Special Olympics Rwanda iremeza ko gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” izasiga isura nziza

Sangwa Deus,Perezida wa SpecialOlympics Rwanda mu muhango wo kumurika ya hunda ya “MBZ Unified Champion Schools”

Umuryango “Special Olympics Rwanda” wita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe (intellectual disability) binyuze mu mikino, uri mu bihugu bitandatu ku Isi byatewe i inkunga n’Umwami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Khalifa ben Zayed Al Nahyane,aho abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite bazajya bahurira mu mukino umwe, iyi gahunda y’imyaka ine, yiswe “MBZ Unified Champion Schools”, ubuyobozi bwa Special Olympics Rwanda butangaza ko izasiga isura nziza.

Muri iyi gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” izabera mu bigo 400 by’amashuri, u Rwanda rwahawe inkunga y’ibihumbi 600 by’Amadolari agera muri 587,546,969 mu mafaranga y’u Rwanda, naho imikino izakinwa ni: Umupira w’amaguru, Boccia n’imikino ngororamubiri(Athletics).

Ibigo bizaberamo iyi mikino bizahabwa ibikoresho bitandukanye birimo imyambaro yo gukinana n’ibindi bizakenerwa kugira ngo iyo mikino izagende neza.

Ibindi bihugu byatewe inkunga muri gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” ni: Argentina, Bharat, Misiri, Pakistan na Romania.

Mu kiganiro Pastor Sangwa Deus, Umuyobozi (Chairman) wa Special Olympics Rwanda yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, yavuze icyo Umwami wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Khalifa ben Zayed Al Nahyane yagendeyeho mu guhitamo ko u Rwanda ruza muri ibyo bihugu bitandatu byatoranyijwe ku Isi, yagize ati “impamvu navuga yatumye u Rwanda rutoranywa mu bihugu bitandatu, bikubiye muri “mission” yacu yo gushaka ko abafite ubumuga n’abatabufite bahura bagafatanya bakaba bamwe mu mikino, iyo babaye bamwe mu mikino bigenda biteza imbere kurwanya ihezwa ry’abafite ubumuga mu bikorwa bifitiye umuntu umumaro, harimo siporo, harimo kwiga, harimo guhabwa akazi, muri “community” biba bigaragara ko bahawe agaciro kabo”.

Kuko “MBZ Unified Champion Schools” izabera mu mashuri niyo mpamvu habanje kubaho igikorwa cyo kubanza guhugura abarimu

Yakomeje agira ati “kuba mu bihugu bitandatu ku Isi bagaragaje ko nk’u Rwanda rushishikaye mu nzego zose zihuta no mu kwimakaza umuco mwiza wa siporo mu mashuri kuko na byo biri muri gahunda ya Minisiteri ya Siporo ndetse n’ubuyobozi bwiza”.

Pastor Sangwa Deus avuga ko iyi gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” izasiga isura nziza mu gihe cy’imyaka ine yaba mu bafite ubumuga ndetse n’abatabufite, yagize ati “image” iyi “projet” izasiga ni uko buri wese azibonamo kudahezwa mu mikino, ikindi azibonamo y’uko ari umuvandimwe wundi atamuheza ngo ni uko afite ubumuga bwo mu mutwe”.

Gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools”, Special Olympics Rwanda imaze kuyikorera mu mashuri 40 yo muri Kigali, iki gikorwa kikaba cyarakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba.

Andi mafoto

Abarimu bitabiriye amahugurwa yateguwe na Special Olympics Rwanda bahawe inyemezabumenyi,iburyo hari Pastor Sangwa Deus Chairman wa Special Olympics Rwanda naho iburyo ni Bosco Umuyobozi wa Siporo
Sangwa Deus Umuyobozi wa Special Olympics Rwanda muri Car Free Day yitabiriwe n’abafite ubumuga bwo mu mutwe n’abatabufite
Abarimu bitabiriye amahugurwa muri gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” bafashe ifoto y’urwibutso
Ku munsi wo kumurika ku mugaragaro gahunda ya “MBZ Unified Champion Schools” muri 2020
Abafite ubumuga bwo mu mutwe nabo bitabiriye Car Free Day hamwe n’abatabufite muri gahunda yo gukumira ihezwa bakorerwaga kera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up