Mubiligi aranenga uburyo Komite Olempike yahisemo guha amafaranga Magare na John

Mubiligi Fidele Perezida w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda

“Ni amafaranga babahaye bashyira kuri konte zabo bayakoresha uko bashaka, gutanga amafaranga si bibi ariko agomba kujyana n’icyo ari bukore cyateganyijwe”.

Aya ni amagambo yavuzwe na Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ubwo umunyamakuru wa IMPAMBA.COM yamubazaga uko yakiriye icyemezo cya Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) cyo guhitamo guha amafaranga Muhitira Felicien bita Magare na Hakizimana John yo kwitegura imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri uyu mwaka, itayanyujije mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri.

Mubiligi avuga ko Magare na Hakizimana John bakimara kubona ibihe (minima) bibemerera kujya mu mikino Olempike, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ryateguye uko bazakora imyitozo n’uburyo bazakurikiranwa ndetse n’ingengo y’imari yayo kugira ngo bazarusheho kwitwara neza ndetse bimenyeshwa Minisiteri na Komite Olempike kuko ari yo ishinzwe ibikorwa biganisha ku mikino Olempike, ariko batungurwa no kubona Komite Olempike ibandikira ibasaba nimero za konti za Magare na John kugira ngo bashyirirweho ibihumbi 700.

Perezida wa RAF avuga ko gushyikiriza amafaranga umukinnyi nta cyo bimaze kuko atamufasha gukora imyitozo ahubwo ayakoresha mu nyungu ze bwite, yagize ati “urayamuhaye ni byiza, aragenda agure umwenda w’umwana, agure uw’umugore, agure umuceli arye, ariko ayo ntacyo ari bumare mu kwitegura”.

Mubiligi na none yanenze umuyobozi wo muri Komite Olempike (yanze kumuvuga izina) wavuze ko bariya bakinnyi ari bo bishakiye “Minima”, ati “hari imvugo nagiye ngaya cyane kumva umuntu w’umuyobozi avuga ngo abana ngo bishakiye “minima”, urumva uwo muntu aba muri siporo? Azi siporo icyo ari cyo? Ese Minima ishakwa nande? Ishakwa na Perezida wa Federation? Cyangwa ishakwa n’umu “Athlete”, Minima ni urwego umuntu ariho, none urwego ni umuyobozi urushaka cyangwa ni umukinnyi urushaka? Nta nubwo twagombye gutekereza muri za “minima”, “minima” buriya ni hasi, twagombye kureba ibihe bizarushanwa kugira ngo haboneke umudari”.

Yavuze ko byose ari ingaruka zo kugira abakinnyi bake baturuka mu makipe make atiyubatse bihagije.

Kuba Komite Olempike yarahisemo guha abakinnyi amafaranga ku giti cyabo, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, avuga ko ibyo yakoze ari akajagari, ati “biriya ni akajagari mu by’ukuri gufata amafaranga ukayaha umwana agashyira mu mufuka”.

Mubiligi avuga ko nta mikoranire myiza Komite Olempike y’u Rwanda yagiranye n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu gutegura bariya bakinnyi bazaserukira u Rwanda mu mikino Olempike mu gihe RAF yari yaratanze gahunda y’imyitozo y’abo bakinnyi.

Magare na Hakizimana John mu kwitegura imikino Olempike hari amafaranga bahawe na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) ishuro ebyiri n’andi bahawe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi (IAAF).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *