
Nyuma y’aho ikinyamakuru impamba.com cyakoze ubusesenguzi ku miyoborere y’uwahoze ari Perezida wa Komite Olempike ari we Amb.Munyabagisha Valens weguye tariki ya 5 Mata 2021, ubu utahiwe kugira icyo avugwaho azajya yibukirwaho muri siporo ni Bizimana Festus Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike ushinzwe amashyirahamwe (Federations).
- Ntacyo yakoze kugira ngo ibibazo byari mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF) bikemuke mu mahoro
Muri 2019 hari itsinda ry’abakinnyi n’abatoza b’umukino wo koga (Swimming) ryandikiye Minisiteri ya Siporo baha Kopi Komite Olempike aho bagaragaje ko Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryugarijwe n’ibibazo bituma uyu mukino udatera imbere.
Muri Komite Olempike uwakunze kugaragara mu nama zo kwiga kuri ibyo bibazo harimo Bizimana Festus Visi Perezida Ushinzwe Amashyirahamwe, aha yanenzwe ko yabigiyemo biguruntege no kubogamira kuri Komite ya Kinimba Samuel yari imaze imyaka icumi iyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga ntacyo ageza ku bakinnyi gifatika usibye gushyira imbere inyungu ze.
Muri Mutarama 2020 nibwo habaye amatora y’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga,Girimbabazi Pamela yegukana intsinzi, ariko byageze muri Werurwe 2020 intsinzi ya Girimbabazi Pamela itaremerwa ndetse nta n’ihererekanyabubasha rirabaho, aha Bizimana Festus na Amb.Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike banenzwe kutemera intsinzi ya Pamela wari umugore wa mbere mu Rwanda ufite amateka muri Siporo wari utorewe kuyobora Federasiyo.
- Ngo Bizimana Festus yashatse kuba Visi Perezida wa Komite Olempike na Visi Perezida wa FERWACY
Bizimana Festus yatangiye kumenyekana muri Siporo yo mu Rwanda ubwo yabaga Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), uko kumenyekana ni na ko kwamugejeje muri Komite Olempike aho yatorewe kuba Visi Perezida, yiyamamaza ari umukandida umwe rukumbi.
Nyuma na bwo ngo yaba yarifuje ko yaba na Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare, ariko bamwe mu bajyanama muri siporo bamubujije kuba Visi Perezida ahantu habiri ntiyabyishimira.
3.Bizimana Festus yari afite ijambo rikomeye kuri Amb.Munyabagisha Valens mu gufata ibyemezo
Bamwe mu babaye mu buyobozi bwa Komite Olempike muri manda icyuye igihe bavuganye n’umunyamakuru bavuze ko hari ibyemezo byinshi Amb.Munyabagisha Valens yafataga bikamwitirirwa, ariko uwabimugiriyemo inama wa mbere ari Bizimana Festus.
Urugero ni igihe Bizimana Dominique wari watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike yeguye nyuma y’umwaka umwe, ngo yafashe icyo cyemezo nyuma yo kunanizwa na Amb.Munyabagisha Valens afatanyije na Visi Perezida we Bizimana Festus.
Ahantu henshi habaga hari ibikorwa bikomeye bya Komite Olempike Bizimana Festus ni we wabaga ugaragara ku buryo hari n’abavuze ko wasangaga ari we ukora n’ibiri no mu nshingano z’Umunyamabanga Mukuru.
4.Bizimana Festus yashyamiranye na Jean Butoyi mu Nteko Rusange ya Komite Olempike
Jean Butoyi mu Nteko ya Komite Olempike wari uhagarariye Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR) yareze Bizimana Festus ko yamututse ubwo yasabaga ijambo, ariko byaje kurangira bimenyekanye ko Visi Perezida wa Komite Olempike yacecekesheje Jean Butoyi amubwira ngo “Ziba” nk’uko ikinyamakuru INTEGO cyabitagaje, ariko nyuma baje kwiyunga Inteko Rusange irakomeza.
5.Festus ari mu bantu bagiye kwiyakira mu rwego rwo kwishimira intsinzi
Tariki ya 3 Mata 2021 nibwo habaye Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike ari na bwo habaye amatora yo kwemeza niba amatora yaba mbere y’Imikino Olempike cyangwa se nyuma y’aho, aho abagera kuri 28 bemeje ko amatora agomba kuba nyuma y’Imikino Olempike mu Kwakira 2021 naho abagera kuri 21 batora ko yaba muri Gicurasi 2021 mbere y’Imikino Olempike.
Bamwe mu batoye ko Amatora ya Komite Olempike azaba nyuma y’Imikino Olempike, nyuma y’iyo Nteko Rusange hari aho bahuriye banywa Shampanye mu rwego rwo kwishimira intsinzi y’uko abayobozi ba Komite Olempike bazakomeza kuyobora kugeza nyuma y’Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani. Ngo mu bantu bagaragaye aho kwiyakira byabereye harimo na Bizimana Festus Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike.
Nubwo uko kwiyakira kwabayeho kw’abantu bake nyuma y’Inteko Rusange yateranye tariki ya 3 Mata 2021, ntibyabujije ko tariki ya 5 Mutarama 2021 Amb.Munyabagisha Valens Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yegura, bityo amatora akaba agomba kuba muri Gicurasi 2021, aho kuba mu Kwakira 2021, nyuma y’uko kwegura ibyari ibyishimo byahindutse agahinda kuri abo bantu bari bishimiye intsinzi y’abayobozi ba Komiite Olempike bashyize imbaraga zabo zose kugira ngo bakomeze kuyobora kandi manda yabo yararangiye tariki ya 11 Werurwe 2021.
Nyuma yo kumva ubu busesenguzi abantu bakoze kuri Bizimana Festus, tariki ya 12 Mata 2021, ikinyamakuru IMPAMBA cyashatse kumva icyo abivugaho, ntiyagira icyo asubiza kandi bigaragara ko ubutumwa yandikiwe yabusomye.
N’abandi basoje manda yabo muri Komite Olempike ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizabagarukaho aho abakoze neza bazashimwa, abakoze nabi nabo banengwe.