
Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), bakomeje kwibaza impamvu manda ya Amb.Munyabagisha Valens n’abo bafatanyije kuyobora yarangiye tariki ya 11 Werurwe 2021, ariko bagaceceka mu gihe Inteko Rusange yo kuvuga ku matora yagombaga kuba muri uku kwezi kwa Werurwe 2021.
Inshamake y’ibikubiye mu nkuru
1. Amatora ya Komite Olempike yabaye tariki ya 11 Werurwe 2017, bivuze ko manda ya Amb.Munyabagisha Valens n’abo bafatanyije kuyobora yarangiye tariki ya 11 Werurwe 2021 kuko manda imara imyaka ine.
2.Inama y’Inteko Rusange ya Komite Olempike yateranye tariki ya 11 Ukwakira 2020,umwanzuro wayo wa 17 uvuga ko abanyamuryango bemeje ko muri Werurwe 2021 hazaba Inteko Rusange yo kuganira ku matora ya Komite Nyobozi, none uku kwezi kwa Werurwe kuzarangira nta gikorwa na kimwe Komite Olempike ikoze kiyihuza n’abanyamuryango nk’uko amakuru ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi abigaragaza.
3.Thomas Bach, Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO) yongeye gutorwa tariki ya 10 Werurwe 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga, bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) bibaza icyabuze kugira ngo amatora ya Komite Nyobozi abe, kuko COVID-19 ntigomba kuba urwitwazo.
4. Amb.Munyabagisha Valens yamenyesheje abanyamuryango ba Komite Olempike ko Inteko Rusange izaba tariki ya 3 Mata 2021, ariko nta ngingo z’ibizaganirwaho yagaragaje nk’uko ibaruwa yanditse ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi ibigaragaza.
5. Bamwe mu bayobozi b’Amashyirahamwe y’Imikino mu Rwanda (Federations/Associations) barasaba Amb.Munyabagisha na Komite ye kwegura hakajyaho Komite y’inzibacyuho igomba gutegura amatora kuko ngo abayobora ubu, bayobora mu buryo butemewe n’amategeko kuko manda yabo yarangiye bagahitamo guceceka mu rwego rwo kugundira ubuyobozi.
6. Amb. Munyabagisha nta bintu byinshi yatangaje ku bibaza impamvu manda ye yarangiye agakomeza kuyobora
7. Ushinzwe Komisiyo y’amategeko muri Komite Olempike tariki ya 12 Werurwe 2021 yashyize amananiza ku munyamakuru mu rwego rwo kumwima amakuru.
Komite Olempike nta Nteko Rusange yakoresheje muri uku kwezi nk’uko byari biteganyijwe
Tariki ya 11 Werurwe 2017, nibwo Amb. Munyabagisha Valens wari umukandida umwe rukumbi yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), yiyamamaza anyuze mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu gihe mbere yari azwi mu mupira w’amaguru kuko yigeze no kuyobora Rayon Sports, ariko bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe (federations) batangarije ikinyamakuru impamba.com ko bari bizeye ko muri uku kwezi kwa Werurwe hazaba amatora muri Komite Olempike batungurwa no kubona atabaye.
Umwanzuro wa 17 w’Inteko Rusange yo ku wa 11 Ukwakira 2020 ntabwo washyizwe mu bikorwa
Uyu mwanzuro wavugaga ko muri Werurwe 2021 ari bwo hazaba Inteko Rusange ivuga ku matora ya Komite Nyobozi ya Komite Olempike, ariko n’ubu bamwe mu banyamuryango ntibumva impamvu iyo Nteko Rusange itabaye, hakaba hakekwa ko haba hari gukorwa “Itekinika” kugira ngo abari mu buyobozi bazabugumeho.
Haribazwa impamvu habaye amatora yo gushyiraho Perezida wa Komite Mpuzamahanga ya Olempike, ariko amatora yo gushyiraho Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda akananirana
Ikinyamakuru www.sportsvillagesquare.com cyatangaje ko Thomas Bach,Perezida wa Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO) yongeye gutorwa tariki ya 10 Werurwe 2021 hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ibi bigatuma bamwe mu banyamuryango bibaza icyabuze kugira ngo amatora ya Komite Olempike mu Rwanda abe bityo abakoze neza bongere batorwe ariko n’abakoze nabi basimburwe.
Inteko Rusange izaba hashize iminsi 23 manda ya Komite Nyobozi irangiye

Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda babwiye ikinyamakuru impamba.com ko batumva impamvu Inteko Rusange yashyizwe tariki ya 3 Mata 2021 hashize iminsi 23 manda ya Komite Nyobozi irangiye. Ikindi banenze ni uburyo Ubutumire bumenyesha iyo Nteko Rusange butajyanye n’ibizayigirwamo kugira ngo bagire icyo babivugaho mbere mu itangazamakuru. Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike bavuga ko COVID-19 idakwiriye kuba urwitwazo rwo kudakoresha inama kuko ikoranabuhanga ryoroheje ibintu byose.
Hari abifuza ko abayobozi ba Komite Olempike begura

Bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike banze ko amazina yabo atangazwa, barasaba ko kuba tariki ya 11 Werurwe 2021 yarageze nta matora araba, Amb.Munyabagisha Valens na Komite ye yose bakwiriye kwegura kuko manda batorewe y’imyaka ine bemerewe mu mategeko yarangiye. Bakaba bifuza ko ahubwo hajyaho Komite y’Inzibacyuho igomba gutegura amatora kuko ibaruwa yo ku wa 23 Mata 2020 Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO) yandikiye za Komite Olempike z’ibihugu (CNO) n’u Rwanda rurimo, igaragaza ko manda y’abayobozi ba za Komite Olempike itagomba kurenza imyaka ine nk’uko itegeko rya Olempike ribyemeza.
Amb.Munyabagisha yirinze gusubiza byinshi mu byo umunyamakuru yamubajije
Tariki ya 12 Werurwe 2021,ikinyamakuru impamba.com cyabajije Amb.Munyabagisha Valens icyo avuga ku byo bamwe mu ba Perezida b’Amashyirahamwe y’imikino bavuga ko Inteko Rusange yatumije izaba tariki ya 03 Mata 2021 itemewe,asubiza ko ibyo badashobora kubivuga, ati “ntabwo babivuga kereka abatibuka imyanzuro yagiye ifatirwa mu Nteko Rusange”. Nyuma ibindi bibazo umunyamakuru yamubajije ntabyo yamusubije.
Umuyobozi ushinzwe Komisiyo y’Amategeko muri Komite Olempike yashyize amananiza ku munyamakuru
Jean Michel Umugiraneza, ukuriye Komisiyo y’Amategeko (Commission Jurdique et Ethique) muri Komite Olempike hashize icyumweru ikinyamakuru impamba.com gishaka kumva icyo avuga kuri iyo Nteko Rusange izaba tariki ya 3 Mata 2021 kuko izayoborwa n’abantu manda yabo yarangiye, avuga ko adashobora guha umuntu amakuru atareba ibyangombwa bye ko ari umunyamakuru wemewe. Nyuma yaje gusaba umunyamakuru kumusanga aho akorera mu Mujyi ahazwi nko kwa Ndamage, akimugera imbere yamusabye kumwereka ikarita y’akazi, amaze kumwereka ikarita ye itangwa n’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) amubwira ati “nakwemezwa n’iki ko iyi karita atari impimbano kugira ngo ujye wikorera ibyo ushaka, akomeza ati “ubu kandi iyi karita yawe ngiye kuyifotora ntabwo navugana n’umuntu ntabitse ibyangombwa bye”, akomeza agira ati “iki kinyamakuru wowe ushinzwemo iki, ko nta bona lisite y’abanyamakuru bacyo ndetse n’abayobozi bacyo?”. Nyuma y’ibyo umunyamakuru yamubwiye ko ikiganiro bagirana agifata amajwi kugira ngo atazavuga ko umunyamakuru y
amubeshyeye, birangira batumvikanye umunyamakuru arasohoka arataha”.