Huye: Abagize uruhare mu kwica abana bo kwa Disi bongeye gushinjwa ibindi byaha, urubanza rurasubikwa

Icyapa kiranga aho Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rubarizwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gashyantare 2021 rwasubitse urubanza ruregwamo abantu bane cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso  cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, rukazasubukurwa tariki ya 19 Werurwe 2021 saa tatu kuko hagati y’umucamanza n’abo kwa Disi Didace batashoboye kumvikana ku kijyanye no kubanza gupima ADN kugira ngo hamenyekane isano bafitanye n’abakuwe mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine kuko hatizewe umutekano wayo kuva muri 2018 .

Icyaha baregwa

Musabyuwera Madeleine, Ngarambe Gerard, Kayihura Cassien na  Mutabaruka Ngorofani, baregwa kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso  cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, icyaha giteganywa  kandi gihanishwa ingingo ya 8  ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo  n’ibindi bifitanye isano nayo.

Musabyuwera n’abahugu be babiri bari muri urubanza ari bo Ngarambe Gerard na Kayihura Cassien tariki ya 13 Gashyantare 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwabakatiye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu rupfu rw’abana bo kwa Disi Didace babahungiyeho muri Jenoside bikarangira bishwe bakajugunywa mu musarane nyuma ugakomeza no gukoreshwa.

Imikorere y’icyaha nk’uko ikinyamakuru IMPAMBA kibikesha inyandiko y’Umushinjacyaha

Tariki ya 5 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, mu rugo rwa Kaberuka Euphrem na Musabyuwera Madeleine habonetse imibiri y’abantu bane barimo uw’umuntu mukuru bikekwa ko yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Nyuma haje kumenyekana amakuru ko Mutabaruka Ngorofani yaba yari azi ko Mugema yaba yarishwe n’abahungu ba Kaberuka Euphrem ari bo Ngarambe Gerard na Kayihura Cassien kuko avuga ko bari kumwe muri Jenoside, akaza kwicwa bityo n’umubiri we akaba ari uwo w’uwumuntu mukuru wabonetse  kuko aho amuherukira yari yambaye umupira w’ubudodo ari na wo basanganye uwo muntu mukuru, ariko akaba atarigeze  atanga amakuru  ahubwo akabivuga ari uko iyo mibiri imaze kuboneka ku makuru yari atanzwe na MUSABYEMARIYA Aloysie ni nawe wavuze ko muri uwo musarane harimo abana bo kwa Disi Didace.

Igihano bahabwa iki cyaha kiramutse kibahamye

Ingingo ya 8 y’itegeko nomero 59/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2019 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo  ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ivuga ko umuntu ku bushake uhisha, wangiza usibanganya cyangwa utesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, aba akoze icyaha.

Iyo ahamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa  bivugwa mu gika cya mbere cy’iyo ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 9 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frs) ariko atarenze miliyoni imwe.

Uko urubanza rwagenze kugeza rusubitswe

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa yine n’igice ariko rutangira harenzeho iminota kuko rwaburanishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, umucamanza nyuma yo kubaza abaregwa niba biteguye kuburana yageze ku Mushinjacyaha avuga ko urubanza ari bwo akiruhabwa ahubwo asaba ko rwaba saa saba amaze kurwumva.

Muri uru rubanza harimo abantu babiri baregera indishyi barimo Kayisire Devotha ku ruhande rw’abo mu muryango wa Disi Didace ku bw’icyaha cyo guhisha amakuru y’uko muri uwo musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine hajugunywemo abana babiri bo kwa Disi Didace mu gihe cya Jenoside.

Undi waregeye indishyi ni Julienne Nyiramuhanda kuko Mugema Etienne wakuwe mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeine ari musaza we.

Me Bizumuremyi Felix wunganira Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien yavuze ko abo aburanira bakatiwe igifungo cya burundu ko kubarega ibindi byaha atari ngombwa, ariko yaba umushinjacyaha n’uwunganira abo kwa Disi Didace ari we Me Ntare Paul berekanye ingingo z’amategeko zerekana ko kuba umuntu hari ibyaha byamuhamye bidakuraho ko akurikiranwaho ibindi byaha.

Umushinjacyaha yagize ati “umuntu ashobora guhanirwa kwica undi na none agahanirwa gushinyagurira umurambo”.

Ku ruhande rwa Musabyuwera Madeleine  ndetse na Bizumuremyi Felix ubunganira mu mategeko ntibemera ko muri uwo Musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine umubiri wakuwemo ari uwa Mugema Etienne wishwe muri Jenoside ahubwo bavuga ko ari uwa Muhamadi  nyuma ya Jenoside wibye inka ya Gakuba wahoze ari Konseye (Conseiller) nyuma akicwa akajugunywa muri uwo musarane.

Aha Umushinjacyaha yavuze ko bitumvikana uburyo uwo Muhamadi bamuvuze ari uko urubanza rutangiye kandi mbere bari babizi ntibabimenyesha ubuyobozi, ahubwo kuba muri uwo musarane harakuwemo imibiri y’abishwe muri Jenoside ari uko Kayihura Cassien abwiye mushiki we Musabyemariya Aloysie ko yamwica akamuta mu musarane bakajya bamwituma hejuru nk’uko bituma ku bana ba Disi Didace.

Abo mu muryango wa Disi Didace ntibakozwa ibyo kubapima ADN

Icyo uyu muryango ushingiraho wanga ibyo gupimwa ADN ni uko mu rubanza rwa Jenoside rwo muri 2020 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kirego cyaregwaga Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien icyo gihe urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwagaragaje ko imibiri atakiri ngombwa ko ipimwa ADN kuko muri raporo yakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye ko imibiri yabitswe nabi bityo ko iyo mibiri igomba kwimurwa igakurwa aho yari iri ikajyanwa ku wundi Murenge ari na bwo icyaha cya Jenoside cyabahamye bakatirwa igifungo cya burundu.

Kayisire Devotha umwe mu bana ba Disi Didace, yavuze ko impamvu zituma adashobora kwemera gupimwa ADN ari uko yemera ko iyo mibiri yabitswe nabi kandi urukiko rwabyemeje, bityo iyo biba ngombwa ko hapimwa ADN byagombaga gukorwa imibiri ikivanwa mu musarane muri 2018 nk’uko byemejwe n’urukiko.

Ikindi ashingiraho yanga gupimwa ADN ni uko iyo mibiri ntawe bayirwanira ati “ntawundi muntu uvuga ngo niye byibura ngo urukiko ruvuge ngo Devotha ayita iye hari undi uyiyitirira kandi ibimenyetso byose birahari”.

Mu rukiko ubwo umucamanza yasabaga ADN habayeho kutumvikana kuko amazi yari yaramaze kurenga inkombe kuko iyo mibiri itacungiwe umutekano nk’uko inzego za RIB zabyemeje.

Byageze aho umwe mu ba “avocat” avuga ko urukiko rwatandukiriye gato, umucamanza ararakara ku buryo buri wese wari uri mu cyumba cy’iburanisha yabibonye, ari na bwo nyuma yasabye ko rusubikwa impande zose zemeranya ko ruzasubukurwa tariki ya 19 Werurwe 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *