
Bamwe mu bacuruza servisi za sosiyete y’itumanaho ya MTN Mobile Money (Agent) barataka igihombo gikomeye.
Bamwe muri aba bacuruzi bo muri Kigali baganiriye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko mu gihe cya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) bahuye n’abatekamutwe benshi, ariko bikarangira ari bo babihombeyemo.
Aba bacuruzi bavuga ko hari umuntu uza kubikuza yamara kumuha amafaranga ye yahava agahita ahamagara muri MTN avuga ko umu “Agent” yasanze yamubikurije amafaranga kuri konti, hanyuma aho kugira ngo bikurikiranwe neza, MTN igahita ifunga nimero ye cyangwa se ikamutegeka kongera guha uwo mutekamutwe andi mafaranga.
Theonest Umu “Agent” wa MTN utanga serivisi za “Mobile Money” muri Kigali yagize ati “muri iki gihe cya Corona abatubuzi bariyongereye baraza bakakwiba, bakagenda bakavuga ko ari wowe mujura kandi ari bo bakwibye, muri iki gihe cya Corona aka kazi gasa n’akapfuye niko navuga bitewe n’abatubuzi benshi”.
Theonest yaboneyeho n’umwanya wo kugira icyo asaba inzego z’ubuyobozi n’iza MTN, ati “icya mbere ni uko tuzajya tuvuga bakatwumva, hari ibibazo tugira wowe wahamagara bakavuga ngo aba “Agent” babaye abajura, ugasanga hari nk’abayobozi bacu birirwa ku maradiyo batangaza ngo aba “Agent” bafatanya n’abajura mu kwiba ugasanga rero wowe baragufata nk’umujura kandi bakabaye bagufasha mu gihe nawe wagize ikibazo”.
Yakomeje avuga ko hari uwo yabikurije amafaranga asaga ibihumbi 20, ariko nyuma ahamagara muri MTN ko atari we wayabikuje birangira ariwe uyishyuye, akabifata nk’akarengane.
Shemusa nawe utanga serivisi za MTN Mobile Money nawe yashimangiye ko akazi kabo karimo ibibazo byinshi ndetse agira n’icyo asaba, ati “MTN nayisaba ko nimero za aba “Agent” umuntu azajya ahamagara bakabanza bakumva ikibazo afite kuko hari nk’igihe umuntu aza akagutuburira bakamara n’isaha bataragufata n’amasaha abiri agashira uhamagara ugasanga nimero ntiriho, kandi ubundi mbere barabikoraga ariko muri iki gihe cya Corona kubahamagara ngo ubafatishe rwose ni ikibazo, bajye bareba nimero za aba “Agent” kuko baba bazifite bajye badufasha bahite badufata bumvise ikibazo twagize bizadufasha kuturinda abajura, tugira nimero yihariye ariko ntibajya bayifata kandi bajye bajya gufunga nimero y’umuntu babanje kumuhamagara bamubwire ati “bigenze gutya na gutya turagufungiye.”
Jean de Dieu utanga serivisi za “MTN Mobile Money”mu Murenge wa Gikondo, avuga ko atarahura n’abatekamutwe ariko byabaye kuri bagenzi be.
Jean de Dieu yagize ati “ibyo b’abatekamutwe biba aba “Agent” amafaranga numva ko bibaho hari igihe aza akakubwira ngo mbikurira amafaranga ukayamuha, ariko kubera ko nta cyangombwa wamuhaye yajya kuri MTN bakabona ko hagati yawe nawe amafaranga yavuye kuri telephone ye akaza ku yawe urumva we aba afite gihamya ko wamubikurikije, ikibazo gikunze kubaho we bashobora kumwumva kurusha uko wowe bakumva ugasanga wowe ushobora no kubigenderamo bakaba banaguhagarika no mu kazi”,
Asanga hakwiriye gutangwa inyemezabwishyu (Facture) hagati y’umukiliya n’umu “Agent” wa MTN Mobile Money.
Ubwo yabazwaga ko hari aba “Agent” nabo biba abakiliya amafaranga, yavuze ko babaho, ariko atari bose ati “aba umwe agatukisha bose”.
Alain Numa umukozi wa MTN ushinzwe imenyekanishabikorwa, ubwo umunyamakuru yamubazaga ingamba bafashe kuri abo batekamutwe bibasira aba “Agent” yavuze ko uko bafata ingamba ari nako n’abatekamutwe biga andi mayeri, bityo bikaba byarazamutse cyane mu gihe cya COVID-19 kuko ari bwo abantu bakoresheje cyane serivisi za MTN Mobile Money.
Numa yavuze ko mu guhangana n’abo batekamutwe, icyo bakora ari ugufata ingamba hakiri kare.
Ntibyoroshye nagato