Bugesera: Ese “Ingabire Foundation” izabasha kurinda abangavu inda zitateganyijwe?

Aba bakobwa bigishijwe umwuga w’ubudozi

Umuryango Ingabire Foundation ukomeje gufasha abakobwa babyariye iwabo n’abacikirije amashuli, kubona akazi ko gukora binyuze mu myuga itandukanye, ukavuga ko bizatuma badaterwa inda zitateganijwe.

Umuryango Ingabire Foundation ni umuryango kuri ubu ukorera mu Karere ka Bugesera ibikorwa byo kwita ku rubyiruko, by’umwihariko ukaba wibanda ku gufasha abakobwa babyariye iwabo hamwe n’abacikirije amashuli, aho ubigisha imyuga itandukanye y’iterambere.

Kuri ubu uyu muryango watangije ibikorwa by’ubudozi aho abakobwa babyariye iwabo bakora ibikorwa by’ubudozi, ubwo ikinyamakuru impamba.com cyabasangaga mu gakiriro ka Nyamata gaherereye mu Murenge wa Nyamata bavuze ko ubu budozi babwitezeho byinshi mu guhindura ubuzima bwabo, bukaba bwiza kurusha uko bwari bumeze mbere.

Niyodusaba afite imyaka 21 yabyaye afite imyaka 18, atuye mu Kagali ka Maranyundo mu Murenge wa Nyamata, uyu uwo babyaranye nta cyo amufasha agira ati “twari dufite ipfunwe ryo kujya mu bandi mbere, aho duhurijwe na Ingabire Foundation ikatwigisha imyuga,  tukabona n’izi mashini twizeye ko bitazongera kutugora, ntituzongera kubura ibyo dutungisha abana bacu, kandi twiteze iterambere”.

Umuryango “Ingabire Foundation” ntufasha gusa abakobwa babyariye iwabo, kuko n’abacikirije amashuli ubitaho, Munganijineza Grace we atuye mu murenge wa Mayange, yacikirije amashuli, agira ati “nkimara kuva mu ishuli kubera ibibazo byo mu muryango, nabanje kwiheba mpura n’ubuzima bubi, ariko uyu muryango watwigishije imyuga harimo nko gukora amasabune, tumenya kuyakora none ubu watuzaniye n’amamashini yo kudoda, ku buryo ibibazo twahuraga nabyo bigenda bikemuka, ubu nubwo harimo icyorezo cya Coronavirus nshobora gukorera amafaranga ibihumbi bibiri, bitatu ku munsi, bityo nkagira ayo nshyira mu itsinda.”

Aba bakobwa babyariye iwabo n’abacikirije amashuli batabyaye, bavuga ko kubona imirimo nk’iyi yo gukora, bibarinda guterwa inda zitateganijwe.

Nzabiki Scolar na we atuye mu murenge wa Mayange, afite imyaka 21, agira ati “ubundi umugabo cyangwa umusore agushukisha icyo udafite, ubu rero dufite icyo gukora tukabasha kwibonera ibyo dukeneye, nta musore rero ushobora kunshuka?

Ingabire Florence uyobora umuryango Ingabire Foundation ari na we wawushinze, kuri ubu ufite imyaka 24, avuga ko yahisemo ko bakora uyu mwuga w’ubudozi bitewe n’uko ari umwuga uhesha uwukora amafaranga menshi, agira ati “hari nushobora gukorera amafaranga ibihumbi icumi ku munsi, bityo akabasha kwita ku mwana we, akanatera imbere”.

Ingabire Florence uyobora umuryango Ingabire Foundation aha yari hamwe n’abakobwa badoda imyenda

Ingabire avuga ko ubwizigame bwabo mu itsinda bibumbiyemo, nibumara kwiyongera, bazabafasha kubona imashini zabo, kugira ngo iza Foundation abandi nabo bazikoreshe. Uretse ibi bikorwa by’ubudozi iyi foundation inafasha aba bakobwa mu bikorwa by’ubworozi bw’ingurube, ibi byose Ingabire Florence akavuga ko bizatuma badashobora kongera guterwa inda zitateganijwe

Abakobwa 200 mu Karere ka Bugesera ni bo umuryango Ingabire Foundation umaze kugeraho babyaye kuva watangira muri 2017, mu mirenge ya Nyamata, Mayange, Mareba,Gashora,Shyara na Julu, ibikorwa by’ubudozi bikaba biri gukorerwa mu murenge wa Nyamata na Mareba. Kuri ubu muri aba bakobwa uyu muryango umaze gushyingiramo abakobwa batanu, kugeza ubu aka karere kari mu turere tuza ku isonga mu kugira abakobwa benshi batewe inda zitateganyijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up