
Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko Amb.Munyabagisha Valens wari umaze imyaka ine irengaho iminsi mike ayobora, yeguye ku mwanya wa Perezida wa Komite Olempike.
Amb.Munyabagisha Valens yatowe tariki ya 11 Werurwe 2017 ari umukandida umwe rukumbi bivuze ko manda ye yarangiye tariki ya 11 Werurwe 2021.
Munyabagisha nyuma y’umwaka umwe gusa atowe byari bimaze kugaragara ko abagize uruhare kugira ngo atorerwe uwo mwanya ibyo bamutumye atazabisohoza.
Amakuru y’uko Amb.Munyabagisha Valens yeguye yatangajwe bwa mbere kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 mu ma saa tano z’ijoro n’umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter, nyuma ikinyamakuru impamba.com hari abantu cyabajije aya makuru bemeza ko ariyo kuko uburyo yitwaye nyuma y’aho manda ye irangiriye agakoresha imbaraga ze zose kugira ngo amatora azabe nyuma y’Imikino Olempike mu Kwakira 2021, bimwemerera kongera kubitekerezaho akegura mu gihe bamwe mu bamutoye ntacyizere bari bakimufitiye.
Abandi bari muri Komite Nyobozi ya Komite Olempike bakaba bemerewe gukomeza kuba muri Komite Olempike kugeza igihe amatora azabera muri Gicurasi 2021 ariko ngo bakaba batemerewe kongera kwiyamamaza.

Inkuru irambuye mu byaranze manda ya Amb.Munyabagisha Valens iracyategurwa.