Rosatom izanye ubukangurambaga ku iyimakazwa ry’ikoranabuhanga rya Nikleyeri

Abafashijwe kugira ubumenyi na Kompanyi ya Rosatom bayivuga imyato

Mu rwego rwo guha ingufu ahazaza, dukeneye uburyo bwiza, bwizewe bwo kubonamo ingufu, mbega nk’iza nikleyeri. uko bimeze kose, ingufu zigezweho za nikleyeri zihari ku bwinshi ugereranije n’iz’amashanyarazi yandi. Ni ikoranabuhanga rikenewe cyane mu gukuraho ingorane zose za none n’iz’ejo hazaza. Ni ingenzi kandi mu gusigasira Intego Shingiro z’umuryango w’abibumbye, UN. Gusa ku bw’amahirwe make, abantu benshi ku isi usanga batarabona neza ko nikleyeri yaba indi soko y’amashanyarazi.

Mu gushaka gukemura iki kibazo, ikompanyi ya Rosatom yizera neza ko ari cyo gihe cyiza ubu, cyo kuba abantu baganira ku buryo bwo guha agaciro Nikleyeri. icyiswe ‘Atoms for Humanity’ ni uburyo bwo gukusanya amakuru agenewe abantu bose ku isi bagasangizwa uburyo ingufu za nikleyeri zihindura ubuzima bwabo, zigasubiza inzozi zabo, yaba ibyifuzo bito n’ibyagutse.

Uyu mushinga wiswe ‘Why Humanity Needs Nuclear’ bivuze ngo impamvu muntu akeneye nikleyeri, uzamurikwa ku wa 30 Mata 2021, Kristy Gogan, inzobere mu kugira inama za Leta z’ibihugu mu bijyanye n’ikirere n’ingufu, ni we uzaba ayoboye iki gikorwa n’ibiganiro bizakiranga. Mu bandi bazafata ijambo harimo abayobozi ba Rosatom, abahanga mu bidukikije, n’abahanga bagiye bakora ibyegeranyo ku ngufu. Abanda bazahabwa ijambo ni abafite ubuhamya bwo kuba barungukiye mu ikoranabuhanga rya nikleyeri.

Twishimiye kubana nawe mu imurikwa ry’umushinga ku wa 30 Mata saa 12h00 ku isaha ya GMT, binyuze kuri atomsforhumanity.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up