FERWAHAND: Amakipe abiri ya Handball yemerewe gusubukura imyitozo

Umukino wa Police na APR Handball Club mbere ya COVID-19 wabaga ari ishiraniro

Nyuma y’aho tariki ya 24 Werurwe 2021 Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryandikiye Minisiteri ya Siporo risaba gusubukura imyitozo mu rwego rwo gusubukura amakurushanwa abera mu gihugu n’ayo ku rwego mpuzamahanga, ubu amakipe abiri ari yo Police Handball Club na APR Handball Club niyo yahawe ubwo burenganzira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021.

Ibaruwa isubiza FERWAHAND igira iti “Nshingiye ku ibaruwa yanyu Ref. No 027/ferwahand/03/2021 yo kuwa 24/03/2021 mwanditse musaba gusubukura imyitozo mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mu gihugu n’amarushanwa nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo azabera muri Maroc; Nejejwe no kubamenyesha ko Minisiteri ya Siporo ibemereye gusubukura imyitozo gusa by’umwihariko ku ikipe ya APR Handball Club n’ikipe ya POLICE Handball Club zagaragaje gahunda y’imyiteguro n’ubwirinzi bwa COVID-19 mu gihe cy’imyitozo itegura amarushanwa nyafurika azabera muri Maroc”.

Minisiteri ya Siporo muri iyo baruwa yasabye Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuri aya makipe yemerewe gusubukura imyitozo.

Inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa ba FERWAHAND yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yabaye Kucyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021, iteganya ko shampiyona ya Handball izatangira tariki ya 24 Werurwe 2021,ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko bikaba byari iby’agateganyo kuko habanje gutegereza igisubizo cya Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo.

Nyuma y’iyo nama nyunguranabitekerezo n’abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Handball, ikinyamakuru IMPAMBA.COM cyegereye Utabarutse Théogène, Perezida wa FERWAHAND avuga ko ibyo bavuze mu nama nyunguranabitekerezo, ari ibyifuzo by’abanyamuryango ariko bizashyirwa mu bikorwa  nyuma yo kwemerwa na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up