batatu kandi hakenewe babiri kuko indi myanya isigaye umukandida yari umwe rukumbi.

Abakandida ku mwanya w’abajyanama muri Komite Olempike mbere abawuhataniraga yari: Jean Butoyi uyobora Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), Girimbabazi Pamela umaze umwaka urengaho amezi make atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) na Nizeyimana Isabelle uyobora Ishyirahamwe rya Siporo y’Abagore mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, ni bwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyamenye amakuru y’uko Nizeyimana Isabelle yanditse ibaruwa yo kuvana kandidatire ye mu matora ya Komite Olempike ku mpamvu ze bwite ndetse byemezwa n’umwe mu bakozi ba Komite Olempike ariko wanze ko amazina ye atangazwa.

Ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyashatse kubaza Nizeyimana Isabelle niba nta cyihishe inyuma y’iyegura rye ku murongo wa telefone asubiza ko ari mu nama.

Ikintu gikomeje kunengwa mu matora ya siporo muri iki gihe ni uburyo usanga umukandida ari umwe rukumbi, bamwe bakavuga ko umuntu yagombye kugera ku mwanya w’ubuyobozi yabihataniye kuko no mu matora yabaye tariki ya 11 Werurwe 2017 ubwo Amb.Munyabagisha Valens yatorerwaga kuba Perezida wa Komite Olempike imyanya yose umukandida yari umwe rukumbi.

Mu matora ya Komite Olempike agomba kuba kuri uyu wa Gatandatu, guhera ku mwanya wa President Uwayo Théogène kugeza ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane hose umukandida ni umwe rukumbi nyuma y’aho Nizeyimana Isabelle yafatiye icyemezo cyo kuvanamo kandidatire ye.

Mu matora ya Komite Olempike ya 2021 hose umukandida ni umwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *