Sina Gerard Athletics Club ifite intego yo kuza ku mwanya wa mbere mu cyiciro cy’abakuru

Abakobwa babiri ba Sina Gerard baje kureba aho abakinnyi babo barushanwa

Sina Gerard Athletics Club nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abato mu marushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro mu mpera z’icyumweru, ifite n’intego yo kwegukana umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri mu cyiciro cy’abakuru (senior).

Nkundimana Théogène,Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Entreprise Urwibutso ya Sina Gerard yatangaje icyo bagiye gukora kugira ngo mu marushanwa azaba mu minsi iri imbere bazarusheho kwitwara neza,yagize ati “icyo tugiye gukora, tugiye kongera imyitozo ibe myinshi kandi turusheho kongera gufata neza abakinnyi nk’uko dusanzwe tubikora icya mbere ni uko Agashya n’Akabanga n’Akandi biboneka bavuye mu myitozo duharanira kugera ku ntsinzi”.

Imanishimwe Valens umukinnyi wa Sina Gerard Athletics Club usiganwa muri metero 100, 200m na 400, avuga ko mu mikino y’abakuru yatwaye imidari ibiri harimo gusiganwa bahererekanya agati (relais) ahareshya na metero 400, atwara n’umudari wa gatatu mu kwiruka metero 400.

Abakinnyi ba Sina Gerard Athletics Club mbere yo gutanga ibihembo

Uyu mukinnyi yavuze ko byose babigeraho babikesha kwitabwaho na Sina Gerard, yagize ati “Sina Gerard aduhereza ibyangombwa bishoboka, aduhereza Akabanga, Agashya n’Akandi amazi adufasha gukora neza cyane, yego turakora neza kandi twizeye ko tuzatera imbere”.

Ubwo uyu mukinnyi wa Sina Gerard Athletics Club yabazwaga icyo agiye gukora kugira ngo azitware neza mu marushanwa azaba mu minsi iri imbere,yagize ati “natwaye umwanya wa gatatu nizeye ko mu bihe bizaza nzatwara umwanya wa mbere nanjye nkazajya mu mikino Olempike”.

Umushoramari Sina Gerard yigeze gutangariza ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko yishimira umusaruro ikipe ye imaze kugeraho mu gihe gito imaze ivutse.

Andi mafoto

Uwimana Felix (hagati) ni umwe mu bakinnyi ba Sina Gerard bitwaye neza

Abakinnyi ba Sina Gerard nyuma y’amarushanwa bafashe ifoto y’urwibutso
Abakinnyi ba Sina Gerard bitwaye neza mu bato, intego ni no kwitwara neza ubutaha mu cyiciro cy’abakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up