Bugesera: Ikinyobwa ISANO bita “Icyatsi” bivugwa ko ari icy’Umusirikare ukomeye ubuziranenge bwacyo burakemangwa

Akarere ka Bugesera ntigakwiriye gukingira ikibaba abakora ikinyobwa ISANO/ICYATSI

Ikinyobwa kitwa ISANO kimaze kumenyekana ku izina ry’Icyatsi  gikorerwa mu Karere ka Bugesera Umurenge wa Nyarugenge, ubuzirangenge bwacyo bukomeje gukemangwa kubera ingaruka kigira ku bakinywa, ariko nubwo hari ugaragara ko ari we nyir’uru ruganda ariko ngo si urwe ahubwo rwaba ari urw’umusikare mukuru ari yo mpamvu ubuyobozi ntacyo bukora kugira bukurikiranye imikorere yarwo.

Muri iki kinyobwa hari abavuga ko gishyirwamo urumogi, abandi bakavuga ko ibyatsi bishyirwamo ntawuzi ubwoko bwabyo.

Bamwe mu baturage bavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM na Umusingi bavuze ko bakimenya bwa mbere ikinyobwa Isano ku icupa ryaryo habaga handitseho ko alukoro ari Zero, ariko bakibaza ikibatera gusinda bagata umutwe iyo banyoye icupa rirenze rimwe.

Umwe mu bacuruzi b’ikinyobwa Isano/Icyatsi avuga ko ubu gisigaye kibateranya n’abakiliya kuko bagura iyo nzoga bapfundura icupa rigaturuka inzoga yose igashirira hasi kumwishyura bikaba ikibazo.

Ubuhamya bwa bamwe mu baturage bazi ububi bw’ISANO/Icyatsi

Uyu yaguze ISANO yose imeneka hasi akiyipfundura

Umwe mu baturage yatangarije umunyamakuru ububi bw’ikinyobwa Isano yagize ati “iyo unyoye amacupa ane y’Isano/Icyatsi guhagarara birakunanira kandi iyo urebye ku gipapuro cyayo handitseho ko nta Alukoro ibamo (Zero alcol) abantu icyo kintu kiri kubacanga niyo mpamvu bamwe batangiye kuvuga ko wasanga bashyiramo urumogi, ntabwo byakumvikana ukuntu unywa icupa rya kabiri ugatangira kugwa hasi, kandi ibindi binyobwa unywa amacupa nk’atanu ukumva nta n’ikibazo ufite, ntushobora kunywa amacupa ane y’Icyatsi amaso atarahuma, urareba iri cupa ry’Isano iyi ni Tangawizi, hakazamo ubuki, ibi bindi byatsi bitatu abantu ntibarasobanukirwa niba ibi bintu bikoreshwa iki”.

Undi yagize ati “Isano nayinyoye umunsi wa mbere nanyoye enye ariko namaze iminsi ine ndi kwa muganga hano mu mihogo hahise hashya harababuka kurya biranga iminsi ine akazi naraparitse iki kinyobwa abantu baragenda bagitinya ubu ukinywa ni umwe cyagize Kolonike n’ubundi atarasobanukirwa ibyo ari byo, ikibabaje kuri iryo cupa nta macupa berekanye umuntu atagomba kurenza ku munsi, iki kinyobwa gifite umusemburo ukarishye”.

Nyir’uru ruganda rukora ISANO/ICYATSI kumumenya ntibyoroshye kuko bivugwa ko ari urw’umusirikare ukomeye

Abakunzi b’ikinyobwa ISANO/Icyatsi batangiye kukivaho

Nyuma y’iminsi myinshi ikinyamakuru impamba.com n’ikinyamakuru Umusingi bikurikirana imikorere y’ikinyobwa Isano, hifujwe kumenya nyiri uru ruganda rukora ISANO/ICYATSI, ariko benshi bavuga ko  bikunze kuvugwa ko ari urw’urw’umusirikare ukomeye ari yo mpamvu ntawutinyuka kuvuga ku mugaragaro ububi bw’iki kinyobwa.

Nyuma umunyamakuru tariki ya 20 Werurwe 2021 yahamagaye nimero ya mbere ibanza iri ku icupa ry’ikinyobwa ISANO ntiyacamo,nyuma ahamagara iya kabiri icamo yitabwa n’umugore wavuze ko yitwa Uwamariya Beata akaba umuyobozi w’ikinyobwa Isano, ariko bukeye umunyamakuru yongeye kumuhamagara avuga ko atari we muyobozi ahubwo azaduha nimero y’umuyobozi akaba ari we utanga amakuru, nyuma yongeye kumuhamagara ntiyamufata ndetse n’ubutumwa bugufi (SMS) yandikiwe ntiyigeze abusubiza.

Uwamariya Beata yabanje kwemera ko ari umuyobozi w’uruganda nyuma yisubiraho

Umunyamakuru yakomeje gushaka nyir’urwo ruganda bamwe bavuga ko ari uwita Kirungi, nyuma yaje kubona nimero ye amuhamagaye amusubiza ko ntacyo yatangariza umunyamakuru kuko yarezwe muri RIB yo mu Bugesera n’iy’i Kigali kubera ikinyobwa cye Isano ko nta cyo yahita atangaza, nyuma nabwo umunyamakuru yongeye kumuhamagara ntiyafata telefone. Uyu Kirungi nawe bikavugwa ko uruganda rukora Isano ari ukurumwitirira, ariko nyirarwo ari umusirikare mukuru kandi utaba wifuza kwigaragaza ari na yo mpamvu afite ubudahangarwa mu kinyobwa akora gikomeje kugira ingaruka ku bantu abayobozi ntibamuvugeho kuko nabo baba bafite amakuru ko urwo ruganda ari urw’umwe mu basirikare bakuru.

Meya wa Bugesera Richard Mutabazi yanze kugira icyo avuga kuri iki kibazo

Tariki ya 29 Werurwe 2021 umunyamakuru yabajije Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kinyobwa Isano gikorerwa mu Karere ke ubutumwa yandikiwe kuri Whattsapp arabusoma, ariko yanga kugira icyo asubiza.

Tariki ya 30 Mata 2021  binyuze kuri Twitter iki kibazo umunyamakuru yakibajije Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) kuko ikinyobwa Isano gifunze mu icupa rya Pulasitike ririho ikirango cya RSB giha Kopi Meya w’Akarere ka Bugesera bose nta numwe wagize icyo asubiza.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021, umunyamakuru yahamagaye Richard Mutabazi Meya w’Akarere ka Bugesera avuga ko ikibazo cyabajijwe binyuze kuri Twitter adashobora kugisubiriza kuri telefone, umunyamakuru amusabye ko noneho yamusubiriza kuri Twitter amusubiza ko atari itegeko, aha Meya yirengagije ko gutanga amakuru ari itegeko yaba ku muturage usanzwe ndetse n’umunyamakuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 umunyamakuru yahamagaye umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutsura Ubuziranenge (RSB) nimero ye ntiyacamo, hohererejwe ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

Ku icupa rya Pulasitike ry’Isano bita Icyatsi ntamabwiriza yanditseho yo kurengera ibidukikije niyo mpamvu imyanda yayo inyanyagiye hano
Rwiyemezamirimo ukora ikinyobwa BUZIMA BWIZA yashyizeho ikirango cyerekana ko iyo icupa rimaze gukoreshwa rishyirwa ahabugenewe naho ukora ISANO yitaye ku mafaranga gusa
Ikinyobwa ISANO bita Icyatsi hari abasaba ko kivanwa ku isoko kuko ubuziranenge bwacyo bukemangwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up