Agronome w’Umujyi wa Kigali (Pascal Nahimana) arashinjwa gukingira ikibaba abanyereje ibiti, umunyamakuru amubajije amusaba kujya kumurega muri RIB

Pascal Nahimana, Agronome w’Umujyi wa Kigali, arashinjwa, gukingira ikibaba abanyereje ibiti bisanzwe bigemurwa i Gikondo muri “Transit Center” ahazwi nko kwa Kabuga, ahubwo bikajyanwa mu Miduha kugira ngo bigurishwe bizakoreshwe mu gutwika amatafari, ikinyamakuru impamba.com cyabanje kuvugisha uyu Agronome avuga ko icyo kibazo agiye kugikurikirana bityo ababigizemo uruhare bahanwe, undi munsi umunyamakuru amubajije iki kibazo yasanze yahinduye imvugo abwira nabi umunyamakuru ngo ajye kumurega mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Akenshi abanyamakuru babangamirwa mu kubona amakuru agaragaza ibitagenda neza

Imitere y’ikibazo

Hari amakuru ikinyamakuru impamba.com cyabonye avuga ko hari ibiti Kampani yitwa “Royal Cleaning Company”  isanzwe ikora amasuku mu Mujyi wa Kigali yatemye ibiti mu Kiyovu, ibyo biti aho kujyanwa kwa Kabuga i Gikondo muri “Transit Center” nk’uko bikubiye mu masezerano, ahubwo indi Kampani yitwa New Life NT&MVT  umwe mu bakozi bayo witwa Mutsinzi Salehe ushinzwe amamodoka (Charoi) ategeka ko bijyanwa aho atuye mu Miduha kugira ngo abigurishe bizakoreshwe mu gutwika amatafari, ariko bikaba nta ngaruka byamugizeho kuko ngo abishyigikiwemo na Nahimana Pascal ari we Agronome w’Umujyi wa Kigali.

Pascal Nahimana Agronome w’Umujyi wa Kigali, yatangiye avugisha umunyamakuru neza birangira amubwira nabi, ariko ngo yabitewe n’inyungu afite mu inyerezwa ry’ibyo biti

Bimwe mu biti byaburiwe irengero bikajyanwa mu Miduha

Ku wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021, ikinyamakuru impamba.com ku murongo wa Telefone cyavugishije Pascal Nahimana kimubaza niba hari icyo azi kuri ibyo biti byajyanwe mu Miduha,ndetse abwirwa ko nawe ashyirwa mu majwi mu kubigiramo uruhare, asubiza ko ayo makuru ntayo yari azi, ariko agiye kubikurikirana kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe ndetse asezeranya umunyamakuru ko andi makuru mashya azabimenyaho azayaha umunyamakuru kugira ngo ayatangaze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ikinyamakuru impamba.com cyamenye ko Pascal Nahimana yahuye na bamwe mu bayobozi ba Kampani ya New Life, nyuma yo kubimenya umunyamakuru yashatse kumenya icyo yagezeho nyuma yo gukurikirana icyo kibazo, umunyamakuru asanga yahinduye imvugo abwira umunyamakuru ko nta makuru ashobora kumuha ahubwo ko umunyamakuru niba afite ikibazo agomba kujya kumurega muri RIB.

Kuki Pascal Nahimana Agronome w’Umujyi wa Kigali yanze guha umunyamakuru amakuru nk’uko yari yabimusezeranyije?

Umwe mu bakozi ba New Life wavuganye n’ikinyamakuru impamba.com wanze ko amazina ye atangazwa yavuze ko impamvu uwatwaye ibiti mu Miduha atakurikiranwe ari uko abishyigikiwemo na Pascal Nahimana Agronome w’Umujyi wa Kigali.

Uwatanze aya makuru yavuze ko hari umukozi wa New Life witwa Bisangwa Emmanuel wigeze gufata ibiti byatemwe ahazwi nko mu Kiyovu cy’Abakire ajya kubigurisha mu Kiyovu cy’Abakene,ariko Pascal Nahimana Agronome w’Umujyi wa Kigali abimenye amurega muri Kampani ya New Life arirukanwa kuko nta nyungu yari abifitemo, yagize ati “yirukanwe kuko Pascal yimwe amafaranga naho uwanyereje ibyagiye mu Miduha akomeje kwidegembya kuko ashyigikiwe”.

Abashinjwa kugira uruhare rukomeye mu gutuma ibiti bigera mu Miduha ni abantu batatu

Abashyirwa mu majwi mu kugeza ibyo biti mu Miduha ni batatu: Ku mwanya wa mbere haza Mutsinzi Salehe watanze itegeko ryo kubijyana aho atuye mu Miduha, undi ni umushoferi witwa Amuri  wabitwaye inshuro eshatu naho mu babipakiye haravugwa uzwi ku izina rya MUKADAFU bose bakorera Kampani ya New Life.Gusa Kampani ya Royal Cleaning ikora amasuku bivugwa ko ari yo yatemye ibyo biti, kuko ari yo ifitanye amasezerano n’Umujyi wa Kigali nk’uko Nahimana Pascal Agronome w’Umujyi wa Kigali yabitangarije ikinyamakuru IMPAMBA.COM ku wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021 atarahindura imvugo.

Ubuyobozi bwa New Life ntacyo buratangaza kuri iki kibazo

Ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa Kampani ya New Life ntibyakunda kuko abayobozi bayo bavugaga ko bafite ibyo bahugiyemo,ariko igihe cyose bazaboneka icyo bazatangaza kizatangarizwa abasomyi.

Mutsinzi Salehe ushinjwa kunyereza ibyo biti we nawe yasubije umunyamakuru amwishongoraho kuko azi ko ashyigikiwe, aho yasubije ati “Wagize Imana wabonye amakuru akazi keza”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burabivugaho iki?

Iki kibazo ikinyamakuru impamba.com cyakibajije Rubingisa Pudence, Meya w’Umujyi wa Kigali, ntabwo yasubije ubutumwa bugufi yandikiwe, ariko nyuma y’umwanya muto umunyamakuru yaje guhamagarwa n’umuntu ukora mu nzego z’umutekano amubwira ko nimero ye ayihawe na Meya w’Umujyi wa Kigali kugira ngo amenye neza icyo kibazo. Nyuma yo gusobanurira uwo muyobozi wanze ko amazina ye atangazwa, yavuze ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana bafatanyije n’inzego z’ibanze z’aho ibyo biti byajyanywe, gusa nawe yanenze imyifatire ya Agronome Pascal Nahimana wanze guha umunyamakuru amakuru ahubwo akamusaba kujya kumurega muri RIB.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *