Kigali: Ishusho y’umutungo wa Royal Cleaning Ltd ntizwi, imanza yarezwe aho izazigobotora?

Ubanza Mvuyekure François umuyobozi wa Royal naho uwifashe mu gahanga ni Sikitu Jerome watanze ikirego

Royal Cleaning Ltd, Kampani izwiho gukora ibikorwa by’isuku mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu banyamigabane bayo bayijyanye mu nkiko kuko hari ibyo batagenewe bemererwa n’amategeko, nyuma mu rukiko Royal yagaragaje ko ishusho y’umutungo wayo itazwi ari na yo mpamvu Urukiko rw’Ubucuruzi rwashyizeho inzobere igomba gukora igenzura (audit).

Royal Cleaning Ltd ifite imanza ebyiri, rumwe ni urwa Sikitu Jerome uyirega kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kutamwishyura amafaranga yayigurije ubwo Perezida wayo Mvuyekure François yari yaragiye kwivuriza mu mahanga, undi wareze mu rukiko rw’ubuzuruzi ni Mukankundiye Petronille.

Nk’uko kopi y’Urukiko rw’Ubucuruzi yo ku wa 16 Werurwe 2020 ibigaragaza ni uko Mukankundiye Petronille yareze Royal Cleaning Ltd kuko itubahirije amasezerano bagiranye ndetse yanze kumwishyura inyungu ku migabane ye yagombaga guhabwa buri kwezi.

Royal Cleaning Ltd mu kwisobanura yavuze ko isanga ibivugwa na Mukankundiye Petronille nta shingiro bifite kuko nta munsi n’umwe abanyamuryango bagabanye inyungu za buri kwezi.

Iyi kopi y’Urukiko igaragaza ko Royal Cleaning Ltd yavuze ko ishusho y’umutungo wayo itazwi.

Urukiko rwafashe umwanzuro ugira uti “Dushyizeho inzobere (expert) Masengesho kugira ngo azagaragarize urukiko ishusho y’umutungo wa Royal Cleaning Ltd ndetse anagaragarize urukiko inyungu buri munyamigabane wa Royal Cleaning Ltd abona buri kwezi”.

Urukiko rukomeza rugira ruti “Dushyizeho inzobere Masengesho kugira ngo agaragarize urukiko andi makuru yose ashobora gufasha urukiko mu guca uru rubanza arebana n’umunyamigabane Mukandutiye  ndetse na Royal Cleaning Ltd”.

Umwe mu bakurikiranye izi manza Royal Cleaning Ltd ifitanye na Sikitu Jerome ndetse na Mukankundiye Petronille wavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM yavuze ko mu makuru iyo nzobere igomba gukurikirana harimo amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana (2,100,000Frs) Mudenge Michel Visi Perezida wa Royal yahawe n’umukobwa we Christine Umutesi usanzwe ari umubitsi wa Royal Cleaning Ltd, aho impamvu yayo handitswe ko ari ay’imishahara.

Ikindi kivugwa gitangaje ni uko bigaragara ko Mudenge Michel aduhuje sinyatire (signature) kuko igaragara ku rupapuro rw’imishahara rwo mu Gushyingo 2017 idahuye n’iyo ku itariki ya 9 Ugushyingo 2019 ubwo yasinyaga ko yakiriye miliyoni ebyiri n’ibihumbi ijana yari agenewe imishahara, aha hakibazwa uburyo visi Perezida ashyikirizwa amafaranga y’imishahara y’abakozi kandi hari umukozi ushinzwe umutungo.

Mudenge Michel Visi Perezida wa Royal Cleaning Ltd hamwe n’umukobwa we Mutesi Christine Umubitsi w’iyi Kampani  ihuriwe n’abanyamigabane batandukanye(Ifoto/Social Media)

Nyuma y’aho umunyamakuru yagerageje kuvugisha Mvuyekure François umuyobozi wa Royal Cleaning ntibikunde, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyahisemo kuvugisha Mudenge Michel Visi Perezida wa Royal yemera ko iyo nzobere (expert) iri gukora igenzura nk’uko byasabwe n’urukiko ariko ko atazi niba yarasoje.

Tariki ya 22 Werurwe 2021, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabajije icyo Mudenge Michel avuga mu kuba yarakiriye miliyoni ebyiri n’amafaranga ibihumbi ijana ayahawe n’umukobwa we Mutesi Christine, ndetse abazwa n’ikibazo cy’imikono ye idahuye, ariko ubutumwa yandikiwe byagaragaye ko yabusomye ariko ntiyabusubiza.

Umukono wa Mudenge Michel ntuhuye
Sikitu Jerome umwe mu bareze Royal Cleaning Ltd

4 Comments

  • Kuku

    Dore rero ibyo nkunda kubwira ibinyamakuru bitandukanye bitangaza amatiku gusa! Nk ubu ku impamba usibye amatiku gusa ntimushobora n umunsi n umwe gutangaza izindi nkuru zubaka cg zifitiye abanyarwanda akamaro. Nk ubu week end habaye inama y umuryango RPF. Perezida yatubwiyemo byinshi byubaka pe! Ariko ababi ni ababwira abasomyi iby iyo nkuru?! Icyo mushoboye gutangaza ni amatiku gusa. Apuuuu nta byanyu kabisa.

  • Dodos

    Igihe kimaze kubona ibihembo nk ikinyamakuru cyitwara kinyamwuga ( inshuro zigera kuri eshanu). Ese mwambwira mwe aya matiku yanyu azatuma mutera intambwe mukarenga umutaru?? Ariko mbabaze nta nkuru zubaka abanyarwanda mushobora kubona? Jye rwose mpora mbibazaho! Ngaho muri muri dosiye ziri mu nkiko mwibaza ko abashyizeho urwo rwego rw ubucamanza batazi inshingano rwahawe? Cg muzasabe leta irusese abe ari mwe murujyamo. Abasomyi turambiwe inkuru zanyu zirangwa no kugoreka ukuri bya buri gihe. Murakabije.

  • Hirebu

    So funny. Inkuru zisekeje. Zitagira umutwe n ikibuno. Zakozwe n umunyamakuru uri unprofessional. Imibereho yanyu irababaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up