Gahunda ya ‘Iga mu Burusiya’ irafunguye ku wo ari we wese wifuza kwiga mu Burusiya

Umuyobozi Wungirije wa Rosatom Nikolay Spasskiy (iburyo) n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya mu gihe cyo gusinya amasezerano

Ikompanyi ya Rosatom na Kaminuza zo mu gihugu cy’Uburusiya bishimiye gutangiza uburyo bwo kwiga hifashishijwe iya kure ‘Iga mu Burusiya’.

Uyu muhango ufunguye uzerekana neza umusaruro ku bakiga n’abarangije ibyiciro bibiri, cyane cyane mu masomo ajyanye n’ubumenyi mu bw’ibyazwa ry’ingufu za nikleyeri.

Abitabiriye uyu muhango bazagira umwanya wo kuganira n’abahagarariye za kaminuza zo mu Burusiya, inzobere mu bijyanye na Nikleyeri, ndetse n’impuguke zindi z’abalimu muri za kaminuza. Muri uwo muhango, abazawitabira ntibazasobanurirwa gusa ku bibazo bibaza mu bijyayanye no kwiyandikisha n’ibisabwa mu kwemererwa, ahubwo bazanabasha kumurikirwa amahirwe yose ahari ku banyeshuli baturuka mu bindi bihugu.

Gahunda ya ‘Iga mu Burusiya’ hifashishijwe iya kure ifite abafatanyabikorwa bakurikira:

  • Kaminuza ya “National Research Nuclear University (MEPHI)”
  • Kaminuza ya “National Research Moscow State University of Civil Engineering”
  • Kaminuza ya “National University of Science and Technology (MISIS)”
  • Kaminuza ya “National Research Tomsk Polytechnic University”
  • Kaminuza y’ubushakashati ya “Moscow Power Engineering Institute”
  • Kaminuza yitiriwe ‘Peter the Great ya’ “Saint-Petersburg Polytechnic University”
  • Kaminuza yitwa “People’s Friendship University”
  • Ishuli rikuru rya “Moscow Institute of Physics and Technology (MIPT)”
  • Kaminuza yitiriwe Perezida wa mbere B.N. Eltzin ya “Ural Federal University”, n’izindi kaminuza zitandukanye.

Intego nyamukuru z’uyu muhango

Iyi gahunda ya ‘Iga mu Burusiya’ hifashishijwe iya kre izaha abazitabira amakuru yose ashoboka kugira ngo bafate ibyemezo bikwiye ku hazaza h’uburezi burambye bifuza. Ntibazahabwa gusa kandi amakuru ku bikorwa na gahunda ziri imbere za kaminuza, ahubwo bazanahabwa umwanya wo kwivuganira n’abashinzwe kwemerera no kwakira abanyeshuli, abafatanyabikorwa, impuguke zo kubafasha kumenya bihagije ahaboneka amahirwe n’uburyo bwo kuyasaba ku banyeshuli baturuka mu bindi bihugu, inzira kwemererwa binyuramo, kubona Visa ku banyeshuli, amafaranga nkenerwa asabwa ku munyeshuli, uburyo bw’imibereho n’ibindi.

Imitegurire y’umuhango

Gahunda ya ‘Iga mu Burusiya’ hifashishijwe iya kure iteganijwe ku matariki ya 29 na 30 Mata 2021, hagati ya saa 9h00’ na saa 15h00’ ku isaha ngengamasaha ya GMT, ikazakurikiza gahunda ikurikira:

Ku itariki 29 Mata

8h00’ – 9h00’: gutangiza umuhango

9h00’ – 10h00’: Iga mu Burusiya hifashishijwe iya kure fair.studyinrussia.online

10h00’ – 10h20’: gutanga amakuru- Kaminuza ya “National University of Science and Technology” (MISIS)

10h30’ – 10h50’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “National Research Tomsk Polytechnic University”

11h00’ – 11h20’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “National Research University “Moscow Power Engineering Institute”

11h30’ – 11h50’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “Saint-Petersburg Polytechnic University”

12h00’ – 12h20’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “People’s Friendship University”

Ku itariki 30 Mata  

9h00’- 15h00: ‘Iga mu Burusiya’  – fair.studyinrussia.online

10h00’ – 10h20’: gutanga amakuru – ishuli rikuru rya “Moscow Institute of Physics and Technology (MIPT)”

10h30’ – 10h50’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “National Research Nuclear University (MEPHI)”

11h00’ – 11h20’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “National Research Moscow State University of Civil Engineering”

11h30’ – 11h50’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “Ural Federal University”

12h00’ – 12h20’: gutanga amakuru – Kaminuza ya “RUDN University Digital Preparatory Faculty”.

Uburyo buzakoreshwa

Ubu buryo bw’iya kure buzaba bugabanyije mu bikorwa biriri: Uburyo bwa ‘Iga mu Burusiya’ aho abazasura urubuga rwa fair.studyinrussia.online bazagira amahirwe yo kuvugana ako kanya n’abahagarariye za kaminuza zo mu Burusiya babaza ibibazo by’ako kanya, binashoboka ko hakoreshwa n’amajwi ndetse no guhamagarana ku mashusho.

Kandi abo kuri urwo rubuga bazashobora kugenzura buri kaminuza n’ibiyerekeyeho byose (amafoto, amashusho, amasomo bigisha, uko wabageraho, gutemberezwa ikigo n’ibindi) byose bibonekera rimwe.

Igice cya kabiri cy’umuhango ni uguhana amakuru y’ako kanya bikazanyuzwa ku iya kure, abitabiriye bashobora gukurikirana neza ihanahana ry’amakuru ku rubuga rwa fair.studyinrussia.online

Abagenerwabikorwa bagenderewe

Iyi gahunda ya ‘Iga mu Burusiya’ irafunguye ku wo ari we wese wifuza kwiga mu Burusiya, hatitawe ku myaka ye, aho yize, ibyo yize, cyangwa ibyo yakoze by’imirimo. Byakabaye akarusho ku bafite ubushake bwo kwiga ibijyanye no kubyaza umusaruro ingufu za Nikleyeri. Abazitabira bakabaye ari abo mu mashuli yisumbuye, abayobozi mu mashuli makuru hirya no hino mu bihugu, abahagarariye ibihugu byabo, ba rwiyemezamirimo, abakora ubushabitsi, n’abandi bari mu byiciro byo kwinjira mu mirimo itandukanye.

Kwiyandikisha kugira ngo witabire  uwo muhango uko bigenda

Ushaka kwiyandikisha wanyura ku uru rubuga ukuzuza ibyo bagusaba  www.studyinrussia.online cyangwa ugafungura aha ku munsi w’igikorwa fair.studyinrussia.online

Ukekeye ubundi busobanuro wakwifashisha iyi nzira gurova-av@rudn.ru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up