Urubyiruko rwahawe itariki ntarengwa mu marushanwa ya “Atoms Empowering Africa”

Ikirango cy’aya marushanwa

Kubera ubusabe bwa benshi, ROSATOM yahinduye itariki ntarengwa yo guhatana mu irushanwa ngarukamwaka ry’amashusho mu buryo bw’iya kure (online) kuri murandasi (internet) ryateguriwe urubyiruko rwa Afurika, ku nshuro ya 6, mu rwego rwo kurushaho kumurika inyungu mu bumenyi n’ikoranabuhanga, aho abazatsinda bazahabwa amahirwe yo gusura ibyiza bitatse Igihugu cy’Uburusiya nta kindi kiguzi basabwe.

Ubu itariki ntarengwa ni 15 Gashyantare, 2021

Iri rushanwa, rifunguye ku banyeshuli n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, rikangurira urubyiruko kumenya ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara (nuclear technologies) n’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu kugirira umumaro aho batuye.

Videwo eshatu zizatsinda zizaba zatoranyijwe n’itsinda ry’impuguke zigenga bagendeye ku bintu bitandukanye birimo: Umwimerere n’ubudasa, ireme rya videwo n’ikiyirimo, ukuri n’umwihariko by’icyo videwo ivugaho, ndetse n’ubushobozi bwo gusobanura neza icyo gihangano imbere y’abantu. Ba nyiri izo videwo zizaba zatsinze bazagororerwa kujya gutemberera mu Burusiya, bishyurirwe urugendo n’ibirukubiyemo byose, aho bazagira amahirwe yo gusura ahantu nyaburanga henshi hatandukanye muri icyo gihugu, ndetse n’ibigo bikomeye bikorerwamo utunyangingo-bumara mu buryo bukataje.

Akanama nkemurampaka kagizwe n’abahagarariye ibigo bikora ku tunyangingo-bumara birimo ROSATOM, Nuclear Power Plants Authority (NPPA, yo mu gihugu cya Misiri), harimo kandi abo mu bigo by’itangazamakuru nka Influence Communications (cyo mu Misiri) n’indi miryango irimo uwa WinSA w’abagore mu gihugu cya Afurika y’Epfo, uwa African Young Generation in Nuclear (AYGN) ndetse na Nuclear Corporation of South Africa (NESCA).

Iri rushanwa ryatangiye kuba guhera mu mwaka wa 2015, ryagiye ryitabirwa n’amagana y’urubyiruko hirya no hino ku mugabane wa Afurika, rugendereye kumenya inyungu ziri mu tunyangingo-bumara, yewe bamwe muri urwo rubyiruko banatangiye kubyaza inyungu icyo gisata.

BYINSHI UKWIYE KUMENYA KU IRUSHANWA

– Umuntu cyangwa itsinda ry’abantu batarenze batatu bemerewe gutanga videwo imwe

Videwo igomba kuba itarengeje amasegonda 75

– Videwo igomba kuba iri mu Cyongereza cyangwa se ikaba yanditsemo amagambo ayisobanura mu Cyongereza

– Yaba videwo ifashwe na telefone cyangwa ifashwe na camera yabugenewe, byombi biremewe, ariko ikaba ifite ireme rya 720p HD

– Videwo ishobora kuba ari igikorwa kirimo kuba cyangwa ibarankuru

– Amazina ya nyiri videwo n’izina ry’ishuli (niba rihari) bigomba kwandikwa mu ntangiro za videwo

– Videwo igomba gushyirwa kuri Facebook nta gukumira uwo ari we wese kuyireba

– Videwo igeze kuri Facebook igomba gutaginga @RosatomAfrica na @RosatomMENA kandi ikagira hashtags: #Nucleardoesntwastetime, #AtomsforAfrica, na #RosatomCompetition

– Videwo igomba kuba ari iya nyiri ukuyishyiraho (itanyuranya n’amahame ya Facebook y’igihangano bwite cy’umuntu.)

– Nta myitwarire mibisha cyangwa iy’ivangura iryo ari ryo ryose yemewe. Ibe iboneye

– Abashaka kwitabira barasabwa kohereza ubusabe bwabo kuri email atomsforafrica@rosatom.com cyangwa bagakanda kuri iyi link https://tinyurl.com/RosatomAfrica

INGINGO ZO GUKORWAHO VIDEWO (ntibibujije gukora ku zindi)

• Ni gute ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara ryafasha mu kugera ku ntego z’umuryango w’abibumbye (UN) ku iterambere rirambye (UNSDGs) muri Afurika cg mu gihugu cyawe?

• Ni gute ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara ryafasha ibihugu biri mu nzira y’iterambere mu gukataza?

• Ni gute se iyigatunyangingo ryimbitse ryagirira akamaro igihugu cyawe cyangwa sosiyete ubarizwamo?

• Utunyangingo-bumara mu buzima bwacu bwa buri munsi

• Imyumvire itari yo n’ubwoba abantu bagirira utunyangingo-bumara n’uburyo bwo gukuraho iyo myumvire

Amakuru kuri iri rushanwa

Mu myaka irenga itanu ritegurwa, abantu 51 bahawe ibihembo byabo n’amashimwe kandi 1/3 cyabo cyasuye imijyi nka Moscow, Obninsk, Tomsk na Voronezh. Iri rushanwa ryatoranyijwe na IAEA ku nama yayo y’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bw’uruhare-nkenerwa rwa rubanda n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bijyanye n’utunyangingo-bumara. Ryatambukijwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, The Guardian, AllAfrica, ESI Africa, Engineering News, The Citizen, Business Report, n’ibindi byinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *