
Nzamwitakuze Julienne umugore umwe urukumbi uri mu batangije Kampani yitwa “Bugesera Rice Society Ltd” arasaba inzego zikomeye mu Rwanda kumva akarengane yakorewe n’abagabo batangiranye iyi Kampani ikorere mu Karere ka Bugesera, bamuhuguje imigabane ye none ubu akaba abayeho nabi.
Uyu mubyeyi avuga ko hari ibintu bibiri asanga byatumye umugabane we muri Bugesera Rice Society Ltd uhuguzwa, icya mbere ni uko yari umugore umwe mu bagabo bari bafatanyije bigatuma batamwiyumvamo, icya kabiri ni uko atari ashyigikiye ko abagize Inama y’Ubutegetsi bayobowe na Amiel Ntamushobora banyereza imitungo y’abanyamuryango.
Abagabo bashyirwa mu majwi ko ari bo banyereje amafaranga menshi ya Bugesera Rice Society Ltd
Abo banyamigabane ba Bugesera Rice, Nzamwitakuze Julienne avuga ko ari bo bamurwanyije kubera kwigwizaho imitungo barimo : NTIRIBINYANGE ELIEZEL ukunze guhagararira President, SINDAYIGAYA Martin Visi Perezida wa Bugesera Rice Society uri mu bavuga rikijyana, ari nawe ushinjwa kunyereza agera muri miliyoni 21, NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice imbere y’amategeko na Nambajimana Joseph wari ushinzwe amasoko.
Nzamwitakuze Julienne yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko mu gihe yiteguraga kurega abagize Inama y’Ubutegetsi ya Bugesera Rice Society Ltd babimenye mbere bamutanga gutanga ikirego mu nkiko bityo bakoresha imbaraga zabo zose aratsindwa ukuri kwe ntikumvikana.
Amabanga y’abagabo bo muri “Bugesera Rice Society” yashyizwe hanze
Umwe mu bakozi ba Bugesera Rice Society Ltd uzi uburyo Nzamwitakuze Julienne yarenganyijwe amabanga yose yayashyize hanze, yagize ati “Habayemo uburiganya n’amayeri, habayemo igitugu, habayemo kwikubira umutungo, habayemo kwimwa uburenganzira nk’ubw’abandi banyamigabane”.
Undi mu bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nzamwitakuze Julienne yatangiranye na bagenzi be kampani y’ubucuruzi yitwa Bugesera Rice bayifunguye turi hamwe batangiye ari bake sosiyete barayandikisha muri RDB batangiza amafaranga baterateranyije bigeze hagati babona ahantu bagura imigabane mu ruganda rw’umuceri rwa “Mayange Rice”, baguzemo imigabane, sosiyete yagize amahirwe yo guhabwa urwo ruganda ruba ingwate sosiyete ya “Bugesera Rice” iragenda ifata ideni muri “Banque Populaire” rya miliyoni 200 zirenga baraza bishyura uruganda baguramo imigabane ya 60 ku ijana kuko uruganda rwari urwa Leta, Leta isigarana 40 ku ijana, bamaze gushyikira uruganda sosiyete irongera igira amahirwe akomeye cyane yinjira mu ruganda aba ari yo irukurikirana kuri buri kimwe cyose ku mikoreshereze y’urwo ruganda”.
Uko abagize Inama y’Ubutegetsi muri “Bugesera Rice Society Ltd” banyereje umutungo
Uwatanze aya makuru yagize ati “muri uko gukurikirana imikoreshereze y’uruganda, ariko abagize Inama y’Ubutegetsi nibo bari bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’urwo ruganda, urwo ruganda rwari rufite Deregiteri n’Ushinzwe umutungo (Comptable), ushinzwe ibikoresho (magasinier) n’abakarani, ariko sosiyete yamaze umwaka urenga amafaranga akoreshwa mu ruganda abagize Inama y’Ubutegetsi nibo bari bashinzwe icungamutungo, aho ikibazo cyatangiye hagati ya Nzamwitakuze Julienne n’abo bagize Inama y’Ubutegetsi kugira ngo hazemo kutumvikana, bamuteye ibitugu bamushyira ku ruhande,umusaruro w’amafaranga ubonetse mu ruganda batangira kwikemurira ibibazo ku giti cyabo,ingero nkeya natanga ni nk’amafaranga bafashe aturutse muri urwo ruganda baguramo “parcelle” iruhande y’urwo ruganda barangije bashaka kuyiyitirira bo ubwabo nk’abantu ku giti cyabo nibura batanayihaye sosiyete yabo, hari imodoka yaguzwe iza gukora mu ruganda President Ntamushobora Amiel na Visi Perezida Sindayigaya Martin baragiye barayigura bayiguze baraza batanga igiciro cyinshi muri Bugesera Rice Society Ltd, batanze igiciro cyinshi kuri bagenzi babo, bamwe mu bagize Bugesera Rice baravuga ngo iyi modoka nimuyisubizeyo irahenze, icyo gihe Visi President na President baravuze ngo muyiduhe ijye mu mazina yacu tuzajya dukora tuyishyura ugasanga batangiye kwigwizaho ubushobozi no kwiharira, haza umwe bahaye kugurisha imiceri muri abo bagize Inama y’Ubutegetsi witwa Nambajimana Joseph akajya avana imiceri ku ruganda akajya kuyigurisha agashyira kuri konti amafaranga ashatse nta gikurikirana, haza undi waje gusimbura President witwa Eliazar bamuha isoko ryo kujya agura ibyuma by’uruganda akabizana nta fagitire akavuga igiciro yaguzeho mu magambo ibintu biragenda birakomera abagize Inama y’Ubutegetsi bakingirana ikibaba bigeza aho Martin Sindayigaya bamuhaye isoko ryo kugura umuceri i Rwamagana mu makoperative ahingayo umuceri nta mafaranga afite yo kugura umuceri aragenda apakira imiceri akajya azana imiceri ku ruganda, koperative zikaza kwishyuza ku ruganda kandi umuceri waraguzwe na Sindayigaya Martin”.
Nzamwitakuze Julienne ikibazo yakigejeje ku nzego zitandukanye ntibyagira icyo bitanga
Nzamwitakuze Julienne niwe wafashe iya mbere yerekana ko umutungo wa Bugesera Rice ukomeje kurigiswa, atangira kubaza impamvu, guhera ubwo bamufata nk’umuntu utangiye kubatesha umutwe, umutangabuhamya wa Nzamwitakuze yagize, ati “yabonye ko atazabyihanganira atangira kwegera inzego z’ubutegetsi atangira kuzimenyesha ahereye ku buyobozi bw’Akarere ka Bugesera ubwo Meya yari Rwagaju Louis, Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, RDB, Ikigo Gishinzwe Amasosiyete n’Ubucuruzi, aho hantu uko ari hatatu bagerageje kuza kubafasha biranga bigeza aho bamubwira ko bizakemurwa n’inkiko, ikintu abagize Inama y’Ubutegetsi bakoze baratanguranywe baragenda barega Nzamwitakuze bamushakira ibyaha byo kuba ashaka gusenya no gusebya, bamugerekaho ibyo kwiba, bamugerekaho n’ibintu byo kwikanyiza, babiri mu bagize Inama y’Ubutegetsi uwitwa Martini n’uwitwa Eliazar bakoze umupango w’uburiganya n’amayeri babeshya Nzamwitakuze y’uko uruganda rwungutse bagiye kongera imigabane, bagakuza imigabane bakayandikisha muri RDB,bamubeshya ko na sosiyete yabo bagomba kuzamura imigabane kugira ngo iyo migabane igende ihurirane n’ibyo bafite mu ruganda baramubwira ngo imigabane twatangiriyeho 15, tugiye kuyigira 30 twese tunganye izamuke kubera ko amafaranga yabonetse abifata gutyo asa n’ubagiriye icyizere no kumujijisha abagirira icyizere kuko Sindayigaya Martin ari ba Mwana we akaba na Visi Perezida, bigenda gute, bamwibye imigabane icyenda bitari mu nyandiko bitari mu bwumvikane aza kubibona nyuma agiye muri RDB bigaragazwa na register bafunguriyeho muri 2011, register bongereyeho y’abanyamigabane muri 2013, muri 2012 n’iya 2017, muri 2012 na 2013 bongereyeho abanyamigabane bahinduye register inshuro enye, muri izo register bafite ahantu hagaragaramo uburiganya n’amayeri ni muri 2013 hariya bibye ibimigabane Julienne ahandi hose inyandiko zirasobanutse ziteguye neza n’imibare iteguye neza, ariko muri 2013 hagaragaramo uburiganya n’amayeri bigaragarira mu mibare bateranyije iyo mibare itandukanye n’iyo bandikishije, ibyo bari bateguye muri iyo mpinduka ibyanditse si byo byakozwe kuko bari banditse ko bagiye kongera imigabane nta hantu hari handitse ko hari umunyamigabane ugiye kugabanyirizwa kubera ko atujuje imigabane nk’uko babyitwaza kugeza kuri iyi saha, bigeze mu nkiko baratanguranywe bagenda barega Nzamwitakuze Julienne , inkiko ziratangira, inkiko z’ubucuruzi ziratangira, urukiko rwa mbere rw’ubucuruzi umucamanza yatumye Bugesera Rice Society kuzana icyemezo banditse bemeranyweho bemera kunyaga imigabane icyenda ya Julienne, ariko kivuye muri RDB kuko buri gikorwa cy’umugane gikozwe mu masosiyete kimenyeshwa RDB, icyo cyemezo barakibuze nta kirimo kuko historique ya RDB yo muri 2013 Nzamwitakuze yarayiguze arayifite, urukiko rw’Ubucuruzi rurongera rurahindukira rutuma Bugesera RICE historique igaragaza umunsi wa mbere bafungura Kampani aho batangiye amafaranga y’iyo migabane cumi n’itanu Bugesera Rice ntabwo yigeze izana “Historique” ahubwo yaragiye ikora impapuro zayo zerekana uburyo imigabane yatanzwe biyandikiye bandikamo uko bagiye batanga imigabane ariko bikagaragaramo ukuntu batanze iyo migabane bigaragaza ko nabyo birimo amayeri n’uburiganya kuko konte za Bugesera RICE kuko bakimara kubona uruganda rwa MAYANGE RICE ntabwo bigeze bafungura Konte z’uruganda ngo uruganda rutangirane na konte yarwo ahubwo bafashe amafaranga uruganda rukoreye barayazana bayashyira kuri Konte ya Bugesera RICE ku buryo ukoze “audit” ntabwo waza ngo umenye amafaranga ya Bugesera RICE KAMPANI, umenye n’ay’uruganda rwa Mayange”.
Abagabo batangiranye na Nzamwitakuze Julienne ubu bose batunze za miliyoni mu gihe we adafite n’urupfumuye
Uyu mutangabuhamya wa Nzamwitakuze Julienne yagize ati “abagabo batangiranye sosiyete bari muri “categorie” imwe na Nzamwitakuze ubu bose babaye ba miliyoneri babiri baje i Kigali kubera ko batagombaga gukorera mu cyaro mu Bugesera kuko bari abantu bari bafunguye Kampani batuye mu Murenge umwe wa Ruhuha, basengera hamwe mu Itorero ry’Abadivandiste, bari umuryango umwe, inyandiko zose bizera Martin Sindayigaya akazibika nta kibazo bafitanye bamaze kubona amafaranga menshi nibwo baryamiye Nzamwitakuze Julienne bakazajya bavuga ko badashaka n’umugore wagira ijambo muri bo agire icyo avuga bakamufata nk’aho atari umucuruzi mugenzi wabo”.
Ubuyobozi bwa “Bugesera Rice Society Ltd” buravuga iki kuri iki kibazo
Ku nshuro ya mbere ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyavugishije NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice Society Ltd amaze kumva ko umuhamagaye ari umunyamakuru, asubiza ko ku munsi w’Isabato atajya avuga.
Nyuma umunyamakuru yongeye guhamagara NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice ntiyafata telefone igendanwa ndetse n’ubutumwa yohererejwe ntiyabusubiza.
Mu nkuru itaha Nzamwitakuze Julienne azavuga ku ngaruka byamugizeho mu mibereho ye n’umuryango we ku bwo gushyira amafaranga muri Bugesera Rice Society Ltd bikarangira atamugarukiye.
Bimwe mu bimenyetso







