Kavumu Athletics Club hari ibyo yungukiye mu marushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro

Kavumu Athletics Club yaserukiwe no mu mukino wo gusimbuka

Ikipe y’imikino ngororamubiri ya Kavumu Athletics Club yitoreza mu Karere ka Kamonyi hari ibyo yungukiye mu marushanwa y’imikino ngororamubiri yabereye muri Sitade Amahoro mu mpera z’icyumweru, yaba mu cyiciro cy’abato aho begukanye imidari 17 ndetse no mu cyiciro cy’abakuru (senior).

Hirwa Isaie, washinze iyi ikipe, akaba Perezida wayo ndetse akaba n’umutoza wa Kavumu Athletics Club, yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bakuyemo amasomo menshi muri ayo marushanwa kuko bamenye aho bafite imbaraga y’aba mu bana ndetse no mu bakuru.

Hirwa Isaie, washinze iyi ikipe, akaba Perezida wayo ndetse akaba n’umutoza wa Kavumu Athletics Club

Hirwa yagize ati “twatanze ibyo dufite muri rusange ariko tugiye kongera imbaraga kugira ngo imidari ibashe kwiyongera dusatire no gutwara igikombe akaba ari yo mpamvu twazanye umutoza mushya witegereje ikintu cyose kiri tekinike n’icyo agomba gukosora kugira ngo yite ku bana dufatanyije no ku bakinnyi bakuru muri rusange”.

Hirwa yavuze ko umunsi wa kabiri utaboroheye ko haje abakinnyi bakuze barusha ababo uburambe, kuko imbaraga nyinshi bazishyize mu bana kandi akaba ari bo mizero ya siporo y’Igihugu mu myaka iri imbere.

Ndatimana Saveri umukinnyi wa Kavumu Athletics Club yavuze ko irushanwa yitabiriye ry’abakuze ryari rikomeye cyane, kuko harimo amakipe agizwe n’abakinnyi bafite uburambe.

Yagize ati “natwe twakoresheje imbaraga twari dufite kugira ngo turebe ko natwe iri rushanwa twaritsinda, ariko ntibyabashije gushoboka ariko turateganya ko ubutaha tugenda tukaritegura neza, tukaba dushimira umuyobozi wacu Hirwa Isaie, andi marushanwa azaba tumwijeje ko tuzazana imyanya myiza”.

Iradukunda Iyadema umukinnyi wa Kavumu Athletics Club usiganwa muri metero 800 na 1500m, yavuze ko bakoresheje imbaraga bafite nubwo yari amaze iminsi arwaye, kuko bahuye n’abakinnyi bamenyereye amarushanwa, ariko akaba yizeye ko azagerageza akazana umudari.

Uyu mukinnyi yavuze icyo bakeneye kugira ngo Kavumu Athletics Club nayo yegukane umwanya wa mbere mu marushanwa y’imikino ngororamubiri, ati “ni ukwitoza tukaba turi ahantu hamwe, tugafashwa mu buryo bwo kubona imbaraga ndetse no kugira ngo mu mutwe wacu dushobore gutekereza neza dukeneye n’amarushanwa menshi”.

Mulindarugamba Jean Baptiste umutoza mushya wa Kavumu Athletics Club ufite urwego rwa mbere rw’ubutoza, yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko mu minsi ibiri yakurikiye amarushanwa yabereye kuri Sitade Amahoro, yashoboye kwiga imikinire y’abakinnyi bato ndetse n’abakuru ariko bitaboroheye guhatana n’amakipe akomeye nka Police, APR na Sina Gerard Athletics Club.

Uyu mutoza yavuze ko intego bagiye kwiha ari uko Kavumu Athletics Club ari yo igomba kwiharira imidari mu marushanwa azaba mu minsi iri imbere.

Ubuyobozi bwa Kavumu Athletics Club burashimira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka Mudahemuka Jean Damascene uburyo abitaho no kubakorera ubuvugizi.

Bimwe mu byo Kavumu Athletics Club ishimira uyu muyobozi harimo kubakorera imihanda myiza ku bufatanye na Dr Anaclet nawe urangwa no kwita ku rubyiruko.

Andi mafoto

Mulindarugamba Jean Baptiste umutoza mushya wa Kavumu Athletics Club
Iradukunda Iyadema umukinnyi wa Kavumu Athletics Club usiganwa muri metero 800 na 1500m
Barushanyijwe no mu gutera icumu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up