
Ikinyamakuru IMPAMBA cyakoze ubusesenguzi ku byagenze nabi muri manda ya Komite Olempike yarangiye tariki ya 11 Werurwe 2021, nubwo kugeza uyu munsi igihe andi azabera kitaramenyekana.
Inteko Rusange ya Komite Olempike izaba Kucyumweru abayobozi ba Komite Olempike bamaze iminsi 23 bayobora mu buryo butemewe n’amategeko

Tariki ya 3 Mata 2021 hazaba Inteko Rusange ya Komite Olempike, ariko yatumijwe n’ubuyobozi bukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko abayobozi bazaba bujuje iminsi 23 bayobora manda yabo yararangiye tariki ya 11 Werurwe 2021. Tariki ya 3 Mata 2021 hagombye kuba Inteko Rusange hakaba n’amatora nk’uko Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu Bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yabigenje kuko kuri iyo tariki nibwo hazaba amatora.
Hakurikijwe gahunda y’Inteko Rusange ya Komite Olempike yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 3 Mata 2021, ingingo ivuga ku matora izaganirwaho nyuma ya saa sita guhera saa munani n’igice kugeza saa cyenda n’igice nyuma hakazakurikiraho utuntu n’utundi inama ikabona gusozwa.
Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike bavuganye n’ikinyamakuru IMPAMBA.COM ariko banze ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko mbere y’uko manda irangira itariki y’amatora yagombaga kuba yaramaze kumenyekana, ariko kuko hari abayobozi bumva badashaka kuva muri Komite Olempike kubera inyungu bayifiteho, ntibaba bifuza ko hari umunyamuryango uvuga ku matora ya Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) iyobowe na Amb.Munyabagisha Valens.
Igikomeje kwibazwa ni uburyo Thomas Bach, Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO) yongeye gutorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga tariki ya 10 Werurwe 2021, ariko Perezida wa Komite Olempike w’u Rwanda ntatorwe hagendewe mu kuba no mu buyobozi bwo hejuru amatora yarabaye, abagize uruhare mu gutuma amatora ya Komite Olempike atabera igihe bakaba bagomba kubibazwa kuko u Rwanda rusanzwe ari igihugu cyubahirwa kubahiriza amategeko.
Intambara y’ubutita hagati ya Komite Olempike n’abayobozi ba za Federasiyo
- Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu Bafite Ubumuga (NPC Rwanda)
- Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF)
- Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda (RSF)
- Inteko Rusange ya NPC ku itariki imwe n’Inteko Rusange ya Komite Olempike

Tariki ya 17 Gashyantare 2021 nibwo Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yamenyesheje abanyamuryango bayo ko Inteko Rusange izaba tariki ya 3 Mata 2021 nk’uko ibaruwa ikinyamakuru impamba.com gifitiye Kopi ibigaragaza, NPC Rwanda isanzwe ari umunyamuryango wa Komite Olempike ndetse yakunze no kugira abayihagararira muri Komite Nyobozi, tariki ya 15 Werurwe 2021 nayo yatumije Inteko Rusange yo gutora abayobozi bashya igomba kuba tariki ya 3 Mata 2021.
Abasesengura ibya siporo mu Rwanda, bemeza ko kuba NPC Rwanda yarafashe icyemezo cyo gutumiza Inteko Rusange ku munsi Komite Olempike nayo iyifite bivuze ko imbere yayo Komite Olempike ntacyo ikivuze ariko bidatewe n’urwego ahubwo biturutse ku mibanire mibi yagiranye na Amb.Munyabagisha President wa Komite Olempike.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko kuva Bizimana Dominique wigeze kuyobora NPC Rwanda yasezera muri Komite Olempike ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, Komite Olempike ntiyongeye gucana uwaka na NPC ngo ku buryo Amb.Munyabagisha Valens yari yatangiye gutegura undi muyobozi ugomba kujya kuyobora NPC, ariko udafitanye imikoranire na Bizimana Dominique.
- Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri (RAF)
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ntabwo bwumvikanye n’Ubuyobozi bwa Komite Olempike bucyuye igihe kandi ariho ipfundo ry’abakinnyi baserukira u Rwanda mu mikino Olempike riri,kugeza ubwo tariki ya 4 Mutarama 2021 Mubiligi Fidèle Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko muri Komite Olempike hakenewemo impinduka.
Mubiligi yagize ati “muri make icyo njyewe navuga dukeneye impinduka muri “National Olympic Committee” yacu, dukeneye impinduka mu mikorere, dukeneye Komite Olempike igaragaza umurongo runaka w’imikorere n’icyerekezo”.
Ikindi Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri yatangaje ni uko atishimiye uburyo Komite Olempike yahisemo gufata Muhitira Felicien bita Magare na Hakizimana John buri umwe ikamuha miliyoni enye zo kwitegura imikino Olempike kandi RAF yari yarakoze umushinga wo kubategura ushyikirizwa Komite Olempike ariko birangira ihisemo gukorana n’abakinnyi ku giti cyabo badafite gikurikirana mu gukora imyitozo.
3. Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga
Girimbabazi Pamela niwe watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda tariki ya 26 Mutarama 2020 ari we nawe mugore umwe rukumbi wari ugeze ku mwanya nk’uwo muri siporo mu Rwanda, ariko abari bahanganye nawe banze gukora ihererekanyabubasha nawe, icyo gihe amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko Amb.Munyabagisha Valens President wa Komite Olempike afatanyije na Visi President we Bizimana Festus batigeze bashyigikira Ubuyobozi bwa Girimbabazi Pamela bikavugwa ko babitaga abana, ubundi bakamwikanga ko atazabatora mu matora yagombaga kuba muri Werurwe 2021, nyuma intsinzi ya Girimbabazi Pamela yaje kwemerwa ari uko bamwe mu bayobozi bamenye ko yarenganyijwe. Mu mpera za Werurwe 2020 nibwo intsinzi ya Girimbabazi Pamela yemewe ariko binyuze mu nzira zigoye.
Komite Olempike yanenzwe gufasha abamotari kuruta abakinnyi
Muri Kamena 2020 ku munsi wa Olempike (Olympic Day) Komite Olempike yanenzwe gufasha abamotari ikabaha “Hand Sanitizer” mu rwego rwo kubafasha kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) mu gihe hari abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino Olempike icyo gihe bari bakeneye na Kawunga bayibuze.

Kudahuza kw’abagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike
Amatora ya Komite Olempike iyobowe na Amb.Munyabagisha Valens wari umukandida umwe rukumbi yabaye tariki ya 11 Werurwe 2017 manda igomba kumara imyaka ine, ariko nyuma y’umwaka umwe Bizimana Dominique yafashe icyemezo cyo gusezera ku mwanya w’Umunyamanga Mukuru kubera kutumvikana na Amb.Munyabagisha nyuma aza gusimburwa na Sharangabo Alexis.
Amb.Munyabagisha muri manda ye yanenzwe gutonesha bamwe mu bo bafatanyije kuyobora aho abizerwa be ba hafi bari: Bizimana Festus Visi Perezida na Nzabanterura Eugene, Umujyanama wa Komite Olempike.

Tariki ya 3 Mata 2021, abanyamuryango ba Komite Olempike bagomba gukora iki?
Abanyamuryango ba Komite Olempike tariki ya 3 Mata 2021 mu Nteko Rusange bakwiriye kwemeza ko amatora agomba kuba vuba cyane hashoboka, bavuge ko barambiwe kuyoborwa n’abantu manda yabo yarangiye.
Amashyirahamwe Komite Olempike yemereye gufasha mu bikorwa byayo bya 2021-2022, ntazange ko amatora aba muri Mata 2021 kuko inkunga bayemerewe n’urwego si umuntu ku giti cye wayibemereye ku buryo asimbujwe batayibona.

Hahahahahhahahahahahahaha