Sikitu Jerome yishinganishije, ngo “Royal Cleaning Company” iyobowe na Mvuyekure François ifite ubwoba bwo kumwishyura asaga miliyoni 50

Ubanza ni Mvuyekure François umuyobozi wa Royal naho uwifashe mu gahanga ni Sikitu Jerome watanze ikirego

Sikitu Jerome, umwe mu banyamigabane wa “Royal Cleaning Ltd” Kampani izwi mu bikorwa by’isuku mu Mujyi wa Kigali arishinganisha kuko afite amakuru ko abayoboye iyi Kampani ikuriwe na Mvuyekure François ko nyuma yo kuyirukanwamo bafite gahunda yo kumugirira nabi kuko yabareze bakaba bafite ubwoba ko azabatsinda bakamwishyura asaga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sikitu Jerome yatangiye kwishinganisha tariki ya 16 Werurwe 2021, ubwo yaburanaga na Royal Cleaning Company mu rukiko rw’ubucuruzi. Aho yahawe ijambo avuga ko mbere ya byose abanza kwishinganisha ko nagira icyo aba bizabazwe Royal Cleaning Ltd kuko yamureze muri RIB kandi bakiburana.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Werurwe 2021, ikinyamakuru Impamba.com cyabajije Sikitu impamvu yishinganisha asubiza ko atizeye umutekano we kuko bitumvikana ukuntu yareze mu nkiko Royal Cleaning Ltd igahindukira ikajya kumurega muri RIB iby’amasheke yagaragaje mu nkiko yariho umukono avuga ko ari uwa Mvuyekure François, Umuyobozi wa Royal Cleaning Ltd.

Sikitu avuga ko Royal Cleaning ubuyobozi bwayo bufite ubwoba ko buzatsindwa maze bugashaka kumugirira nabi kugira ngo batazamwishyura miliyoni zirenga 50 yishyuza.

Urubanza rumwe Sikitu Jerome yareze Royal ku bw’amafaranga yayigurije, akongera kuyirega ko yamwirukanye binyuranyije n’amatego kandi bose banganya imigabane. Izi manza zikiyongeraho n’urw’umugore we kuko birukaniwe rimwe bose binyuranyije n’amategeko nk’uko bishimangirwa na Sikitu.

Ubwo Sikitu yabazwaga impamvu afite ikibazo cy’umutekano muke yasubije ati “nabuzwa n’iki se ko kubera ko bazi ko batsinzwe, bagiye kumpa amamiliyoni, ni ukugira ngo batume ibintu byanjye bizamba bakajya muri RIB ni abagome cyane bariya bantu vraiment’.

Ubwo yabazwaga niba atinya Mvuyekure François Umuyobozi wa Royal Cleaning Ltd, yasubije ati ” none se waba ugiye kuriha Umuntu miliyoni zirenga 50, urumva wowe utamukorera ibya mfura mbi”.

Ikinyamakuru IMPAMBA cyabajije Sikitu niba yamaze gutsinda Royal asubiza ati “ibimenyetso biragaragara”.

Naho ku kibazo cy’imikono yaregeye, yasubije ko ahubwo yatunguwe no kuba icyo yaregeye mu nkiko barahindukiye bajya kukimuregesha muri RIB, ariko ntibyagira icyo bitanga, ati ” none se nakwihimbira kugira ngo bazayakure kuri Konte batayasinyiye”.

Guhera tariki ya 24 Gashyantare 2021 kugeza ku wa 18 Werurwe 2021, ikinyamakuru IMPAMBA cyashatse Mvuyekure François, Umuyobozi wa Royal Cleaning Ltd, kugira ngo agire icyo atangaza ku bibazo bivugwa muri Kampani abereye umuyobozi harimo n’ikibazo bafitanye na Sikitu Jerome inshuro zose yahamagawe yavugaga ko afite ibyo ahugiyemo, ariko mu gihe cyose azaboneka azahabwa ijambo muri iyi nkuru.

Ikinyamakuru impamba.com kiri gutegura inkuru ndende kuri iki kibazo kimaze iminsi Sikitu Jerome afitanye na Kampani ya Royal Cleaning Ltd izwi mu bikorwa by’Isuku mu Mujyi wa Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *