Kavumu Athletics Club yegukanye imidari 17

Kavumu imwe mu makipe y’Imikino Ngororamubiri atanga icyizere

Ikipe y’imikino ngororamubiri ya Kavumu Athletics Club yegukanye imidari 17 muri irushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) rigamije kureba abakinnyi bafite impano kurusha abandi ryabereye muri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021 mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 17.

Muri iyo midari iyi kipe yitoreza mu Karere ka Kamonyi yegukanye harimo ibiri ya Zahabu, hakaba iya Bronze 10, hakaza n’imidari ya  Argent itanu.

Hirwa Isaie umutoza wa Kavumu Athletics Club wanagize uruhare mu ishingwa ryayo, yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko kwegukana iyo midari babikesha kugira ikinyabupfura (discipline) n’imikoranire myiza yaba mu bakinnyi no mu buyobozi.

Ubwo ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyabazaga uyu mutoza aho bakura ubushobozi kugira ngo bashobore gukora imyitozo ndetse no gushobora kwitabira amarushanwa, yasubije ati “ni ugushyira hamwe tugahuza imbaraga z’ababyeyi ba bana n’iz’ubuyobozi bwa Club muri rusange, tugakusanya ndetse n’abakunda Club tugafatanya tugahuza ubushobozi”.

Hirwa Isaie umutoza wa Kavumu Athletics Club wanagize uruhare mu ishingwa ryayo

Hirwa avuga ko nyuma yo kwegukana iyo midari 17 mu rwego rwo kongera imbaraga bagiye gukorera hamwe, kuko ubu babonye umutoza mushya ugomba kwita ku bana umunsi ku wundi, ati “natwe turashaka igikombe kuko niyo nyota dufite”.

Ubuyobozi bwa Kavumu Athletics Club hari icyo busaba Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kavumu Athletics Club burasaba Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) kuyifasha mu rwego rw’ibikoresho bya siporo.

Hirwa yagize ati “ibikoresho birahenda cyane kuko yaba Javelo, ari Disque, ari n’ibyo basimbukiraho birahenda cyane nka Federation igiye idufasha ikadutera inkunga y’ibikoresho, imbogamizi zavaho”.

Iyi kipe ikiri nshya ni imwe mu yifite imikino (Discipline) hafi ya yose  mu mikino ngororamubiri, mu gihe andi makipe menshi arushanwa mu gusiganwa ku maguru gusa.

Kavumu Athletics Club ifite abakinnyi 90 bakina mu byiciro bitatu harimo abari munsi y’imyaka 17, abari munsi y’imyaka 20 n’abakuze.

Muri aya marushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro bazanye abakinnyi bagera muri 45.

Kavumu Athletics Club yamenyekanye ryari?

Tariki ya 16 Nzeri 2018 nibwo ikipe ya Kavumu Athletics Club yigaragarije mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri yabereye mu Karere ka Huye, aho umukinnyi w’iyi kipe wari ufite imyaka 12 witwa Uwitonze Claire yabaye uwa mbere mu kwiruka kirometero 12 kandi nta nkweto yambaye.

Icyo gihe Uwitonze Claire mu kwiruka 12KM yakoresheje iminota 103, Amasegonda 5 n’ibice 61 ahembwa ibihumbi 50, nyuma y’aho ikipe ya Rwamagana yaje kumurambagiza ihita imutwara ubu akaba ayikinira aho akunze guhora mu myanya ibiri ya mbere.

Si ikipe ya Rwamagana gusa ifite umukinnyi witoreje mu ikipe ya Kavumu Athletics Club kuko no mu ikipe ya Sina Gerard barimo kandi bose bari mu bayihesha imidari myinsi, ariko uwagize uruhare mu gutuma abo bakinnyi bagaragara bakaba babatwara ntacyo bamuhaye.

Hirwa Isaie ni umwe mu bigeze gukina imikino ngororamubiri (Athletism), ariko kuko atabikomeje yahisemo gutanga umusanzu we mu gutoza abana b’Abanyarwanda bagomba gutanga umusaruro mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ikipe ya Kavumu Athletics Club yishimiye gutwara imidari 17, abana bayitorezamo baje baherekejwe n’ababyeyi babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up