
Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) rirateganya gusubukura ibikorwa bya siporo ryubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ariko bikazatangira nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo.
Ibi, ni ibyatangarijwe itangazamakuru nyuma y’inama nyungurana bitekerezo n’abafatanyabikorwa ba FERWAHAND bagizwe n’amakipe,abatoza,abasifuzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ibikorwa bya Handball mu Rwanda.
Inama nyunguranabitekerezo n’abafatanyabikorwa ba FERWAHAND yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus Kucyumweru tariki ya 28 Gashyantare 2021, iteganya ko shampiyona ya Handball izatangira tariki ya 24 Werurwe 2021,ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
FERWAHAND ikaba yashyize hanze “calendrier” y’imikino iteganya muri uyu mwaka wa 2021, ubu igitegerejwe ni uko Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo iyemera.

Utabarutse Théogène, Perezida wa FERWAHAND aratangaza ko ibyo bavuze mu nama nyunguranabitekerezo, ari ibyifuzo by’abanyamuryango ariko bizashyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemerwa na Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo.
Bimwe mu bikubiye mu ngamba abafatanyabikorwa ba FERWAHAND bafashe kugira ngo imikino izasubukurwe hubahirizwa amabwiriza yo kwinda COVID-19, harimo: Gupimisha abakinnyi n’abatoza n’abandi bazajya bagaragara ku myitozo y’ikipe bizajya bikorwa n’ibitaro byemewe na Leta kandi bikamenyeshwa FERWAHAND mbere y’iminsi ibiri y’uko bajya kwipimisha, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo , Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda rizajya risabira uburenganzira ikipe bwo gutangira imyitozo, buri wese uzitabira imyitozo agomba gukaraba intoki mbere yo gutangira imyitozo ndetse no mu gihe isojwe hakiyongeraho gupimwa umuriro mbere yo gutangira imyitozo.
Ubuyobozi bwa FERWAHAND butangaza ko ingamba zose zo kwirinda COVID-19 bazifashe kugira ngo bazemererwe gusubukura imikino.

Amakipe ku ikubitiro ashobora kuzitabira iyi mikino ya Handball mu gihe Minisiteri izaba yatanze ubwo burenganzira ni: Police Handball Club, APR Handball Club, Gicumbi Handball Club na Nyakabanda Handball Club.
Ibikorwa b’imikino byahagaze kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara mu Rwanda muri Werurwe 2020.