
Muziranenge Prosper,umuhanzi akaba n’umuganga muri imwe muri za “Pharmacie” zikorera mu Mujyi wa Huye, avuga ko umuhamagaro we ushingiye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel music) ndetse akaba ari nta gahunda afite yo kubireka kuko Imana yamukoreye ibikomeye mu buzima bwe imukiza indwara bamwe bavuga ko zishingiye ku marozi.
Muziranenge Prosper yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko yatangiye kuririmba muri Korali muri 2002, mu rusengero rwa ADEPR i Nyakarambi mu Karere ka Kirehe aho yaririmbaga muri Korali y’urubyiruko yitwa Inshuti y’Imana,ati “niyo nakundiyemo kuririmba cyane”.
Indirimbo ye yashyize ahagaragara ni imwe,ikaba yitwa “Urera Mana” yagiye ahagaragara muri 2020,ariko yari yatangiye gukora n’izindi ebyiri ariko ntibyashoboka ko azisoza kubera ibibazo bya COVID-19 kuko studio yazitunganyaga iba i Kigali ntiyashobora kubona ukuntu ahaza.
Muziranenge Prosper avuga ko muri rusange amaze kwandika indirimbo 15 zose akaba ari indirimbo zihimbaza Imana.
Impamvu yahisemo guhimba indirimbo zihimbaza Imana
Ubwo ikinyamakuru impamba.com cyamubazaga impamvu yahisemo guhimba indirimbo zihimbaza Imana, yasubije ati “ni uko nakundaga gusenga ngafashwa n’iby’Imana cyane, byatangiye dukunda gusenga muri Korali gusenga ni byo bintu bashyiraga imbere cyane,urumva gukurira mu bantu bakundaga gusenga, aho mviriye mu Ntara y’Iburasirazuba naje kwiga muri Huye, muri GS O Butare naje kuhiga muri za 2005 nabwo najyaga gusenga nkarushaho kubikunda, nyuma naje kuhava njya muri Kaminuza aho hose haberaga ibiterane bya “Gospel” hazaga abahanzi, urumva nakomeje kubikurikirana nyine,ariko indirimbo ya mbere yanditse nayanditse muri 2006 niga muri GS O Butare yo ntirasohoka iranditse gusa, ntabwo narinzi ko mfite iyo mpano gusa numvaga nifitiye icyizere”.
Aho yakuye umuhamagaro wo kuba umuhanzi uririmba “Gospel”
Avuga ko kugira ngo yiyumvemo umuhamagaro wo kuririmbira Imana, byaturutse ku bibazo yanyuzemo aho yibasirwaga n’uburwayi budasobanutse, ariko Imana ikamukiza.
Umuhanzi Muziranenge Prosper yagize,ati “umwaka wa 2019-2020 nabayeho mu bibazo byo gusa n’urwaragurika ntazi ibyo ndwara, ariko uko njya gusenga abandi bakambwira ngo ni imyuka iri kuntera y’amadayimoni, ubwo rero uko nagiye nsenga birakira “donc” nagiye nkira indwara zidasobanutse”.
Uyu muhanzi ahamya ko uko yagendaga akira indwara ari na ko yarushagaho kwizera ari na ko ibihangano bitangira kuza.
Avuga ko yakunze nko kurwara umugongo ndetse n’umutwe udasanzwe, ariko agakira nta miti idasanzwe anyoye usibye gusenga gusa, yagize ati “gukira indwara kandi uzi ko utagiye no kwivuza ubwabyo ni igitangaza,nanywaga imiti ariko ntibigire icyo bitanga, aho ntangiriye gukira nkabona ko gusenga ari byo by’ingenzi bityo impano ikarushaho kugaragara”.
Ubwo Muziranenge Prosper yigaga mu mashuri y’Icyiciro Rusange (Tronc Commun) nabwo yarwaraga Asima arivuza anywa imiti nka kabiri ntiyakira,ariko akirira mu kwizera.
Umwihariko agiye kuzana mu ndirimbo za “Gospel”
Aha yasubije ko nta mwihariko udasanzwe azanye ahubwo ko azibanda ku ndirimbo zifite injyana ituje ziri mu ndimi zitandukanye nk’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, ubu akaba afite indirimbo imwe y’Icyongereza n’Imwe y’Igifaransa.
Ntateze kureka kuririmba indirimbo zihimbaza Imana
Muziranenge Prosper avuga ko amafaranga yaboneka ataboneka nta kizamubuza kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko yinjiye muri ubwo buhanzi ataje gushaka amafaranga, ati “muri ubu buhanzi haba harimo inyungu nke cyangwa inyungu nyinshi sinzabireka kuko umuhamagaro wo kuririmbira Imana ndawufite”.
Ubutumwa agenera abakunzi b’indirimbo ze
Umuhanzi Muziranenge Prosper mu kugira ubutumwa agenera abakunzi be yagize, ati “message” ya mbere nabagenera ni ugukunda Imana kubera ko mu Mana harimo umugisha, harimo intsinzi, abantu bagakunda Imana utayizi akayishaka, nyuma yo kubona Imana agakora icyo Imana imusaba, hanyuma ku bijyanye n’ibihangano byanjye uzabibona haba kuri YouTube wenda ni ukudushyikigira mu buryo ashoboye yaba mu bitekerezo, mu masengesho, inkunga y’ibifatika no gusangiza abandi ibihangano byanjye kuri “social media”.
Andi mafoto
Turagukunda kandi tukuri Inyuma,Imana ikomeze igushyigikire kandi ibihangano byawe turabikunda.