NPC yagiye gutira Komite Olempike “Prejecteur” izakoresha mu gihe cy’amahugurwa yabuze iki? Bamwe mu banyamuryango bakomeje kunenga ubuyobozi

Abayobozi ba NPC Rwanda batowe tariki ya 4 Mata 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga nyuma bafata ifoto y’urwibutso

Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yandikiye Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) itira Projecteri izakoresha mu gihe cy’amahugurwa y’umukino wa “Wheelchair Basket”, mu gihe mu Nteko Rusange Abanyamuryango bagaragarijwe ko mu bikorwa bya 2020 hasagutse asaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, bityo hakibazwa icyabuze kugira ngo igurwe cyangwa se ikodeshwe.

Kugeza ubu bamwe mu banyamuryango ba NPC Rwanda bafite agahinda  gakomeye ko kutamenyeshwa iby’ayo mahugurwa kandi basanzwe bafite uyu mukino wa “Wheelchair Basket”, hakibazwa uburyo uyu mukino uzatera imbere bidahereye mu guha ubumenyi amakipe asanzwe akina uyu mukino.

Kuri uyu wa Mbere Tariki ya 19 Mata 2021 nibwo ikinyamakuru Impamba.com cyabonye ibaruwa NPC Rwanda yandikiye Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda ari we Mukundiyukuri Jean de Dieu bamutira Projekiteri (Projector ) izifashishwa mu mahugurwa ya “Wheelchair Basket” azaba tariki ya 21 kugeza 22 Mata 2021 muri Sitade Amahoro muri “Gymnase” ya NPC.

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko NPC Rwanda imaze iminsi yirinda ikintu cyatuma amafaranga asohoka mu nyungu z’abanyamuryango, kuko inshuro nyinshi yagiye itegura inama n’abanyamuryango bayo, ariko ikaba hakoreshejwe ikoranabuhanga, abatazi amafaranga ari kuri Konte ya NPC bagakeka ko ari ikibazo cy’amikoro kandi ahubwo ari uburyo abayobozi batangiye bwo kugundira amafaranga mu nyungu zabo bwite.

Hari igihe Minisiteri ya Siporo yigeze kwemerera amashyirahamwe y’imikino gusubukura amarushanwa ariko abakinnyi babanje gupimwa COVID-19, ariko NPC iri mu mashyirahamwe atagize icyo akora kugira ngo abakinnyi bafite ubumuga bari bamaze iminsi badakina ngo bakine.

Amatora y’abayobozi ba NPC Rwanda ataravuzweho rumwe yabaye tariki ya 4 Mata 2021, Murema Jean Baptiste wanenzwe byinshi muri manda ye yongera gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, icyatunguye abantu ni ukubona nyuma y’amatora abayobozi bose batsinze amatora bafata ifoto y’urwibutso bari hamwe mu gihe bamwe mu banyamuryango bibwiraga ko buri umwe ari gutorera mu rugo iwe hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19 nk’uko byari byatangarijwe abanyamuryango.

Ikindi cyatunguye bamwe mu banyamuryango, ni uburyo Mutangana Dieudonné bakunze kwita “Mature” ari we wari umuyobozi (admin) w’ikoranabuhanga muri ayo matora kandi nawe ari umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru.

Nta muyobozi wa NPC Rwanda washoboye kuboneka kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kibazo.

Murema Jean Baptiste (ufashe imbago) muri manda ye ya mbere yitabiriye igikorwa cyo guhemba amakipe yitwaye neza mu mukino wa Amputee Football, wabereye ku kibuga cya Kimisagara ku nkunga ya Ambasade y’Abadage mu Rwanda
Murema Jean Baptiste uyobora NPC na Mutangana Dieudonné  bita Mature wari Visi Perezida muri manda ishize , aha ni mu kiganiro n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up