Police Athletics Club nyuma y’igihe itagaragara yagarutse yegukana umwanya wa mbere

Police Athletics Club yishimiye kugaruka itwara igikombe

Ikipe ya Polisi y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri (Police Athletics Club) yegukanye umwanya wa mbere n’imidari 29 mu marushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro i Remera kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, ibi ikaba yarabigezeho nyuma y’igihe iyi kipe isa n’itakibaho.

Police Athletics Club yamenyekanye mu myaka icumi ishize, ariko ifite abakinnyi bake bigaragaza barimo: Rukundo Sylvain usigaye ari umutoza wayo, Ntirenganya Felix na Gakwaya, ariko nyuma aba bakinnyi baje kubura abagera ikirenge mu cyabo bamwe bakavuga ko yaba yarasenyutse, ariko mu mikino yabaye mu mpera z’icyumweru mu cyiciro cy’abakuru (senior) Police Athletics Club yerekanye ko yari imaze iminsi yisuganya aho yari ifite abakinnyi benshi batunguye abari aho ikaza ku mwanya wa mbere mu makipe icyenda.

Rukundo Sylvain umutoza wa Police Athletics Club wigize n’uruhare mu kuyimenyekanisha ubwo yari umukinnyi usiganwa aharehare (long distance) yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko gutsinda babikesha gukora imyitozo kuko ikipe yasaga n’iyahagaze ariko bongeye kuyubaka bahereye ku bana bato,ubu bakaba bamaze imyaka ibiri bitoza igihe kikaba cyari kigeze kugira ngo begukane igikombe.

Rukundo Sylvain umutoza wa Police Athletic Club

Rukundo yijeje abakunzi ba Police Athletics Club ko itazongera gusubira inyuma, yagize ati “ni intego kandi ni n’inshingano duhabwa n’abayobozi bacu gutsinda byo ni intego, twageze ku mwanya wa mbere ntidufite gahunda yo kuwuvaho”.

Inspector Antoine Ntabanganyimana,Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri Polisi y’Igihugu yavuze ko intsinzi ya Police Athletics Club bayishimiye cyane ati “ni intsinzi twari tunyotewe nyuma y’imyitozo myinshi twakoze, nyuma yo gutegura abakinnyi uyu munsi twari dufite intego yo kwerekana ko ikipe ya Polisi ari ikipe nziza”.

Inspector Antoine Ntabanganyimana avuga ko Polisi Athletics Club ari ikipe bashaka gushyiramo imbaraga kugira ngo ikomeze guhesha ishema Polisi y’Igihugu.

Police Athletics Club yatsinze mu byiciro bitandukanye

Yavuze ko nubwo ikipe hari igihe yari yasubiye inyuma, ariko ubu bongeye kwisuganya ku buryo bafite abakinnyi  bitabira ibyiciro bitandukanye by’amarushanwa y’imikino ngororamubiri yaba mu gusiganwa ku maguru, gutera imihunda n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up