
SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink ni ikinyobwa ikaba n’umuti ukingira indwara zikomeye nka Kanseri y’Igifu, Prostate ku bagabo bakuze n’izindi nyinshi, ukaba ukorwa na kampani yitwa “AKIRA Natural Life Ltd” ifite icyicaro gikuru mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo muri Kigali.
Safari Adrien, umuyobozi wa “AKIRA Natural Life Ltd” yavuze ko iki kinyobwa yagishyize ahagaragara nyuma y’imyaka icumi agikoraho ubushakashatsi kugira ngo kizagirire abantu akamaro.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Safari yavuze intego yari afite ajya gukora “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” yagize, ati “intego ni ugukingira uburwayi bufata Igifu n’Amara, turenzaho dushaka n’ibifasha kurwanya umunaniro (stress) ku bantu bakoze cyane, usibye izo ndwara SOMAHO ikingira uburwayi bw’Impyiko na Prostate ikunze gufata abagabo bakuze”.
Uyu muvuzi wa gakondo yakomeje agira ati “iyo ufashe uyu muti wacu ubasha kuba igisubizo no ku bundi burwayi nk’imitsi ukaba n’igisubizo ku bantu bakunda guhurwa ndetse n’abantu bakunda kugira ikibazo cy’imisemburo mike mu mubiri”.
Safari Adrien, umuyobozi wa “AKIRA Natural Life Ltd” avuga ko intego ye ari ukumenyekanisha “SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink” mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
SOMAHO Herbal Medicine Soft Drink mu Mujyi wa Kigali iboneka cyane i Jali, Nyabugogo na Kimisagara.
Andi mafoto




