
Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, aremeza ko indwara y’Igifu ivurwa igakira hakoreshejwe imiti y’ibimera.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com uyu muvuzi yagize ati “ubundi indwara y’Igifu iravurwa igakira, bimwe mu bimenyetso biyiranga umuntu ashobora kugira ikirungurira, kuribwa mu gatuza ndetse no mu bitugu, ama “inside”, umuntu agira itsepfu n’ibindi”.
Bimwe mu bitera Igifu harimo kuba wariye urusenda, kuba wariye Tangawizi nyinshi ndetse na Amibe ikaba ishobora nayo gutera Igifu.
Tuyishime ahamya ko iyi ndwara y’Igifu afite imiti iyivura igakira neza umuntu akagira ubuzima buzira umuze.
Usibye Igifu uyu muvuzi na none avura: Umugongo, Rubagimpande, Umutwe no mu nda, Ifumbi ku bagore n’izindi.