Bugesera: Sindayigaya Martin, Ntamushobora Amiel, Nambajimana Joseph na Eliazar, barasabirwa gukurikiranwa ku bw’imitungo bavugwaho kunyereza muri “Bugesera Rice Society”

Nambajimana Joseph (hagati) umwe mu bavugwahokunyereza amafaranga ya Bugesera Rice Society

Abanyamigabane bane ba Bugesera Rice Society, Kampani izwiho kugura umuceri ifite na 60 ku ijana muri Mayange Rice Company bamwe mu banyamuryango bayo barasabirwa gukurikiranwa kugira ngo inkomoko y’imitungo bafite hamenyekane aho bayikuye kuko bakekwaho kuba ariyo banyereje muri iyo Kampani.

Abo banyamigabane ba Bugesera Rice basabirwa gukurikiranwa ni: NTIRIBINYANGE ELIAZAR, SINDAYIGAYA Martin Visi Perezida wa Bugesera Rice Society, NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice na Nambajimana Joseph wari ushinzwe amasoko nawe bivugwa ko ubwo bubasha yabuhawe binyuranyije n’amategeko.

Muri aba bane uvugwaho kunyereza amafaranga menshi ya Bugesera Rice Society ni SINDAYIGAYA Martin Visi Perezida bikaba bishimangirwa na kopi ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kubona igaragaza ko muri 2013 yari afitiye Bugesera Rice Society amadeni y’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 21. Uyu Sindayigaya Martin ngo nubwo ari Visi Perezida ariko niwe ufata umwanzuro ukemerwa muri Bugesera Rice Society.

Undi uza ku isonga mu kunyereza amafaranga menshi ya Bugesera Rice Society ni Nambajimana Joseph wari ushinzwe amasoko, ubu akaba afite inganda ze ndetse akaba yarubatse amazu menshi ngo abikesha amafaranga yakuye muri Bugesera Rice.

Kuba hari abanyamigabane ba Bugesera Rice Society bafite amafaranga ya Bugesera Rice Society bigaragarira mu myanzuro y’inama yo ku wa 25 Ugushyingo 2013 yahuje uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, intumwa ya RDB n’abahagararire Bugesera Rice Society Ltd yaguze imigabane ingana na 60 ku ijana mu ruganda rwa Mayange Rice Company Ltd.

Muri iyo nama hemejwe ko  serivisi zikenewe n’uruganda  ku bantu batandukanye zishakwa binyuze mu mucyo, hagakoreshwa ipiganwa, gushyiraho akanama gashinzwe gutanga amasoko, mu bindi byemejwe harimo kuba abakozi b’uruganda  bazajya bakorera ku masezerano y’akazi angana n’umwaka umwe ushobora kongerwa hashingiwe ku bushobozi bw’umukozi.

Hemejwe ko imitungo yose y’uruganda igomba kuba ku mazina ya MAYANGE RICE COMPANY Ltd, ibyaguzwe na BUGESERA RICE SOCIETY Ltd (nk’ubutaka) bihindurwa bikandikwa kuri Mayange Rice Company Ltd.

Imyanzuro y’iyi nama ikinyamakuru impamba.com gifitiye Kopi igaragaza ko abanyamigabane batandukanye bafitiye uruganda amafaranga bagomba kuyagarura mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi ibyemezo byo kuyishyura bikagezwa ku buyobozi bw’uruganda.

Amakuru ikinyamakuru impamba.com cyashoboye kumenya ni uko ayo mafaranga abayatwaye ntayo bagaruye muri ibyo byumweru bibiri nk’uko byasabwe muri iyo nama, ahubwo abashyirwa mu majwi bagiye kuyabyaza umusaruro mu bindi bikorwa byanditse ku mazina yabo.

Umwe mu banyamigabane wa Bugesera Rice yavuze imwe mu mitungo aba bayobozi bafite babikesha iyi Kampani ati “NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice yubatse ibipangu ku Ruhuha naho Sindayigaya Martin yaguze ibirombe hafi ya byose byo mu Bugesera afite n’imodoka ebyiri naho Nambajimana Joseph afite urundi ruganda i Nyamasheke akagira n’amazu menshi akesha kuba ari we wari ushinzwe amasoko y’uruganda”.

Icyenewabo muri BUGESERA RICE SOCIETY

NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice Society Ltd ngo  ni nyirarume wa  Nambajimana Joseph wari ushinzwe amasoko, ibi bikaba byaratumaga ibintu byinshi bizamba ntibigire gikurikirana,  uwavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yagize ati “uyu Nambajimana yikoreraga ibyo ashaka nyirarume Amiel ntiyamuvugagaho amafaranga yayakoreshaga ibyo yishakiye agurisha n’abo ashaka amasoko ayiharira urumva ko bari “famille”, uyu Nambajimana Joseph, Perezida Amiel ni nyirarume hari n’undi muhungu wa Amiel bari abantu batatu bari muri Kampani, harimo ikintu cyo kwikunda  bose bari baturanye buri ku wa Gatandatu saa moya babaga bafite inama aho kwa Sindayigaya Martin Visi Perezida imyaka icumi ishira batagira aho bakorera inama ku Ruhuha mu Karere ka Bugesera kandi ariho bafite icyicaro, byose byaberaga mu nzu kwa Sindayigaya Martin hari nko mu ndiri y’ibisambo”.

Nambajimana Joseph ngo yigeze no kwiba umuriro aho afite uruganda

Umwe mu bazi neza Nambajimana Joseph wari ushinzwe amasoko muri Bugesera Rice Society yavuze ko yigeze no kwiba umuriro aho afite uruganda rusya ibigori muri Kigali,  ati “uyu yigeze no kwiba umuriro wa EWASA (ubu ni REG) ku ruganda yari afite i Kigali rusya ibigori n’ubundi baramufunga ni ibintu yagize umwuga”.

Abavugwa muri iyi nkuru bahakanye ibyo bashinjwa

Sindayigaya Martin Visi Perezida wa Bugesera Rice yahakanye ibyo ashinjwa na bamwe mu banyamuryango byo kunyereza umutungo avuga ko n’uwamuregera amafaranga 600 yamutsinda.

Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Nambajimana Joseph kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe 2021 yahakanye ibyo kuba imitungo afite ayikesha Bugesera Rice,asubiza uko yashoye muri Bugesera Rice ari na ko yashoye no mu bindi bikorwa. Yavuze ko umushinja kunyereza umutungo wa Bugesera Rice Society yajya kumurega mu nkiko.

Ikinyamakuru impamba.com cyabanje guhamagara NTAMUSHOBORA Amiel Perezida wa Bugesera Rice ntiyafata telefone nyuma y’iminsi myinshi,ikinyamakuru impamba.com cyongeye kumuvugisha kuri uyu wa Gatandatu yumvise ko ari umunyamakuru umuhamagaye yahise amusubiza ko atajya avuga ku munsi w’isabato ahita akupa telefone.

Mu yindi nkuru ikinyamakuru IMPAMBA.COM kizabagezaho bamwe mu barenganiye muri iyo mikorere mibi yaranze ubuyobozi bwa Kampani ya Bugesera Rice Society ndetse n’amwe mu makosa yakozwe atavuzwe azagarukwaho kuko inkuru ni ndende.

Ibindi bimenyetso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up