
Binyuze mu matora y’abanyamuryango bitabiriye inama y’inteko rusange ya Komite Olimpike y’u Rwanda amatora ya komite nyobozi muri komite olimpike yashyizwe inyuma y’imikino olimpike ya Tokyo akaba igomba kuzaba ku ya 9 Ukwakira 2021.
Kimwe mu byari byitezwe muri iyi nama isanzwe ya Komite Olimpike kwari ukwemeza ingengabihe y’amatora ya komite nyobozi na cyane ko iriho ubu yarangije manda yayo.
Komisiyo ishinzwe amatora yatanze ingengabihe ebyiri amatora yaberaho bisaba ko amanyamuryango bahitamo binyuze mu matora. Ingenga bihe ya mbere yagaragazaga ko amatora yari kuba ku ya 15 Gicurasi naho iya kabiri ikagaragaza ko amatora yari kuba ku ya 9 Ukwakira 2021.
Ibi byasabye ko haba amatora maze buri mu nyamuryango yandika ku rupapuro itariki yumva amatora yaberaho aho abatoye bose bari 49 muri bo 21 bagatora ko amatora yaba mbere y’imikino olimpike izabera Tokyo ni ukuvuga ku ya 15 Gicurasi naho 28 ari nabo benshi batoye ko amatora azaba ku ya 9 Ukwakira 2021 nyuma y’imikino olimpike.
Manda ya komite iri ho ubu iyobowe na Amb Valens Munyabagisha yarangiye ku ya 11 Werurwe uyu mwaka cyokora mu mpamvu zavuzwe zatumye amatora atabera igihe harimo n’ingaruka za Covid -19 ndetse n’ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Abajijwe niba ateganya kongera kwiyamamaza , Amb Munyabagisha yavuze ko adashaka kugira icyo abivugaho ndetse ko ikimuraje ishinga ari ugutegura gahunda y’imyaka 4 iri imbere ku buryo komite izatorwa iyo ariyo yose izasanga gahunda yarateguwe neza.
Ati “ Icyo kibazo sinanashaka kucyibaza kuko nicyo kijya giteza ibibazo, ibyo aribyo byose mfite uburenganzira bwo kwiyamamaza ariko kwiyamamaza siyo ntego nyamukuru yanjye( objectif) intego yacu ni ugukora ku buryo butari busanzwe dushakira abakinnyi n’abatoza inkunga tugategura imikino olimpike neza tukanategura na gahunda y’imyaka 4 neza ku buryo twagaruka tutagaruka uzadusimbura wese azaze afite icyo ari gukora”.
Bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda bamaze kubona ibihe (minima) byo kujya mu mikino Olempike harimo abakinnyi babiri b’imikino ngororamubiri barimo: Muhitira Felicien bita Magare na Hakizimana John.