Ngoma:Kwishyura Mituweli ntibizategereza ibyiciro bishya by’ubudehe

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rurenge

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rurenge, bagaragaje imbogamizi z’ukuntu bazishyura mituweli ibyiciro bitaratangazwa,ariko bamazwe amatsiko ko kuyishyura bitazategereza ko ibyiciro bishya bitangazwa.

Izi mbogamizi abaturage bazigaragarije mu kiganiro cyateguwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (Pax Press) ku byiciro bishya by’ubudehe.

Byari biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2021 mu kwezi kwa Gashyantare bizagera buri mu Nyarwanda azi icyiciro cy’ubudehe abarizwamo, ariko nkuko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibikorwa by’iterambere mu nzego zibanze LODA kivuga ko iyi gahunda itagezweho kubera icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi N’URwanda rudasigaye.

Mukanoheli Pascasie umwe mu baturage bo mu murenge wa Rurenge avuga ko bari bafite ibibazo by’uko bazishyura Mituweli kandi babwirwa ko n’ibyiciro bishya by’ubudehe biri hafi gutangazwa nyamara nabyo bigenderwaho mu kwishyura ubwishingizi bwo kwizuza.

Yagize ati “ Ndumva nishimye cyane kubera ko ubuyobozi butumaze amatsiko ku bijyanye n’uko tuzishyura Mituweli kandi tutarabona ibyiciro bishya by’ubudehe. Abantu benshi btwibazaga uko bizagenda bikatuyobera kuko twabazaga n’abayobozi b’Isibo tubrizwamo ukmva  nta makuru yizewe babafiteho ariko mwatuzaniye ubuyobozi bubifite mu inshingano burdusubiza kuburyo njyewe ngiye gutangira kwisuganya nkomeza gutanga mituweli mu bambere nk’uko najyaga mbigenza.’’

Uwizeye Souleyman w’imyaka 36 wo mu Kagari ka Musya mu Mudugudu wa Rwasaburo avuga ko yumvaga bazishyura mituweli ari uko bamaze kubona ibyiciro bishya by’ubudehe kuburyo no kuyabika nk’uko babikoraga hakiri kare batigeze babikora.

Yagize ati. “Njyewe narinzi ko tuzatangira kwishyura mituweli tamaze kubona ibyiciro bishya by’ubudehe, kuko bigenderwaho kuko umuturage yishyura bitewe n’ikiciro abarizamo ariko ubuyobzi bugize neza kutumara amatsiko kuko twari turi mu rujijo kuburyo byari kuzatugiraho ingaruka zo kutishyurira ku gihe ubwishingizi bwo kwivuza kuko nta makuru afatika twari dufite.’’

Uwimana Olive wo mu Kagari ka Rugese we avuga ko yishimiye kumenya amakuru ko kwishyura mituweli bitazategereza ibyiciro bishya by’ubudehe hakiri kare ku buryo bigiye kubafasha kwitegura neza nubwo bari baranaze kwishyiramo ko bazishyura mituweli ari uko bamaze kubona ibyiciro.’’

Yagize ati. “Ubuyobozi butwegereye bwose nta makuru bwari bufite ku bijyanye n’uko tuzishyura mituweli kandi bari no kuvugurura ibyiciro by’ubudehe. Mukwezi kwa 5 kwageraga binyuze mu masibo twaramaze gukusanya amafaranga ya mituweli ariko kubera twari tuzi ko tuzayishyura twamaze kubona ibyiciro bishya ntabyo twakoze kuko n’abatuyobora nta makuru bari bafite ariko ubu tugize amahirwe yo kubimenya bityo bigiye gutuma dushyiramo imbaraga dukora ubukangurambaga, bwo gutanga amafaranga ya mituweli tuzabe abambere mu Mudugudu wacu.’’

Gatsinzi Justin umuyobozi ushinzwe gahunda yo gufasha abatishoboye muri LODA yamaze amatsiko abaturage ababwira ko kwishyura mituweli bitazategereza ibyiciro bishya by’ubudehe ahubwo nk’uko bari basanzwe babikora bakomeze kwitegura kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza ku gihe.

Yagize ati. “ Dusobanurire abanyarwanda ku bijyanya no kwishyura mituweli ntabwo wavuga ko ikintu kiaraba ngo kirasimbura icyari kiriho. Kwishyura Mituweli birashingira ku byari bisanzwe biriho kuko ntabwo birasimburwa. Abaturage bakomeze bishyure nabari baratinze baziko bazayishyura ari uko bamaze kubona ibyiciro bishya by’ubudehe ubu bamaze gusobanukirwa uko kagahunda iteye kandi muhe amakuru n’abandi banyarwanda bose bamenye uko gahunda imeze.’’

Ibyiciro bisanzwe bikoreshwa byashyizweho mu mwaka wa 2015 bikaba byari 4 ariko biri mu mibare mu gihe kuri ubu ibishya  byabaye 5 ariko bikabarwa mu nyuguti. biteganyjwe ko ibyiciro bishya by’ubudehe bizatangazwa mu ngengo y’Imari y’Umwaka utaha wa 2021/2022

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *