Charles N. Lambert yatangije “Compassionate Capitalism”, intego ni ukwigenga kwa Afurika mu bukungu

Charles N. Lambert, uyoboye urugamba rwo kwigenga kwa Afurika mu bukungu

Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka “Compassionate Capitalism”.

 Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge, ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo ari bo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika ni byo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Uku kuvuka kwari gutegerejwe kuva kera kuzwi ku izina rya “African Renaissance” cyangwa “Afurika ku Banyafurika” byavuzwe mu nyandiko ndende zanditswe  na Charles N. Lambert mu nyandiko zivuga ku ntambara y’ubukungu mu gice cyazo cya 26.

Uku kuvuka bwa kabiri gushingiye kuri gahunda nshya y’ubukungu izwi ku izina rya “Compassionate Capitalism”  ikubiyemo gahunda irambuye yo gushyira mu bikorwa  itahuka  ry’abacakara nka ba shebuja b’ubukungu bukomeye  bw’ Afurika. Ibi bizakura miliyoni magana z’Abanyafurika mu bukene mu buryo bwihuse binateze imbere abaturage bo mu cyaro.

Lambert asobanura ko uku kuvuka kuzakorwa binyuze mu bikorwa bibiri by’ingenzi byahujwe n’ihuriro ry’ubutatu rigizwe n’ibigo bya The Black Wall Street, Redirect Mall na Development Channels. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika gushingiye ku kwimura ingengabitekerezo ya mbere igarura  abanyamerika b’abanyafurika muri Afurika binyuze mu guhuza ibitekerezo by’ubukungu bya Black Wall Street na Trap  Reinvest kuva mu myaka 100 ishize.

Ibikorwa byambere byibanze ku kuvuka bwa kabiri kwa Afurika bishingiye ku bitekerezo byo kumva neza Capitalism, gushyiraho urubuga rushya rw’imikoranire no kongera gushora bushya muri Black Wall Street. Ibikorwa bya kabiri aribyo Iserukiramuco ryo kuzura inkambi z’abantu babarirwa muri miriyoni izaba mu Gushyingo 2021.

Ibigo 600 bikomeye by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa  byose bigamije guhindura Afurika kuba umugabane w’igihangange ku isi bikayigeza ku nzozi zimaze igihe kinini za ba sogokuruza nkuko Lambert akomeza abisobanura.

Uganda yatoranijwe nk’umurwa mukuru wa Afurika kugira ngo ibi byose bigerweho nkuko byemezwa n’umuyobozi wa BWS uvuga ko ibi bizatuma nta gihugu cyongera gufata ijambo kuri Afurika uko kishakiye.

Niyo mpamvu ibi bikorwa byombi byingenzi twavuze bizabera muri Uganda ndetse n’ikigo cy’ubucuruzi kizwi mu kwamamaza (Balaam Marketing and Promotions Agency) aricyo cyahawe uburenganzira bwo kuzamura ibendera rya Afurika.

Ibirori bya mbere byo gutangiza uru rugendo bizaba ku ya 31 Gicurasi na 1 Kamena 2021 mu nzu ya Black Wall Street House (BWS Inzu) i, Kampala Uganda.

Lambert avuga kandi ko BWS izatangiza ibikorwa 7 ku ikubitiro ikanatanga ibihembo ku ba Pan Africanism   mu minsi ibiri yo kwibuka abazanye ibitekerezo mbere byo kongera kubaha bwa kabiri kwa Afurika.

Bimwe mu bigaragazwa mu butumwa bwa BWS “Mu bintu 7 turimo gutangiza harimo igitabo kizwi ku izina rya New World of Compassionate Capitalism kibeshyuza  ibitekerezo by’Abanyaburayi ba kera nka Adam Smith, ibitabo bibiri bishingiye ku Banyafurika muri Plays- When the Samba Broke et Wait Until Dawn byerekana ubwenge bukungahaye mu mico gakondo yo muri Afurika, amagambo 1.000 y’ibitekerezo byavuzwe na Charles N. Lambert ashimangira ko umwanditsi w’Afurika yavutse ubwa kabiri ari umuhanga mu by’imitekerereze” .

Itangizwa ry’inyenyeri 7   kandi ikubiyemo uburyo bushya bw’imbuga nkoranyambaga buzwi ku izina rya Economic Circle inzira nziza yo guhuza imbuga nkoranyambaga no kwibohora mu bukungu kw’ Abanyafurika.

Muri ubwo butumwa, Lambert agira ati “Natwe dutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bwa mbere bwa BWS buzwi ku izina rya Good Morning Africa (imigati), porogaramu nshya ya Black Wall Street, hamwe na TV nshya ya Black Wall Street Satellite.”

Lambert yagize icyo avuga ku bijyanye na BWS ibihembo bitigeze bibaho bizwi nka Advocate of Africa Award bazajya baha abanyacyubahiro ba Pan Africanist, ati “Buri mwaka, dutanga ibihembo ku bantu 28 ba mbere bahawe ibihembo barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni n’abandi 12 b’Abagande bazwi cyane, Wole Soyinka, PLO  n’abandi. ”

Sourece Rebero.co.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up