
Imibare ikomeje kwiyongera y’abandura Covid-19, imibare yo mu Mujyi wa Kigali niyo ikomeje kuba myinshi ku bantu bamaze kwandura.
Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali iri ku izina gusa kuko usibye imodoka zitwara abagenzi ndetse n’ubucuruzi bumwe na bumwe cyane cyane abadafite aho bahuriye no gucuruza ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku abandi barafunze.
Abakoraga imirimo iciriritse cyane cyane abarya ari uko bakoze kuko ubu nibo inzara yagezeho nkabari basanzwe ari ba nyakabyizi barya kuko bageze mu kazi ubu inzara ibageze habi, kuko nibyo Leta yatanze ntabwo ba Mutwarasibo babibagezaho kuko babwirwa ko lisiti zakorewe ku biro by’uturere.
Igihe kirageze kugira ngo abafata ibyemezo babifate barebye inyungu z’abaturage kuko kureba uruhande rumwe bakibagirwa urundi nabyo ni ikibazo, numero yashyizweho n’Umujyi wa Kigali iyo abaturage bayihamagaye bavuga ko ntawe uyitaba baheruka bayiha abaturage ariko yabaye umutako gusa.
Nyuma y’uko iyo mibare yabanduye n’ubundi itagabanuka abaturage barasaba ko Leta yadohora kugira ngo abantu bongere bahabwe amahirwe yo kongera kwishakishiriza imibereho kuko ibyo Leta itanga bigera kuri bake kandi gutanga ibiribwa abaturage bakagerwaho n’ibishyimbo n’ifu y’ibigori bitatunga abantu gusa nk’uko ikinyamakuru Rebero dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Ariko by’umwihariko abamaze kwandura covid-19 barwariye mu ngo baratabaza ababishinzwe ko ibiribwa babona bidahagije kuko bakeneye imbuto hamwe n’ibindi biri nkenerwa ariko batabona uko bibageraho kuko abafite imiryango nabo ntacyo bakora bicaye iwabo bityo bagasaba kurushaho gufashwa.
Source: rebero.co.rw