Dr Bosco Mpatswenumugabo yazamuwe mu ntera, intego ye ni uguca ibiyobyabwenge mu bakinnyi

Dr Bosco Mpatswenumugabo, yiyemeje kwigisha abakinnyi kugira ngo ntibazajye bakoresha imiti yongera imbaraga

Dr Bosco Mpatswenumugabo, Perezida w’Ishyirahamwe ry’ubuvuzi bwa siporo mu Rwanda (ARDMES), muri Komite Olempike y’u Rwanda ukuriye Komisiyo y’Ubuvuzi no kurwanya ibyongera imbaraga ku bakinnyi mu gihe cy’amarushanwa (Medical and Anti-Doping Commission), afite gahunda yo kwigisha abakinnyi ububi bwo gufata ibyongera imbara (doping) kuko kubahana atari cyo cyihutirwa ahubwo igikenewe ari ukwigisha hakiyongeraho no gukumira.

Ibi, yabitangarije ikinyamakuru impamba.com nyuma y’aho muri uku kwezi kwa Werurwe 2021 yagizwe Visi Perezida wa komisiyo ishinzwe gutanga inyigisho mu Ishyirahamwe ry’aka Karere ka gatanu rishinzwe kurwanya ibyongera imbaraga mu bakinnyi ( Regional Anti-Doping Organization/RADO Zone 5/) rifite icyicaro  muri Kenya.

Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyabazaga Dr Bosco Mpatswenumugabo inyungu abakinnyi b’Abanyarwanda bafite mu kuba yaragiriwe icyizere agashyirwa muri Komisiyo y’Uburezi muri “RADO Zone 5” yasubije ati “ntabwo najyaga gukora mu kindi gihugu nzi ko iwacu mu rugo aho mvuka harimo ibibura ubwo biravuga ngo izo nshingano nahawe nzazibanziriza mu gihugu ni ukuvuga ngo hamwe na bagenzi banjye tuzakorana hano mu gihugu, tuzibanda muri uko kwigisha tunashakisha hirya no hino inkunga zitandukanye kugira ngo n’iyo mishinga izashyirwe mu bikorwa, umukinnyi w’Umunyarwanda agomba kugira inyungu y’ubwo bumenyi ndetse no kugira amahirwe yo kumenya buri kimwe cyose kijyanye na “Anti-Doping” mu rwego rwo kuyirinda urumva ni inyungu itari ntoya”.

Dr Bosco Mpatswenumugabo yemeza ko no mu bakinnyi b’Abanyarwanda hari abafata ibyongera imbaraga ariko akaba atari umwihariko w’u Rwanda ahubwo ari ikintu cyabaye mpuzamahanga.

Dr Bosco Mpatswenumugabo ubusanzwe ukora akazi ko kuvura indwara z’amagufa avuga ko mu Rwanda hari abakinnyi babiri bafatiwe ibihano nyuma yo gutahurwaho gukoresha imiti ibongerera imbaraga.

Uyu muganga avuga ko abakinnyi bagomba kwirinda  gufata imiti yongera imbaraga kuko bibagiraho ingaruka nyinshi nko: Kubuzwa kongera kugaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cya siporo mu gihe cy’imyaka aba yahawe y’igihano, hakaba n’ababuzwa burundu kongera gukora siporo bityo impano zabo zigahita zirangira, yagize ati “imidari n’amashimwe byose yahawe bimukurwaho ndetse agacibwa amande ajyanye n’imidari yahawe”.

Dr Bosco Mpatswenumugabo avuga ko iyo umukinnyi afashe ibyongera imbaraga agahanwa ari igihombo ku giti cye ndetse n’igihugu aho yatanze urugero ko Uburusiya bwafatiwe ibihano kubera uko gukoresha iyo miti yongera imbaraga.

Dr Bosco Mpatswenumugabo avuga ko mu byo Komite yabo izibandaho ari ukwigisha abana ububi bwo gukoresha imiti yongera imbaraga mu gihe cy’amarushanwa.

Dr Bosco Mpatswenumugabo avuga ko mbere imbaraga zashyirwaga cyane mu gusuzuma abakinnyi bafashe imiti itemewe muri siporo, ariko nyuma y’aho politiki yaje guhinduka kuko gusuzuma bihenda kuko bigera mu madolari 400, ari na bwo hemejwe ko gusuzuma bizajya bikorwa ku muntu ukekwaho (intelligence testing) bitewe n’amakuru bamufiteho, ariko nabwo Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Kurwanya ibyongera Imbaraga (WADA) cyasanze bidahagije cyemeza ko bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha no gukumira.

Dr Bosco Mpatswenumugabo *uhagaze) ni umwe mu bifashishwa mu guhugura abantu uko bagomba kwitwara muri siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up