Bugesera: Hatoranyijwe abana basaga 100 bazitabira imikino y’abafite ubumuga

Bamwe mu bana bo mu Karere ka Bugesera batoranyijwe

Abashinzwe siporo y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera, bakoze igikorwa cyo guhitamo abana basaga 100 batoranyijwe mu Mirenge 15, intego akaba ari ugutegura abakinnyi bato bazasimbura abakuze mu myaka iri imbere.

Ndamyumugabe Emmanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’abafite ubumuga mu Karere ka Bugesera (BDSA) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 yatangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ko bahisemo abakinnyi bafite imyaka hagati ya 10 na 20 baturuka mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Bugesera mu rwego rwo kugira ngo haboneke impano nshya muri siporo.

Yavuze ko mu guhitamo abo bana bifashishije abasanzwe ari abakinnyi ati “iki gikorwa twagishyizemo abakinnyi kuko ari bo basanzwe bahura n’abafite ubumuga kenshi kandi nibo byoroshye gusobanurira “category” y’ubumuga dukeneye ihuye n’ubwoko bw’imikino dufite”.

Imikino abo bakinnyi bazatozwa harimo: Sitball, Sitting Volleyball, Goalball, imikino ngororamubiri na Wheelchair Basket.

Ndamyumugabe avuga ko   Akarere ka Bugesera gateganya kugura amagare yabugenewe mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Wheelchair Basket.

Mukangoboka Tatu Clarisse Visi Kapiteni w’ikipe ya Bugesera y’abafite ubumuga,akaba n’umwe mu batoranyije abo bana, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko abo bana iki gikorwa bacyakiriye neza kuko abenshi bazanye n’ababyeyi babo,yagize ati “umwana iyo umubwiye ko azajya atembera agahura n’abandi ni ibintu bimushimisha cyane kuko usanga baba bari mu rugo cyane mu gihe cy’ibiruhuko cyangwa yagiye ku ishuri hari n’abatarabasha kujya kwiga,ni ibintu bakiriye neza”.

Mukangoboka Tatu Clarisse Visi Kapiteni w’ikipe ya Bugesera y’abafite ubumuga

Ubwo yabazwaga niba igikorwa cyo gutoranya abo bana mu minsi ibiri niba gihagije ku buryo buri mwana ufite ubumuga bamugezeho, yasubije ko bitewe n’umubare w’abana babonye n’ikigero cyabo habonetse abana benshi kuko habanje kubaho kubanza kubimenyesha Abanyabugesera.

Mukangoboka Tatu Clarisse Visi Kapiteni w’ikipe ya Bugesera y’abafite ubumuga yakomeje avuga ko igikorwa bakoze kizatanga umusaruro kuko abo bana nibo bazavamo abazasimbura bakuru babo bakunze kwegukana ibikombe mu marushanwa atandukanye.

Mukangoboka yagize ati “ni igikorwa duteganya ko kizagira akamaro kuko iyo ushaka gukora ikintu kirambye uhera ku bana, abakuru nta bwo tuzakomeza gutsinda, nitumara gukura, abandi bakajya mu zindi gahunda ningombwa kuboneka abana bazabasimbura, yaba abana bazakina mu ikipe ya Bugesera bizabagirira akamaro kuko natwe bidufitiye akamaro nk’Akarere ka Bugesera katwitaho,abo bana rero inyungu tubibonamo, siporo ni ubuzima ibyo byose nabo bizabafasha kugira icyo bageraho haba ku mubiri, mu mutwe,ku mibanire n’abantu no kuri siporo muri rusange, ntabwo bamwe bazagenda ngo habure ababasimbura”.

Ikipe y’Akarere ka Bugesera ya Sitball na Sitting Volleyball ni imwe mu zihariye ibikombe, abashinzwe siporo bakaba badahwema gushimira Ubuyobozi buha agaciro imikino y’abafite ubumuga no guharanira kuyiteza imbere.

Akarere ka Bugesera kaguriye abakinnyi ikibuga (tapi) kigezweho gikinirwaho Sitball na Sitting Volleyball akaba ari ko kesheje uwo muhigo mu makipe yo mu Turere.

 

Abana bo mu Bugesera bafite ubumuga bishimiye ko siporo igiye kubavana mu bwigunge

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up