
Nyuma y’aho ikinyamakuru impamba.com ku wa 30 Mutarama 2021 cyasohoye inkuru yavugaga ku biti byanyerejwe yari ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Agronome w’Umujyi wa Kigali (Pascal Nahimana) arashinjwa gukingira ikibaba abanyereje ibiti, umunyamakuru amubajije amusaba kujya kumurega muri RIB”, ikinyamakuru impamba.com cyegereye ubuyobozi bwa Royal Cleaning Company bufite isoko ryo gutema ibyo biti na New Life ishinzwe gutwara ibyo biti butangaza ko uwajyanye ibyo biti aho bitagenewe yabikoze ku giti cye ndetse nibamumenya azabihanirwa.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko ibyo biti byanyerejwe, byatemwe mu Kiyovu, ariko Kampani ifite isoko ryo gutema ibyo biti akaba ari iyitwa “Royal Cleaning Company” ariko imodoka zishinzwe kubigeza kwa Kabuga i Gikondo ahafungirwa abantu b’inzererezi (Transit Center) ni iza New Life NT&MVT”.
Ku wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021, nibwo ikinyamakuru impamba.com cyatangiye kuvugana n’abantu batandukanye bafite aho bahurira n’ibyo biti byatemwe mu Kiyovu ariko bikajyanwa ahanyuranye n’ibikubiye mu masezerano. Abashyirwaga mu majwi ni: Ubuyobozi bwa New Life NT&MVT, Mutsinzi Saleh ushinzwe amamodoka (Charoi) muri Kampani ya New Life nayo ikora isuku hamwe na Agronome w’Umujyi wa Kigali witwa Pascal Nahimana ushinjwa gukingira ikibaba abagize uruhare mu kujyana ibyo biti mu Miduha aho kubijyana aho byagenewe i Gikondo.
Mu bantu ikinyamakuru impamba.com cyavugishije kuwa 29 Mutarama 202,harimo Pascal Nahimana Agronome w’Umujyi wa Kigali, ariko we yasubije umunyamakuru amwuka inabi amubwira kwandika amakuru afite cyangwa se akajya kumurega mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Nyuma iki kibazo ikinyamakuru impamba.com cyakigejeje kuri Meya w’Umujyi wa Kigali, ariko nyuma nawe agishyikiriza inzego zishinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali.
Umwe mu bakozi bashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com yavuze ko icyo kibazo cy’ibyo biti bagiye kugikurikirana bafatanyije n’inzego z’ibanze zo mu Miduha aho ibyo biti byatwawe.
Nyuma ikinyamakuru impamba.com kizabagezaho icyo abashinzwe umutekano mu Mujyi wa Kigali bakoze kuri icyo kibazo.
Nyuma y’aho iyo nkuru yasohotse mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021, ikinyamakuru impamba.com cyegereye ubuyobozi bwa Royal Cleaning Company na New Life, busubiza muri aya magambo “ibiti byatemwe na Royal Cleaning,ariko bitwarwa n’imodoka ya New Life”.
Ubu buyobozi mu gusobanura ibikubiye mu masezerano bufitanye n’Umujyi wa Kigali ndetse ko uwanyereje ibyo biti namenyekana azabihanirwa, bugira buti “ibiti dutema bijya i Gikondo, amashami n’ibibabi bikajya i Nduba,uwabitwaye mu Miduha ni ikosa ry’umuntu ku giti cye, uwabikoze nibimuhama azabihanirwa”.
Mbere y’uko iyi nkuru itangazwa, Mudenge Michel Visi Perezida wa Royal Cleaning Company, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko Kampani yabo atari yo yatemye ibyo biti byajyanwe mu Miduha ahubwo, byatemwe na “New Life NT&MVT” aba ari na yo ibitwara n’imodoka zayo.
Ubutaha muzagezwaho inkuru igaragaza niba, hari uwahaniwe kunyereza ibyo biti cyangwa inkwi, cyangwa niba byarafashwe nk’ibisanzwe abakozi babigizemo uruhare bakaba bidegembya mu kazi nk’ibisanzwe.