Nyanza: Abo kwa Disi bashyinguye imibiri y’abana babo yabonetse muri 2018, Gitifu Habineza yongera kunengwa

Umuhango wo gushyingura imibiri y’abana bo kwa Disi Didace yabonetse muri 2018 wabaye kuri uyu wa Gatanu

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 nibwo mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamiyaga mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza habereye umuhango wo gushyingura imibiri y’abana bo mu muryango wa Disi Didace yakuwe mu musarane wa Musabyuwera Madeleine muri 2018, abo mu muryango wa Disi bongera kunenga Habineza Jean Baptiste wari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi wavugiye mu rukiko ko muri uwo musarane hakuwemo umubiri umwe bigatuma abagize uruhare mu kwica abo bana bagirwa abere.

Abo bana bo kwa Disi Didace biciwe mu rugo rwa Musabyuwera Madeleine ubu wamaze gukatirwa igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyo cyaha ni Uwayezu Denis wari afite imyaka 9 na Ufiteyezu Raymond wari afite imyaka 7 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Depite Nyirabega yagize icyo avuga kuri Gitifu Habineza ushinjwa gutanga amakuru y’ibinyoma mu rukiko

Depite Nyirabega Eutarie wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyingura abana bo kwa Disi Didace, uvuka mu Murenge wa Kibirizi, yavuze ko igikorwa cyabaye ari cyiza ndetse ashimira na Leta y’u Rwanda itanga uwo mwanya kugira ngo abantu bibuke biyubaka, intego atari uguhembera inzika ahubwo ari ukugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bugire igitereko mu mitima y’abantu bose.

Depite Nyirabega yavuze ko muri 2018 ari bwo mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine hemejwe ko hakuwemo imibiri ine, ariko biza guhinduka bigeze mu rukiko, ariko birangira ukuri kumenyekanye, yagize ati “Gitifu w’Umurenge arabafasha, havamo imibiri, ndetse imbwirwaruhame (discour) ziravugwa bemeza ko ari abantu bane hanyuma rero mu gihe cy’urubanza niho haje kuzamo amakuru adasa bamwe ngo ni umuntu umwe abandi ngo ni bane, ariko ubucamanza bwacu bureba, bushishoza bukora iperereza bukabanza kwitonda bwaje gusanga ari bane kandi hemezwa ko ari abana bo kwa Disi  Didace niyo mpamvu twemerewe kubashyingura”.

Ku kijyanye no kuba Gitifu Habineza Jean Baptiste wavuze ko muri uwo musarane havuyemo umubiri umwe kandi muri 2018 haremejwe ko ari ine ndetse bigashyirwa no muri raporo yagize icyo abivugaho ati “ibyo mumbaza rero bya Executif w’Umurenge nzi ko ikirego kikiri mu bushinjacyaha ubu rero nonaha nta kintu nabivugaho kuko ubutabera burigenga icyo tuzi ni uko tubwizera kandi tukaba tutarigeze twumva ngo “dossier” yarashyinguwe burundu rero niba hari ibimenyetso bizakomeza”.

Depite Nyirabega avuga ko ikibazo cy’abashyira mu majwi Gitifu Habineza kigomba kurangizwa n’ubutabera ati “niba hari ibyo yakoze azabibazwa niba nta byo yakoze na byo azagirwa umwere nta komeze kubarwaho icyo cyaha”.

Ubwo Depite Nyirabega yabazwaga icyo yavuga ku giti cye mu kuba Gitifu Habineza mu rukiko yaravuze ibinyuranye n’ibiri muri raporo yaturutse mu Murenge wa Kibirizi nyuma yo kuvana mu musarane iriya mibiri ine, yasubije ati “habayeho kwivuguruza ndatekereza ko yabazwa igihe yavugaga bane yashingiye kuki,igihe yavugaga umwe yashingiye kuki, ibyo nabibonera uko abisubiza ndumva azabazwa ibyo yakoze n’ibyo yavuze, cyakora yarivuguruje kuko umuntu ntiyavuga bane avuge n’umwe”.

Nkurunziza Enock,Umukozi  w’Akarere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange (DM)  waje ahagarariye Umuyobozi w’Akarere yagize icyo avuga ku bakomeje kwibaza impamvu Habineza Jean Baptiste akiri umwizerwa mu kazi, ati “bimaze kugaragara ko habayeho kuvuguruzanya kw’amakuru, ubutabera bwabyinjiyemo iperereza rirakorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge arakurikiranwa n’ubungubu biracyari mu butabera ngira ngo ntabwo dukwiriye kumva ko ntakirakorwa kuko twese twizera ubutabera bw’igihugu cyacu kandi iyo ibintu byagiye mu nzira y’ubutabera n’ubundi bigomba guhabwa umwanya kugira ngo butange ubutabera koko bukwiriye, ndagira ngo tumare impungenge umuryango wa Disi Didace ko nta burangare ubwo ari bwo bwose buhari kuko twizera ko dufite ubutabera bushoboye”.

Abo kwa Disi bishimiye ko imibiri y’abana babo yashyinguwe mu cyubahiro, ariko bakibaza uburyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bugifata Gitifu Habineza nk’inyangamugayo  

Kayisire Devotha mu izina ry’abasigaye bo mu muryango wa Disi Didace wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kuba imibiri y’abana babo ishyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka itatu ikuwe mu musarane.

Kayisire yavuze ko bategereje ubutabera ku byo Gitifu Habineza yavugiye mu rukiko, yagize ati “iyo mubona umuyobozi ukora igikorwa giteye isoni kuriya, imibiri akayirigisa agatanga ubuhamya bw’ibinyoma buranditse,urukiko rumufungura by’agateganyo rwavuze ko ibimenyetso bibitse neza ndetse n’ayo magambo yavuze y’ibinyoma nayo yanditse akaba abitse neza, gusa ibintu bikomeye ni ukubona ubuyobozi bukimwita inyangamugayo akaba ari Intore mu Karere ka Nyanza akaba akiri mu kazi”.

Abo kwa Disi barashimira Perezida wa Repubulika, Abaturage b’Umurenge wa Kibirizi n’abandi bakoze inshingano zabo uko bikwiriye

Ubwo abanyamakuru babazaga umwe mu bo mu muryango wa Disi Didace abo bashimira kugeza bemerewe gushyingura imibiri y’abana babo,yagize ati “uwa mbere nashimira ni Perezida wa Repubulika kuko ni we wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nkongera ngashimira cyane abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi b’inyangamugayo batatinye igitutu cy’umuyobozi wabo, wabayoboye agakora icyaha abayobora,agakura imibiri muri “toilet” abayobora, agafungwa abayobora, agafungurwa akaza abayobora ariko abaturage bakaguma ku kuri, ndabashimira ni intwari cyane, urundi rwego nshima cyane ni Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakoze ibyo rwagombaga gukora ijana ku ijana”.

Disi Dieudonné wamenyekanye mu Rwanda muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme)  tariki ya 2 Mata 2021 binyuze kuri Twitter yandikiye Ministre w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney amusaba guha ikiruhuko Habineza Jean Baptiste Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Kanyanza kubera ubuhamya bw’ibinyoma yatanze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ubwo yari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi bigatuma abagize uruhare mu kwica abana babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bagirwa abere.

Amafoto atandukanye yaranze uyu muhango

Bashyinguwe aho bakunze kwita ku Rwibutso rw’Abanyamayaga

Depite Nyirabega Eutarie wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gushyingura abana bo kwa Disi Didace
Nkurunziza Enock,Umukozi w’Akarere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange (DM)
Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo kwa Disi Didace
Uhagarariye Polisi muKarere ka Nyanza ashyira indabo aho iyo mibiri iruhukiye

Rwabuhihi Innocent wari umutoza wa Disi Dieudonné muri APR Athletics Club nawe yaje gutabara uyu muryango
Imibiri y’abana bo kwa Disi yashyinguwe mu Rwibutso rwa Nyamiyaga

Nkurunziza Enock,Umukozi w’Akarere ka Nyanza, ushinzwe imirimo rusange ageza ijambo ku bantu bake bari aho mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Iyi mibiri yari ibitse ku Murenge wa Busasamana uyu munsi babanje kujya kuyihakura

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up