Sina Gerard Athletics Club yegukanye igikombe mu cyiciro cy’abato

Ikipe ya Sina Gerard Athletics niyo yegukanye igikombe

Ikipe y’imikino ngororamubiri (Sina Gerard Athletics Club) niyo yegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa y’abari munsi y’imyaka 17 yabereye kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021.

Ikipe ya Sina Gerard muri aya marushanwa yegukanye imidari umunani ya Zahabu, bituma iza ku mwanya wa mbere muri aya marushanwa yitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu makipe atandukanye mu gihugu.

Sina Gerard Athletics Club yegukanye igikombe

Kanyabugoyi Anicet umutoza wa Sina Gerard Athletics Club yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko kuba uwa mbere babikesha imyitozo bakoze icyumweru cyose kugira ngo bakosore ikosa buri mukinnyi yakoze mu irushanwa riheruka, yagize ati “dufatiraho niyo mpamvu twabashije kwegukana imidari umunani ya Zahabu, ni nayo yatumye dushobora kuba aba mbere”.

Ubwo uyu mutoza yabazwaga ibanga bakoresha yagize ati “dufite ibanga hari abantu batabizi ko kwa Sina Gerard bafite ibintu byose bafite “products” zitanga imbaraga”.

Kanyabugoyi Anicet umutoza wa Sina Gerard Athletics Club

Yavuze na none bimwe mu byo Sina Gerard afite byubaka umubiri ati “buriya agira “produits” nyinshi buriya nk’amazi y’Akandi iyo wananiwe ukayanywa wa munaniro wose uragenda, noneho muri za “products” harimo imbuto afite Agashya, afite ifu y’Igikoma irimo intungamubiri nyinshi”.

Nkundimana Théogène, Umuyobozi Ushinzwe Siporo muri “Entreprise Urwibutso” yabwiye ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko yishimiye ko Sina Gerard Athletics Club yatwaye igikombe cya mbere ku rwego rw’Igihugu cy’abana batarengeje imyaka 17.

Nkundimana yavuze icyo bakesha iyo ntsinzi ati “ibyo byose tubikesha gukora cyane, tukazinduka mu myitozo, kandi igihatse byose ni uko Nyakubahwa Sina Gerard agerageza kuduhereza Agashya n’Akabanga n’Akarusho n’Akandi ndetse n’Akigenzi kugira ngo twirinde COVID-19 tugakaraba Sinitizer y’Akingenzi tukoga tumeze neza Savon liquid y’Akamanzi bakanywa n’Agashya bavuye mu myitozo”.

Mu kiganiro Sina Gerard yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com tariki ya 30 Ugushyingo 2018, yavuze ko  bihaye intego y’uko byibura nyuma y’umwaka umwe iyi kipe ye y’imikino ngororamubiri (Athletisme)  igomba kuba ifite abakinnyi batwara imidali mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Tariki ya 21 Mata 2018, nibwo Sina Gerard yatangaje ku mugaragaro ko agiye gutangiza ikipe y’Imikino Ngororamubiri, intego ari uko umukinnyi wa mbere mu gihugu agomba kuba ari uwitoreza mu Karere ka Rulindo, ibi yabitangaje ubwo Ishyihamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryari ryagiye gukoresha siporo ya bose yasorejwe ku musozi wa Tare aho Sina Gerard afite ibikorwa byinshi.

Abakinnyi ba Sina Gerard nyuma y’amarushanwa akanyamuneza kari kose

Sina Gerard yatangije ikipe ya “Athletisme”, intego ye ni uko umukinnyi wa mbere aturuka i Rulindo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up