
Inteko Rusange Idasanzwe ya Komite y’Igihugu ya Olempike (CNOSR) izaterana tariki ya 17 Mata 2021, ku murongo w’ibyigwa harimo kugeza ku banyamuryango ubwegure bwa Amb.Munyabagisha Valens wari Perezida wa Komite Olempike ndetse n’ikigomba gukurikiraho.
Tariki ya 3 Mata 2021 nibwo habaye Inteko Rusange Isanzwe ya Komite Olempike aho ubwiganze bwatoreye ko amatora ya Komite Nyobozi ya Komite Olempike izaba mu Kwakira 2021 nyuma y’imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani, ariko ku wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 mu masaha ya nimugoroba nibwo byamenyekanye ko Amb.Munyabagisha Valens yeguye.
Amb.Munyabagisha Valens yatorewe kuyobora Komite Olempike tariki ya 11 Werurwe 2017 anyuze mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), ariko mbere y’uko manda ye irangira bamwe mu banyamuryango batangiye kugaragaza ko muri Werurwe 2021 hagomba kuba amatora agasimbuzwa cyangwa agakomeza.
Itangazo ritumiza Inteko Rusange Idasanzwe ya Komite Olempike ryashyizweho umukono na Felicité Rwemarika Perezida w’agateganyo wa Komite Olempike akaba n’Umunyamuryango wa Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO Member), muri manda ya Komite Olempike icyuye igihe yari Visi Perezida wa mbere.